Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda,
Uyu mwaka twakomeje kwita kubikorwa by'icyunamo uko bisanzwe ariko cyane cyane imbaraga twazishyize mugukora bilan y'aho ikibazo cy'abavictimes bose kigeze, ingorane kigenda gihura nazo ndetse n'aho amateka yerekera.
Kumateka nk'ariya areba isi yose n'abanyarwanda yatangiye ahereye kuri zeru maze hakagenda hakorwa akazi kanini cyane kukuyumvikanisha haba kubanyarwanda n'abatuye isi, ntabwo byaba ari byiza abantu bakomeje gutegura ibikorwa ariko bakibagirwa ko ari ingombwa kurambura amaso ukareba aho uvuye naho ugeze kugirango unonsore neza aho mwerekeza.
Iyi minsi mirongo itatu y'ukwezi kwa kane twayiharije iyo mirimo kubireba uruhande rwa Tubeho Twese. Kubireba imbonerahamwe y'ibyateguwe hirya no hino, habayemo ingorane kuko abenshi uyu mwaka bagiye bahindura inyita basubira inyuma kuburyo kuvanga abakomeje umurongo n'abasubira inyuma byari bubangamire abanyarwanda bakomeje kujyana n'abatera imbere kuri icyo kibazo.
Kubera ko kandi twagiye tubisobanura kenshi hari ibikorwa bitegurwa na nyuma y'ukwezi kwa kane iyo kurangiye. Uyu mwaka nabwo haracyari ibindi bikorwa biteganijwe hirya no hino byo kwibuka ndetse no kwita kukibazo cy'impunzi n'ibindi bibazo bibangamiye abanyarwanda.
Kubijyanye n'ikibazo cyo kwibuka abavictimes (1957-1972) n'abanyarwanda b'amoko yose n'uturere twose bitangiye kuzana Republika mu Rwanda ariko muri ibyo bihe hakaba hari abagiye bicwa kumpande zombi bakaba batagomba kwibagirana, ndagirango nshimire abanyarwanda bamaze kutugaragariza ko bishimiye iyo gahunda ndetse bakiyemeza no kuyifatanya natwe n'abandi banyarwanda kugirango ikunde igende neza. Gahunda zirakomeje kuri iyo gahunda kandi buri wese washubije neza araza kuzahurira hamwe n'abandi kugirango bungurane ibitekerezo.
Dukomeje kandi no kuganira n'amashyaka yose ndetse n'abandi banyarwanda bifuza ko abanyarwanda aho bari hose basabana kandi bagaharanira ko u Rwanda rwaba igihugu kibereye bose ndetse na buri wese akagira uruhare rugaragara mukucyubaka.
Kubijyanye n'abakora politiki banyuza ibitekerezo byabo mutuyunguruzo tw'ibikuta biriho bishingiye kumateka yaranze ingoma zayoboye u Rwanda, ndasaba buri gikuta ko cyahagurukira kugirana ibiganiro no kubahana n'ibindi. Byaragaragaye ko iyo shusho ya politiki yageze no mitekerereze y'ubutegetsi bwa Kigali aho Kagame aherutse kuvuga kumugaragaro (harimo n'abamukikije) ko abanyarwanda benshi bakumbuye ubutegetsi bw'ibihe byahise.
Kuba Kagame Paul yarasohoye iryo jambo mukanwa ke ni ikintu gikomeye cyane mumateka y'igihugu na politiki kuko koko ibintu birakomeye kuri icyo kibazo nk'uko duherutse kubimurikira abanyarwanda bose tubabwira ko ariko politiki y'ubu iteye muri ibi bihe ndetse bikaba bishushanya isura y'aho igihugu kigana kuburyo byasaba imirongo yose kwicara hamwe igasangira ubutegetsi. N'abamukikije nawe ubwe ntiyashoboraga kunanirwa gusobanura aho ahagaze kuko byanze bikunze iyi shusho ya politiki twagaragaje isaba buri munyarwanda kuvuga aho ahagaze. Kagame rero ninkaho yashushe n'ukangura abayoboke be ababwira ko izindi ngoma zifite abazo nawe akaba yifuza ko iye yazagira abayo mumateka. Ese kuri FPR ibyo bintu bizashoboka n'uburyo yagiye yitwara nabi nayo kubanyarwanda b'ingeri zose? Amateka niyo azaduha igisubizo.
