Banyarwanda Banyarwandakazi basomyi b'ikinyamakuru Rushyashya,
Turasaba uwitwa Cyiza Davidson wanditse iyi nkuru yise "Bombori Bombori mu ishyaka Ishema rya Padiri Nahimana" ko yakwihutira kunyomoza ibikubiye munkuru ye bivugwamo Rutayisire Boniface. Rutayisire Boniface ntaho yigeze ahurira n'ishyaka Ishema mukuribera umuyoboke kuva ryabaho. Ishyaka Ishema ryaravutse risanga Rutayisire Boniface ari Perezida w'Ishyaka Banyarwanda (Banyarwanda Political Party cyangwa Parti Politique Banyarwanda) kandi n'ubu ni Perezida waryo ntakigeze gihinduka. Kwandika ibintu nka biriya mukintu cyitwa ikinyamakuru ni ubugiranabi no kwisebya. Koko umuntu uzasoma ibintu nk'ibi byanditse muri iyo nkuru ya Rushyashya azongera kuvuga ko Rushyashya ari ikinyamakuru ? Na none turasobanura ko Rutayisire Boniface atigeze ahanirwa gupfobya genocide yakorewe abatutsi. Icyo nacyo ni ikinyoma ndetse ni ubushotoranyi bukomeye buzagira ingaruka kuwanditse ibyo bintu.
Mubasomye iyi nkuru ya Rushyashya bakanayitugezaho bavuze ko uwayanditse ashobora kuba abiziranyeho n'Ishyaka Ishema n'abagirigize murwego rwo gushaka kurikorera publicité babeshya rubanda. Turasaba abakuru b' Ishyaka Ishema kwamagana ibi binyoma niba ntaho bahuriye n'ibyanditswe mukinyamakuru Rushyashya.
Bibaye inshuro ya kabiri ikinyamakuru rushyashya cyandika ibintu kuri Rutayisire Boniface bidafite aho bihuriye n'ukuri. Nk'uko bamwe basomye iby'ubushize nabyo bakaba barabitugejejeho ariko tukanga kubyandikaho kuko twabonaga ari ukubiha agaciro bidakwiye, icyo gihe Rushyashya yari yanditse ko Rutayisire Boniface ngo afatanije ishyirahamwe na Ndadigijimana JMV. Nabwo turasobanura ko abo bantu bombi ntaho bahuriye ndetse nta n'ishyirahamwe bafatanije. Ibi byose bikomeza gukorwa na Rushyashya ngo biri mu rwego rw'uko Ikinyamakuru Rushyashya n'abakigize ari abantu baronda uturere cyane kuburyo ngo bashinzwe gukorera publicité abanyepolitiki b'i Cyangugu abo bose kandi bahora bafite ubwoba bwa Rutayisire Boniface kuko abarusha imbaraga muri politiki noneho bakifuza guhimba ibinyoma ko ari mumashyirahamwe y'abo bashaka kwamamaza bayobya rubanda.
Turasaba abanyacyangugu bashyira mugaciro kwamagana iyi migirire kuko Rutayisire Boniface n'ishyaka Banyarwanda ayobora ndetse n'association ya Tubeho Twese birimo abanyarwanda b'uturere twose na Cyangugu irimo. Rutayisire Boniface aramutse ageze kubutegetsi n'abanyacyangugu baba babugezeho kuburyo bitari ngombwa gukora amanyanga n'ubusambo cyangwa ubujura bwo guhimba ibinyoma ko Rutayisire Boniface yaba ari umuyoboke w'amashyaka n'amashyirahamwe y'abanyacyangugu kandi afite ishyaka abereye umuyobozi ndetse rikaba ryaravutse mbere y'amashyaka yose yaba ayobowe n'abanyacyangugu.
Iyi nkubiri y'ubusuma yadukanywe n'abiyitirira Cyangugu buri wese ayitegereze kandi ayamagane ndetse buri wese ayitaze kuko irahemukira abanyacyangugu bose babambika isura mbi cyane mumateka y'u Rwanda. Turabizi ko Rutayisire Boniface afitiwe ubwoba na benshi kuko kenshi byagiye bivugwa buri gihe Rutayisire Boniface ari mubanyapolitiki batarenga batatu bafite amahirwe yo kuyobora u Rwanda. Ndetse hakunze kuvugwa ko Rutayisire Boniface aza kumwanya wa mbere kubera politiki yazamuwe nawe ishyira imbere ubumwe bw'abanyarwanda b'amoko yose n'uturere twose hagamijwe kubaka u Rwanda rwa bose akabikora mumurongo wo kubaka ubunyarwanda butavangura ari nayo mpamvu ishyaka rye ryitwa Ishyaka Banyarwanda. Rutayisire Boniface yazamuye politiki yo kuvugira kuvugira impunzi zose n'abavictimes bose hutu na tutsi bazize genocide hutu na tutsi, n'ibindi n'ibindi. Politiki yashyizwe imbere nawe yabayeho ayihagararaho buri gihe ntaguhindagura amagambo cyangwa position politique kugeza ubu kuburyo abanyarwanda bose baba abakora politiki n'abatayikora babimushimira cyane ndetse bigatanga n'ikizere kubanyarwanda bose ko noneho u Rwanda ruzajya mumaboko y'abanyarwanda bazima igihe Rutayisire Boniface n'abo bafatanya bazaba bageze kubutegetsi. Ikindi kigaragara n'uko iyo politiki imaze kugenda itsinda hirya no hino ku isi.
Turasaba ikinyamakuru Rushyashya kwiga kubaha abanyarwanda cyane cyane abanyapolitiki. Turasaba kandi Rushyashya gushira ubwoba n'impumu bafitiye Rutayisire Boniface kuburyo bamurota mubyo banditse byose. Turasaba ikinyamakuru Rushashya gutangaza iyi nkuru.
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 15/3/2015
Rutayisire Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictimes Tubeho Twese ASBL
Tel (32) 488250305
Nanjye ndabyemeye koko kuko Mureme (umunyagikongoro) akubita igikuta cya MRND na Fpr akamanyura. Burya koko politiki y'ibikuta hari harimo kureba kure kugirango politiki ishoboke koko. Igikuta kigizwe n'imbwa kigiye kugaragara (igikuta cya MRND, igikuta cy'abatutsi na Fpr yabo, igikuta cy ´ Aprosoma na Parmehutu, igikuta cy ´ u Rwanda rushyashya rushyize imbere Ubunyarwanda ) Birashyushye koko.
Mbega ko unizwe n'ukuri ugaturika ugatukana wa mugabo we? Unizwe n'amateka amaze kwiyandika unanirwa kwihangana ? Ese ko ushyira Rutayisire na Gasana hamwe wigeze wumva Rutayisire yarakoreye Fpr ? Nyamara bamwe amateka arabasize none batangiye gushwanyuka. Ababagaho basuzugura Rutayisire Boniface aberetse ko ari akagabo k´ agakatsi kareba kure.