Kuri iki cyumweru nkuko bisanzwe guhera i saa moya kw'isaha y'i londre, tuzabagezaho ikiganiro cy'urubyiruko, ni ikiganiro nkuko mumaze kubimenyera gikorwa n'urubyiruko, aho ruganira ku ngingo zitandukanye zireba urubyiruko nyarwanda by'umwihariko n'afrika yose muri rusange. ni ikiganiro muba murarikiwe mwese gutangamo ibitekerezo bitavuze ko cyitabirwa n'urubyiruko gusa, ahubwo buriwese wumva afite icyo ashaka kurusangiza arisanga, akaba ariyo mpamvu tudahwema kubararikira mwese kwitabira iki kiganiro bityo turusheho kubaka societe y'ahazaza heza hubakiye k'umuco n'ubwubahane nkuko twabihoranye. muri iki kiganiro tuganira byinshi ni muri urwo rwego kuri iki cyumweru tuzaganira k'umuco wo gusoma no kwandika m'urubyiruko rw'ikigihe.
Iyo witegereje imibereho y'abanyarwanda ndetse n'abanyafrika benshi muri rusange ni abantu bakunda kurangwa no kudasoma cyane, byumvikane iyo tuvuze gusoma ntituba dushaka kuvuga kumenya gukurikiranya ibihekane, inyuguti neza nkuko wabyigishijwe na mwarimu cg ngo bibe gusoma amasomo uba wahawe n'abarimu; ahubwo icyo dushaka kuvuga aha ni ugusoma ibitabo bisanzwe haba ibyandika ku mateka, ubuzima, ubumenyi bwisi, inkuru, byenda gusetsa, uturingushyo, inyandiko z'urukundo bakunze kwita za roman, inyandiko zikubiyemo ibitekerezo byagiye byandikwa n'abantu babahanga, ubuhamya ku mibereho y'abantu hirya no hino kwisi,...
biratangaje kubona umuntu warangije kaminuza umubaza niba hari igitabo yaba yarasomye akaguhakanira, wamubaza impamvu aka kubwira ko atabona impamvu yabyo ngo kuko ibyo aba yarasomye yiga biba bihagije. mu kiganiro cyacu rero turaza kwibaza ibi bikurikira:
1.(a)Ese ko kuba umuntu yasoma ibitabo bitajyanye n'ibyo yiga nta nyungu zaba zirimo?
(b)urubyiruko rw'ikigihe rwaba rutozwa rute umuco wo gusoma?
(c)uruhare rw'ababyeyi, leta ni uruhe mu gutoza abana gukunda gusoma?
2.ntitwavuga gusoma ngo twibagirwe kwandika, ese koko twaba dufite abanditsi? abifitemo impano zo kwadika inyandiko zabo zijyahe?
3.(a) ikibazo cy'ururimi, iki nacyo ni imwe mu mpamvu usanga zibangamira uyumuco wo gusoma aho usanga abanditsi bacu bandika mu ndimi z'amahanga bityo abataragize amahirwe yo kuzimenya bakabura ayo mahirwe yo gusoma.
(b)amasomero adahagije n'ahari nayo ugasanga atagira ibikenewe.
(c)ese birakwiye ko hakomezwa kwandikwa mu ndimi z'amahanga?
4.hari abacibwa intege no kwandika kuberako ntanyungu babonamo, nyamara iyo urebye mu bindi bihugu uyu ni umwuga ukiza benshi, ese kwandika byakorwa gute ngo bivemo inyungu kandi bigirire n'akamaro societe muri rusange?
birumvikana ko hari byinshi nawe waba wibaza kuri iyi ngingo, ni mu kiganiro maze ugahamagara kw'ijwi rya rubanda ukoresheje uburyo butandukanye nk'ibisanzwe tukaguha ijambo.
ushobora kuba uri umwanditsi ukaba ubura uko wageza kubanyarwanda inyandikozawe, wifitemo impano ukaba warabuze ukowayigaragaza,ukunda gusoma ariko ukaba utabona inyandiko mu kinyarwanda,... hamagara mu kiganiro tuguhe ijambo maze abanyarwanda aho bari hose bagufashe cg umenyekanishe impano yawe.
abazungu bo baciye umugani ngo ushaka guhisha umunyafrika arandika, ese koko tubireke bibe impamo !!