Dore mumagambo ahinnye akubiye munyandiko twatangaje ubushize ndetse benshi bakaba barayihurijeho bavuga ko umunyapolitiki uzasigara atavuze aho ahagaze atari umunyapolitiki nyawe.
Turabashimiye
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 30/4/2015
Rutayisire Boniface
Pereziwa wa Tubeho Twese na Banyarwanda Party
Tel : (32) 488 25 03 05
---------------------------------------------------------------------------
NTABYUNAMO BYA MPIME RUTAYISIRE BONIFACE ABANYARWANDA BASHAKA MURI 2015
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z'u Rwanda,
Nk'uko bisanzwe bigenda buri mwaka, ukwezi kwa kane, Tubeho Twese n'abandi banyarwanda babiharira kwibuka inzirakarengane zose zishwe muri genocide hutu na genocide tutsi zabayeho mumateka y'u Rwanda.
Muri uku kwezi niho buri wese ahamarigarirwa kwibuka buri munyarwanda wishwe azira icyo yari aricyo hagamijwe kumutsembaho wese cyangwa igice, haba muri 1994, mbere y'aho na nyuma yaho.
Uku kwezi kandi bimaze kumenyerwa ko kubamo imihango myinshi hirya no hino ku isi no mu Rwanda. Hari abategura za misa n'amasengesho, hari abategura ingendo zo kwibuka, hari abategura ibiganiro mbwirwaruhame, hari abategura ibikorwa byo kungurana ibitekerezo, ndetse n'abiyemeza kwibukira mumago yabo cyangwa hagati y'imiryango, hari n'abategura ibitaramo n'ibindi. Kubera ubwinshi bw'ibikorwa hamwe no kugirango bose biborohere kwibuka, hari ibikorwa bikomeza nyuma yukwezi kwa Mata ndetse hari n'ibindi biba mbere.
Tubeho Twese mumirimo yayo ikunze guhuriza hamwe ibikorwa biteganijwe hirya no hino ku isi no mu Rwanda kugirango n'ababyitabira bamenye aho biherereye, udafite ibisobanuro nawe abibone, ndetse Tubeho Twese ntaho yiheza mubireba ibyunamo byose.
Ariko mbere y'uko tubatangariza imbonerahamwe rusange, turagirango mu iri jambo ryo gutangiza icyunamo cya 2015 kumugaragaro, twibutse abanyarwanda bose ko umuco wagiye ubaho mubihe bishize kuri bamwe bagiye bategura IBYUNAMO ABANYARWANDA BISE MPIME RUTAYISIRE BONIFACE bigamije gupfobya icyunamo kubwoko bumwe no gushyira hejuru ubundi bwoko kubireba genocide hutu na genocide tutsi, abanyarwanda barasaba ko uwo muco wacika burundu kuko noneho ukuri kumaze kumenyekana.
Nibyo koko mubihe bishize, muri opposition nyarwanda no mubanyarwanda bandi b'imbere mugihugu no hanze, habayeho ibihe wasangaga ikibazo cya genocide hutu na genocide tutsi hafi bose hari igihe basigaraga baragihariye Rutayisire Boniface, bamwe bagahindura imvugo, abandi bagakoreshwa n'ubwoba ndetse n'ubuhezanguni buranga bamwe n'ibindi.
Kubera ko Rutayisire Boniface yabayeho yitangira abanyarwanda bose agasobanura ikibazo cya genocide hutu na tutsi kandi akabihagararaho kugeza kundunduro igihe abandi bahuzagurika, byatumye ibyo byunamo bitinya kuvuga genocide hutu cyangwa tutsi babyita ibyunamo by'amabwabwa ndetse babiha n'izina rya MPIME RUTAYISIRE BONIFACE kuko hari n'aho byageraga bikaba ngombwa ko acyebura abo bantu.
