WABIGENZA UTE KUGIRA NGO WOWE UBWAWE USHYIRE 'URUBUGA RWA TWESE' INYANDIKO CYANGWA IGITEKEREZO BYAWE?
DORE INTAMBWE ZO GUKURIKIZA (marche à suivre / procedure)
(Ubu ni uburyo bwo kwikoreramo / Self-service utarinze koherereza IjwiRyaRubanda inyandiko ngo iyigutangarize)
1. (a) Banza winjire ikambere ukoresheje izina n’akajambo k’ibanga (mot de passe / password) - reba ahasabwa Username na Password mu gipande cy'iburyo. Noneho ukande ahanditse « Jya ku URUBUGA RWA TWESE ».
(b)Ushobora no kubanza gukanda ahanditse « JYA KU URUBUGA RWA TWESE », noneho ukabona kwinjira ikambere ukoresheje akajambo k’ibanga kawe.
2. Numara kwinjiramo, ukande ahanditse « Gira icyo ubwira abandi »
3. Urahita ubona ahanditse “Titre y’inyandiko”. Uhajye wandikemo Umutwe w’inyandiko uko wawuteganyije.
4. Hasi gato urabona ahanditse “Text” n’ahanditse “Visual”. Ni byiza ko wakanda ahanditse “Visual” niba ali inyandiko isanzwe. Ku ba professional b’ikoranabuhanga na Information bo bashobora gukoresha na Text bakeneye uburyo bwa HTML n’ibindi bakenera gutunganya ku nyandiko zabo ku buryo buhambaye, uko za website zigaragara, n’ibindi. Ubwo numara gukanda kuli “Visual”, urabona hasi ko hahita haza “barre d’outil” ikwereka ibimenyetso byo gutunganya inyandiko yawe: gushyira mu binini (B), italics (I), etc.
5. Koporora (copier / copy) inyandiko yawe wateguye, yaba mu ishusho (format) ya “Word” cyangwa indi programu ukoresha, uhite uyomeka (coller / paste) mu mwanya wateganyijwe ubona munsi ya “barre d’outil”. Ushobora no kubanza gukoporora no komeka inyandiko yawe mu mwanya wabugenewe, ukabona gukanda kuli “Visual” hejuru y’umwanya wayigenewe.
6. Ubwo uratunganya inyandiko yawe uko ubyumva, ushyiremo za espace na separation ya za paragraphe uko ubishaka.
7. Intambwe ya nyuma: Hita ukanda ahanditse “SUBMIT” mu nsi y’umwanya wagenewe Inyandiko, maze ube wohereje inyandiko yawe. Akokanya irahita igera ku Urubuga rwa Twese, maze abarusuye bahite bayisoma uko wayitangaje.
Icyitonderwa.: Inyandiko yawe igomba kuba ili mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
(Ndlr: Turashimira Bwana Bamara Prosper wadufashije gusobanura neza iyi procedure ikoreshwa kugira ngo umuntu wese yitangarize inyandiko ye ku Urubuga Rwa Twese)