Tubabajwe no kumenya no kumenyesha inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Koloneli Patrick Karegeya, wazize abagizi ba nabi kuri uyu wa gatatu , taliki ya 1 Mutarama 2014, akaba yaguye mu gihugu cya Afurika y'Epfo aho yari atuye nk'impunzi . Mu gihe tugitegereje kumenya inkuru irambuye y'uko byagenze, twabashije kumenya ko Koloneli Karegeya yari muzima adataka n'igicurane. Yavuye iwe ahamagawe kuri telefoni n'umuntu w'umunyarwanda basanzwe baziranye cyane ngo naze kuri Hoteli basangire agacupa ko kwizihiza umwaka mushya w'2014.
Icyakora ngo Partick Karegeya yavuye mu rugo ariko asiga avuze aho agiye n'uwo baraba bari kumwe. Ubwo abo mu rugo babonye atinze gutaha bamuhamagara kuri telefoni ye igendanwa baramuheba, batangira ibyo gushakisha baza kugera kuri iyo Hoteli, bamubona byarangiye, yashizemo umwuka. Impamvu z'uko guhotorwa n'uko byagenze ntibirasobanuka.
Hagati aho twifurije umuryango wa Partick Karegeya kwihangana , kandi twifurije Abayobozi n'abakunzi b'Ihuriro RNC gukomera no kudacika intege ku rugamba rwo guhashya umutwe w'iterabwoba ukomeje kwivugana Abanyarwanda.
Turakomeza kubakurikiranira iby'iyo nkuru ibabaje.
Source: Umuhanuzi.