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z'u Rwanda, aho mutegura icyunamo hirya no hino muri, muzirikane ko intambwe yo gutinya kuvuga ibya genocide hutu na tutsi abanyarwanda batakibifiteho ikibazo uretse abarwaye ububwa karande n'ubuhezanguni. Impamvu dukoresheje aya magambo akomeye nuko noneho umunyarwanda uwo ariwe wese adafite urwitwazo na rumwe. Muribuka ko amashyaka hafi yose ya opposition y'abahutu n'abatutsi n'uturere twose ndetse arimo n'abahoze mungoma zose zayoboye igihugu n'abatagira aho babarizwa muri ibyo bikuta, aherutse guhurira hamwe mu Bubirigi tariki ya 02/04/2014 agakoresha ayo magambo ya gocide hutu na tutsi mumurongo wo gusaba ko ababikoze bose bahanwa. Muribuka ko mumvugo za ONU ayo magambo ya genocide hutu na tutsi arimo. Muribuka nanone ko buri munyarwanda (nutari uhari) amaze kumenya neza ko abahutu n'abatutsi bakorewe genocide hutu na tutsi ndetse amahanga atavugirwa n'abasanganywe imico y'abicanyi arabyemera,etc. Nigute rero umunyarwanda muzima yatinyuka kunyuranya n'uko kuri. Ese hari ijambo wabona rifite uburemere wakwita uwo muntu? N'iki byamugezaho kuguma agasetsa imikara se ngo arapfobya cyangwa arahunga inyito runaka kuri ubu bwoko?
Turasaba abanyarwanda bose kuba intwari kuri iyo ngingo ntibabarirwe mubatinya cyangwa abahunga ukuri. Kubahoze mungoma ziregwa za genocides bashobora kumva birega, Tubeho Twese irateganya kugirana ibiganiro n'abanyarwanda kugirango higwe uburyo umuntu wemeye gusobanura ibibi by'ingoma yahozemo atafatwa nk'umuntu ufite ubushake buke kandi we yagaragaje ubutwari. By'umwihariko, kubireba FPR turasaba ko uwayo cyangwa uwayivuyemo utinya kuvuga ukuri kwa genocide hutu mumagambo yabyo bwite yafatwa nk'umwicanyi cyangwa umuhezanguni cyangwa umuntu w'imbwa utazagira icyo agezaho u Rwanda kuko bamaze kuba benshi bemeza bahoze muri FPR kandi bose bakemeza ko FPR yakoze genocide hutu. Igihe rero abantu bariho bashira ukabavugira ubapfobya uba urushaho kongera ububabare bwabo kuburyo ugomba kwamaganwa.
Turasaba kandi abanyarwanda kuzirikana ko ingoma ya Kagame Paul ikomeje ibikorwa byo gukomeza genocide tutsi kuko ikomeje gutsemba abatutsi ndetse buri mututsi utaragerwaho n'iryo tsembabatutsi narambure amaso afate n'imigambi ihamye kuko abatutsi nabo barugarijwe. Kagame kandi akomeje genocide hutu mumigirire inyuranye kuburyo abahutu nabo batagombye gukomeza kuba indangare.
Turasaba abanyarwanda aho bari hirya no hino ku isi kwibuka muburyo bushoboka bwose. Abo bizakundira mujye mubigeza kuri Tubeho Twese, abandi namwe bizorohera mushobora kudutumira aho muri hirya no hino.
Intero y'uyu mwaka ibe iyo kwamagana abategura ibyunamo bamwe bise Mpime Rutayisire Boniface bigamije gupfobya ibyakorewe ubwoko bumwe bigashyira hejuru ubundi.
Bitangarijwe I Bruxelles tariki ya 01/04/2015
RUTAYISIRE BONIFACE
President w'association y'abavictimes Hutus Tutsis n'abandi TUBEHO TWESE-CIVHEMG akaba na President wa Banyarwanda Party
Tel (32) 488 25 03 05
NB: Mwarabibonye kandi ko muri ibi bihe tugezemo, amateka arimo aturura FPR akayitimbura hasi ntampuhwe kuburyo ibyo twababwiraga mubihe bishize ko FPR yahirimye ibisigaye ari amateka ari ukuri. Abakiriyirimo cyangwa nayo ubwayo rero ikwiriye kudakomeza kurushya abanyarwanda kandi ikemera ihame ko ubutegetsi ari ubw'abanyarwanda bose.
