Mukomere cyane bakunzi b’ikiganiro cy’urubyiruko ku IRR,
Nshuti bavandimwe kuri uyu wa gatandatu nkuko twabibamenyesheje saa moya y’umugoroba y’I Londres nasa mbiri z’i Paris tuzaba dufite ikiganiro cy’urubyiruko kuri Radio ijwi rya rubanda ivugira kuri internet kuri www.ijwiryarubanda.com
Maze iminsi nganira n’urubyiruko runyuranye haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu kubyerekeranye nuko twe tubona ibibazo, n’imiyoborere y’igihugu cyacu, ibyo twe nk’urubyiruko tunenga, nibyo bamwe babona bashima ku miyoborere y’igihugu cyacu ku buyobozi buriho none cyangwa ubwabubanjirije ndetse nubwo tubona twe twifuza ko bwabusimbura.
Mu gutegura iki kiganiro hari indirimbo nanjye yanteye kwibaza byinshi ngirango uwabona umwanya abe yanyarukira kuri youtube ayitege amatwi kuko nayo tuzayivugaho muri icyo kiganiro: http://www.youtube.com/watch?v=caHdRQZTPL4
Dore ingingo tuzaganiraho
1.Ese urubyiruko rufite uruhe ruhare mu mihindukirire y’ubutegetsi bubi nkubwo dufite ubu.
2. Mbese gutiza umurindi ubutegetsi nkubwo dufite ubu bifite izihe ngaruka ku rubyiruko no ku banyarwanda muri rusange?
3.Ese abasingiza ubutegetsi buriho mu Rwanda bose niko baba babikuye ku mutima?
3. Nizihe ngaruka zo gukangurira abantu ibintu nawe ku mutima wawe uzi neza ko utemera?
4. Agaciro ku muhanzi mwiza mubihe nk’ibi ni akahe?
Hagati aho mukomeze muryoherwe naka karirimbo k’umuhanzi Kizito wabaye imena mu ntore mu bihe bikomeye nk’ibi. http://www.youtube.com/watch?v=sr1LpXfPmmU
Uwanyu Ernest Nsenga.
Ushaka gutanga igitekerezo cyawe wakoresha iyi mirongo uduhamagara cyangwa se utwandikira:
Duhamagare kuri:
Tel fixe: +1 330 303 4200 (USA)
Tel fixe: +44 208 133 4417 (UK)
Skype: IjwiRyaRubanda
Twandikire kuri:
Email: ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com