IBIGANIRO BYA POLITIKI HAGATI YA ZA GENERATIONS
Ibiganiro hagati ya za mouvances politiques muri opposition nyarwanda no hagati y'abanyapolitiki b’amasugi ba nyuma ya 1994 hamwe n'abayijanditsemo mbere ya 1994.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Jye nk'umukuru w'Ishyaka Banyarwanda, maze gusoma ibyo Nyakubahwa Tulikumana Jean de Dieu yatangaje yikoma amwe mu mashyaka ya New generation aherutse kunenga imikorere ya generation y'abasaza nka Twagiramungu Faustin irangwa no gusuzugurana no guheza, ndareba nkasanga muri opposition hakwiriye kuba ibiganiro bisesuye hagati ya za generations. Ibi biganiro bikwiriye kuba kunzego zose kandi bikaba hakoreshejwe uburyo bwose bukoreshwa muri communication ya opposition politique nyarwanda. Ibi biganiro hagati ya za generation bishobora no kubaho hagati y'imirongo ya politiki kugirango imbibi zitandukanya bamwe ziveho maze batahirize umugozi umwe.
Nyakubahwa Tulikumana Jean de Dieu n'ubwo yatangaje ibintu biremereye cyane yikoma amashyaka ya New generation ariko na none agize ubutwari bwo gushinga imbago zerekana za generations zikwiriye kuganira. Kuri Tulikumana Jean de Dieu, hari generation y'abarengeje imyaka mirongo itanu hakaba n'indi generation y'abari munsi yayo. Iyo witegereje, usanga ibi bijyana no kubona ko hari generation y'abanyapolitiki bari bari bakomeye muri politiki ya mbere ya 1994. Ukurikije ibyo rubanda isoma muri opposition nyarwanda y'ubu hamwe n'ibyo Jean de Dieu Tulikumana yatangaje, usanga iyo generation ya mbere ya 1994 isa n'ihanganye bucece na generation y'abaje muri politiki nyuma ya 1994 no muri iyi myaka.
Turasanga rero kugirango iri hangana ryacika burundu ari uko habaye ibiganiro hagati ya za generations. Turasanga kandi uburyo bwiza bwo gukora ibyo biganiro, buri shyaka (cyangwa itsinda ry'amashyaka) ryasobanura umurongo cyangwa umuyoboro w'ibitekerezo ririmo cyangwa mouvance ririmo noneho buri ishyaka (cyangwa itsinda ry'amashyaka asangiye umurongo) bakagira icyo batangaza kuri iki kibazo cya dialogue hagati ya za generations. Mukugaragaza imirongo ya politiki cyangwa za mouvance abantu barimo babikora baboneraho no kugaragaza aho bahagaze kubibazo bimeze nk'inkingi z'amateka y'u Rwanda. Muri ibyo bibazo harimo nk'ikibazo cya genocide hutu na genocide tutsi, revolution yo muri 1959 n'ibindi.
Kugirango kandi ibiganiro bikorwa nta kajagari, nibyiza kwibutsa imirongo ya politiki isanzweho muri opposition nyarwanda kugirango bifashe n'amashyaka mashya amahitamo yo kumenya aho akwiriye kwegamira cyangwa se bakaba bashinga iyabo bakayitangaza igihe bumva ntaho bibona. Dore imirongo ya politiki isanzweho muri opposition: Hari umurongowa politiki ubarizwamo impuzamashyaka ya CNCD, Hari umurongo w'impuzamashyaka ya RNC-Amahoro-FDU ya Nkiko, hari umurongo wa politiki w'Ishyaka Banyarwanda risangiye na MRP Abasangizi, hari umurongo w'impuzamashyaka RDI-FCLR. Haramutse hari undi murongo utari muri iyi benewo batubwira tukawongeraho. Na none abatibona muri iyi mirongo bakaba nta murongo bari basanzwemo bashobora gushinga uwabo bakabitangaza tukawongeraho.
Kugirango birusheho no gufasha, ababishoboye bamwe baterera akajisho mumateka uburyo abanyarwanda bagiye bitwara kuri icyo kibazo muri politiki nyarwanda kubireba za generations.
Bimwe mubyo kwibazaho bishobora kubamo kwitegereza ibigiye biranga za generations, ibyo banyuranya cyangwa ibyo batumvikanaho. Harebwa kandi uburyo uko kunyuranya kwa za generations bitaba inzitizi ahubwo bikaba ubukungu kubanyarwanda.
Ababishoboye mwanyuzuza kuri ibi bitekerezo mukavuga n'uko mubibona.
Ndabashimiye
Bruxelles, le 06/02/2014
Rutayisire Boniface
Perezida w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'Association y'abavictimes TUBEHO TWESE
Tel (32) 488250305