FPR NO HASI NGO Piiiiiiiiiii
----------------------------------------------------
Le Dimanche 15 février 2015 15h49, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> a écrit :
Hari umunyarwanda wasabye Tubeho Twese ngo igire icyo ivuga kuri aya makuru y'amatora y'ukuri munteko y'itangazamakuru yabereye mu Rwanda mumwaka w'i 2000 Rutayisire Boniface akayatsinda ari uwa mbere, turagirango tumumare impungenge (hamwe n'abandi ) ko ibyo aribyo kandi niko byagenze. Arakoze kandi kuba yatubajije kuburyo yiyongeraga no kubandi babijije no kuri za telephone. Uwanditse iyo nyandiko aravuga ukuri. Icyo atasobanuye cyane n'uko iyo nteko y'itangazamakuru ihuza abigenga n'aba leta yari yahuriwemo n'ingeri zose z'imyumvire iba mubanyarwanda n'itangazamakuru, kandi byari mubihe bigoye cyane abantu benshi batumvikana kubera imyumvire itandukanye kuburyo gutorwa ugahurizwaho amajwi n'impande zombi ukaba n'uwa mbere ntabwo byari ikintu cyoroshye. Bamwe mubari muri iyi nteko y'abanyamakuru nka Bwana Mbonigaba Ismail wari Directeur w'umuseso icyo gihe yabihamya. Rutayisire Boniface we yari yiyamaje kurwego rugoranye cyane kubera inshingano zidasanzwe baruhaga ko rugomba kuba rugizwe n'abantu buri wese yaba uwigenga cyangwa uwa leta yisangaho rwa comité de surveillance bise comité des sages. Nibikunda tuzagaruka ku bisobanuro birambuye ku mateka ya Maison de Presse du Rwanda (Press House)
TUBEHO TWESE
-------------------------------------------
"Sinarinziko Rutayisire Boniface yarushije Ingabire na Mbonigaba dit: Hari akantu kakunze guca hano bamwe mutazi kandi ka rurangiza kuri icyo kigabo. Sinarinzi ko ngo Rutayisire Boniface yatowe n'inteko y'itangazamakuru mu Rwanda akarusha amajwi cya gihangange Ingabire Marie Immaculée cyayoboraga Imvaho Nshya ya Leta ya FPR, uwo Ingabire ngo niwe wawundi usigaye ayobora International Transparensy mu Rwanda. Ngo yanarushije amajwi Mbonigaba Ismail akiyobora umuseso ndetse n'umunyamakuru w'icyamamare cyane witwa Ntaganzwa wahoze akorera radio Muhabura nawe yaramurushije muri ayomatora. Nyamara Rutayisire Boniface wiyamamaza akarusha amajwi ibigugu byo muri FPR mubihe bikomeye si uwo gukinishwa. Ibyo bintu bikomeje kugaruka hirya no hino. Mperutse no kubyumvana abantu nubaha kuburyo atari ibyo gukinishwa. Kuba victime w'izo ngoma ukaba utabarizwa mubakoreye FPR na MRND ndetse ukaba waraciye no mumatora adafifitse mubintu byubahwa n'isi yose inteko y'abanyamakuru ni ikintu gikomeye ku isi !!!!!!! Nyamara icyo kigabo gifite amaturufu menshi. Njyewe iyo nitegereje nsanga ntawe bahiga muri opposition. Igikuta cya MRND n'ababirigi bamwe barindagiza iyo MRND ngo itagira imbaraga babayeho bicisha hirya burya koko ubanza batagira ubwenge. Njye nari naribajije icyatumwe Gasana aza muri opposition agahitamo umuntu nk'uriya ariko maze gusobanukirwa. Gasana koko ni umuhanga mukumenya aho imbaraga ziherereye n'aho amateka yerekeza."
------------------------------------------------------------
On Saturday, February 14, 2015 3:53 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:
INTEKO YO KUGANGAHURA IGIHUGU NO KWAMAGA IBIBI NO BYAKOZWE N’INGOMA ZAYOBOYE IGIHUGU IVUYE KUNTAMBWE Y’IGITEKEREZO IBAYE IGIKORWA
Bwana Byiringiro Zéphanie (n’abandi tuganira kuri iyi ngingo)
Ndagirango nawe ngushimire uburyo wigora ushaka ibisubizo kubibazo by’u Rwanda. Wagize uti “Muvandimwe Rutayisire Boniface, Ndagushimiye kutwigoro ugira kandi ufitiye umuhati wogushaka gutera urubariro kurugo nyarwanda”/Par Byiringiro Zéphanie.
Nanone wongeye ugira uti ““Nkuko nabivuze, nakwishimirako twakorana kuri iriya ngingo yambere”
Igisubizo: N’ubwo ndi bugaruke kuri iyi ngingo hasi, nkunze ko uri umuntu w’ibikorwa, ntabwo uri wa munyarwanda uvuga amagambo agashirira mubiganiro.
Nk’uko rero ibiganiro byacu birimo kubyara ibikorwa kandi bigakangura n’abantu hirya no hino nk’uko benshi bamaze kubingezaho muri iyi minsi, reka dukomeze tuganire tumurikire n’abanyarwanda kuri iyi ngingo.
Munyandiko kubyo wahaye numero 1 wagize uti ““(1). Tandukanya ingingo yawe yambere n'izizikurikira, maze uyirekere abiyemeje gukora iyo societe civile ari totalement independants d'une quelconque influence politique, autrement waba wigize parti-etat (genre MRND-FPR) ifite ijisho mubuzima bwose bw'abanyagihugu kandi aribo ngo batanga ubutegetsi ariko ntibashobore kububambura.” /Par Byiringiro Zéphanie
Bwana Byiringiro, nk’uko ubyibuka njya kuzamura iki gitekerezo mwashyigikiye muri benshi none kikaba kimaze gufata inzira y’igikorwa, nasobanuye ko byaba byiza abazitabira iki gikorwa baza nk’abantu kugiti cyabo kandi hakaza abantu b’ingeri zose bakora ibintu bitandukanye kandi baba mubizima bunyuranye.
Kugisubizo rero natanga kubibazo byawe n’uko muri iyi gahunda, turi mugikorwa cyo gukemura ibibazo bya politiki. Wambwiye ko wize sciences politiques, reka rero tuganire by’ukuri. Urabizi ko politiki ikorwa n’amashyaka n’abanyapolitiki naho société civile ikita cyane cyane ku gukora pression kugirango ibibazo bya politiki bikemuke. Turamutse rero duhariye iki gikorwa société civile, nkeka ko twaba tubicuritse kuko twaba dusabye société civile kureka akazi kayo noneho ikajya gukora politiki yo kubikemura. Ayo makosa kandi niyo abanyarwanda benshi bagiye bakora mugihugu cyangwa muri opposition iri hanze.
Kubijyanye n’imiterere n’imikorere ya sosiyete sivili mu isi y’ubu, turamutse tubivuze uko biri, ushobora kubona ko ntaho ijya ibaho yigenga ijana ku ijana. Akenshi usanga n’abo muri sosiyete sivili baba bafite aho bahagaze nk’uko abanyapolitiki nabo baba bafite aho bahagaze. Byitwa kwigenga ariko ubanza iryo jambo kwigenga ritavuga nk’uko umunyarwanda aryumva. Njye mbona ko aho sosiyete sivili itandukanira n’abanyepolitiki cyane cyane ni uburyo bashyira mubikorwa ibyo bagamije ndetse n’ibindi ntarondora. Ahangaha ariko ntiwumve ko mvuze ko sosiyete sivili n’amashyaka ya politiki n’abanyepolitiki ari bamwe.
Icyo mbona gikwiriye ni ukureba uburyo sosiyete sivili yakuzuzanya n’abanyepolitiki kuri icyo kibazo. Icyo kibazo kandi ndabona wahise ugisubiza kuko wavuze ko uwaba ari umwe mubagize iyi nteko yaba ayirimo kugiti cye nk’umuntu. Nigutyo n’ubundi igitekerezo cyatangiye kandi ndumva nawe tubyumvikanaho ndetse n’abandi dukomeje kubiganiraho nka Gasana n’abandi ndumva ariko babitekereza cyeretse wenda uwagira urundi rumuri aduha.
Wongeye uragira uti ““La science historique mu Rwanda yazambijwe n'abapoliticiens, ntabwo ari les memes politiciens bazayigangahura.
Ndabizi ko uri historien w’umuhanga nemera rwose, uzi icyo uvuga. Ariko se wakosora gute histoire politiki y’u Rwanda (yabaye mbi) wigijeyo abanyepolitiki mubibazo bibareba kandi ari nabo bashinzwe gukora politiki yo kubikosora? Ahanga ngaha ngirango ahubwo sosiyete sivili ushyira imbere yafata urubuga rwayo rwo gukora pression kuri abo banyepolitiki nanjye ndimo tugakosora mateka kandi hagakorwa pression nziza ayo mateka agakosorwa vuba kandi neza, ibyo kandi bikagerwaho sosiyete civili yuzuzanya n’abanyepolitiki. Uko bigomba gukorwa umwe ativanze mumikorere y’undi ni ibyo kuganirwaho.
Wongeye uragira uti “
(2). Umuturage afite uburenganzira ntayegayezwa yo kutajya muri politiki ya Leta iyi n'iyi.” /Par Byiringiro Zéphanie
Aha ngaha rwose ndakumva ingorane uhuye nazo. Muri biriya bikuta bitatu biriho mumyumvire ya politiki nyarwanda aribyo biteye gutya: 1.Politiki y'ibitekerezo byubakiye kumateka ya systèmey'ubutegetsi bwa FPR ; 2.Politiki y'ibitekerezo byubahikiye kumateka yasysteme y'ingoma ya MRND; 3.Politikiy'ibitekerezo byubakiye kugushaka gushyiraho système y'ubutegetsi bw'uRwanda rushyashya rutagize aho ruhuriye na MRND na FPR. Usanga iyo système nshyashya yifuzwa yubakiye kuri ba victimes ba système ya FPR na système ya MRND biyongeraho abandi bantu batabaye victimes ariko badashaka kugarura ubutegetsibw'izo systeme z'ingoma MRND na FPR
Iyo witegereje neza rero uko iyi projet nayishyize ahagaragara, Havuyeho byabindi by’abanyarwanda bahunga responsabilités zabo bakavuga ngo ntaho babogamiye kandi aribo babogamye cyane. Buri wese iyo ageze kuri ibi bikuta bya politiki ari umuntu ushaka gukwepa, ahita agonga urukuta agasanga adashobora kuvuga ko ntaho aherereye. Wowe siko biteye kuko uri umuntu udahunga responsabilités ariko hari benshi twaganiriye kuri iyi projet bambwira ko akabo kashobotse badafite uko bazongera kuvuga ko ntaho babogamiye.
Nta muntu uhatirwa gukora politiki cyangwa kugira ibitekerezo runaka ariko buri wese aba afite uko abona ibintu kandi uko abibona ninaho aherereye.
Kubikureba wenda kugiti cyawe, ubanza waba waritiranije kugira imibonere runaka kubireba politiki y’igihugu cyawe no kujya muri politiki runaka. Nubitandukanya urabonamo igisubizo kuri ibyo wari wibajije cyangwa wagizeho impungenge.
Na none wagize uti : “Rutayisire ntiwandushije gupfusha benshi kandi batigeze bakora politique, ariko kwirirwa ndira sibyo bizabazura cyangwa ngo bizatange imbabazi zituma reconciliation ishoboka.Umbabarire kukuvuga ntayindi mpamvu uretse urugero nashakaga gutanga nihereyeho nawe ukaba ari wowe umbaye hafi, ariko nshimangira ko ibisebe by'amateka bidakirira munzika. “/Par Byiringiro Zéphanie
Kuri aya magambo yawe uvuze, ushubije hejuru icyo wibazaga. Ngirango birakwerekako kutajya muri politiki ntabwo bituma politiki y’igihugu itakwitaho ndetse ikakugiraho ingaruka zikomeye. Iyo wishyize hariya ukavuga ko ibya politiki y’igihugu cyawe bitakureba, icyo gihe uba wigize umuntu utari responsable nk’umwenegihugu kandi biratinda bikakugiraho ingaruka zikagera no kubandi. Kutita kuri politiki y’igihugu cyawe ni uburenganzira bwa buri wese ariko si amahitamo meza kuko politiki ni ikintu kireba abenegihugu bose. Niba ari politiki yo kwamagana ibibi no gukosora ibibi byabayeho kugirango bitazongera kubaho, mbere na mbere icyo ni igikorwa cya politiki (ubwacyo bwite) mbere y’uko kiba icya sosiyete civile cyangwa ibindi, ndetse nk’uko turimo dushyiraho inteko y’ababyiyemeje, icyo gihe abenegihugu bose bagomba kumva ko ibyo bibareba icyo baba bakora cyose kuko ni ibintu bizabagiraho ingaruka nziza nibabyitabira.
Kuri iyi ngingo njye mbona ko ikiri ngombwa atari ukwitwa ko wambaye ikote rya sosiyete sivili muri iki gikorwa (kugirango bikunde bigaragaze ko runaka ntaho abogamiye ahafite ). Na none kwambara ikote rya politiki mugukora igikorwa nk’iki ntabwo aribyo byavuga ko bihagije ngo bizatungana, ahubwo icyiza gikwiriye n’uko umuntu yashyira imbere ijambo UBUMUNTU BUMURIMO kugirango koko akore neza. Nizere ko ababa mumyumvire y’umuhanga mundimi Sebasoni Servielien (ancien porte parole du FPR) batandeba nabi nk’uko yabikoze kera mumyaka ishize nkitangira gukoresha iryo jambo kuko yanyamaganye munyandiko kumugararo ngo nzanye mukinyarwanda ijambo rishya rikocamye. Ngirango kuri ubu niba Sebasoni akigira agatege ko gusoma, asigaye abona ko UBUMUNTU ari ijambo ryitabiriwe gukoreshwa n’abanyarwanda bose ndetse nabonye na Kizito yararihaye imbaraga, ndetse ubanza atari bibi ko ururimi rwakunguka ubukungu bw’andi magambo nk’ubumuntu cyangwa MURANDASI yazanywe na Prof Munyakazi Leopord.
Kubijyanye no kwamagana urubuga DHR rwa Innocent Twagiramungu nakoze kumugaragaro, ibyo ni ibintu bigomba gukorwa na buri wese ureba kure kandi akumva ari responsable mugutuma u Rwanda ruba igihugu cya bose. DHR ntabwo ari ikintu kigarukira kuri nyiracyo kuko ifite uruhare mubireba rubanda. Urubuga rusange abantu benshi bahuriraho bakaganira ibireba igihugu cyabo n’ibindi ni igitangazamakuru nk’uko ibindi bimeze. Ibyo nakoze rero byari ngombwa kandi message yarumvikanye hose koko ko ibyo bintu bidakwiriye. Inshingano yanjye rero yo kumurikira rubanda narayikoze kubireba akarengane gakorwa na DHR kubantu bamwe. Abagomba kumvisha uwo bireba bamusobanurira muburyo bwose ko iyo migirire atari myiza ubwo ni ahabo.
Ikibi aho kiri hose kigomba kwamaganwa kandi kikarwanywa ndetse bigakorwa igihe kitarabyara ibindi bibi cyangwa ngo gitere ingaruka.
Urubuga rwa internet rufite imikorere yo gutsembaho abadahuje ibitekerezo na benerwo, iyo ni génocide igomba kwamaganwa ikarwanywa n’isi yose kandi hagakoreshwa imbaraga zose.
Innocent Twagiramungu usanzwe ubarizwa mugikuta cya système ya MRND, abo abuza kubaho muburyo systèmatique ngo be kuziba icyuho hagati y’ibikuta bya MRND na FPR ibyo bivuga ko Innocent Twagiramungu aba akomeje inzira yo gutuma za genocides zibaho zigashoboka. Icyatumye u Rwanda ruhura na genocide Tutsis, na genocide Hutu ndetse na genocide Congolais ni ukubera ko kiriya gikuta Innocent Twagiramungu abuza kubaho kitigeze kibaho ngo kigire imbaraga zo kuzimya umuriro hagati ya MRND na FPR guhera muri 1994 na mbere yaho kugeza ubu. Murabyibuka ko aho MRND itari ifite imbaraga muri 1994 banze kwitabira genocide tutsi kugeza ubwo baje kubitegekwa kungufu.
N’uyu munsi wa none igihe kiriya gikuta cya gatatu kitari MRND na FPR cyaba kitariho ngo kigire imbaraga, umuriro uzagumaho hagati ya MRND na FPR ndetse urusheho kugira imbaraga cyane kuburyo bishobora gutsemba abanyarwanda hafi ya bose. Ibyo Innocent Twagiramungu rero akora yitwaje ko ari nyiri urubuga ni ubwicanyi bwa genocide nk’ubundi bwose kuburyo agomba kubihanirwa n’abantu bose babishoboye bose bakamwagana bakoresheje imbaraga zose zibaho. Abamushyigikiye muri icyo gikorwa nabo bagomba kubiryozwa hamwe nawe.
Urubuga ruhurirwaho na rubanda kandi rukora umurimo w’itangazamakuru ntabwo ari propriété privée ya runaka akoresha uko ashaka. Iyo umuntu ashinze igitangazamakuru aba yishyize no mumaboko ya rubanda rugomba kukijora igihe gikoze nabi. Iyo gikoze amakosa kandi rubanda igomba kukirwaniriza hamwe na nyiracyo kitaratera ingorane.
Bwana Byiringiro, wongeye uragira uti ““Nkuko nabivuze, nakwishimirako twakorana kuri iriya ngingo yambere ariko ntakantu nakamwe ka politique kayijemo, kubishyira mubikorwa nkarindi banga ririmo uretse kureba umwe mubabyiyemeje agaka projet-type d'une association non politique ishinjwe kugangahura societe nyarwanda iyikiza ubusembwa bwayiranze mumateka yayo (iyo ni projet inje mumutwe buriwese yatekereza ikazumvikanwaho) “/Par Byiringiro Zéphanie
Nshimishijwe n’uko wiyemeje gufatanya nanjye kuri iyi projet. Nshimiye kandi n’abandi biyemeje kuyigiramo uruhare.
Muri make rero, igikorwa gitangiye kujya mu bikorwa. Mbere na mbere igikorwa ni abantu bakigize. Ibireba forme jurdique kigomba kubaho gifite, iyo n’indi ntambwe kandi ijyana n’ibihe ndetse ikagenda yivugurura.
Nk’ubu icyo nakubwira n’uko igikorwa nk’iki akenshi iyo kikiri muntangiro, kubikora muburyo bw’association de fait (association isanzwe ariko idafite amategeko yanditse nk’aya ASBL ) usanga akenshi biba binoze. Nk’ubu uramutse ushyize amateko runaka hariya abantu batarahuza imyumvire kuri izo ngingo biyemeje kugenderaho ndetse no kunoza uko imikorere n’ibindi byose bizagenda, ushobora kuzasanga ibyo mwashyize imbere byose bigomba guhinduka cyangwa bikababera inzitizi cyane.
Igihe ariko mukinoza amategeko abagenga, ibyo ntibibuza gukora ibyo mugomba gukora muburyo n’imikorere muba mwarumvikanyeho.
Nk’ubu njye mbona igihe abanyarwanda bari hanze bataragira igihugu, ibyo bitababuza kwishyira hamwe bagakora inteko yamagana ibibi (buri wese icyo yaba akora cyose) ariko ibyo bigakorwa buri wese yigenga ariko akumva ashyize hamwe n’abandi ndetse akuzuzanya n’abandi kandi ababyiyemeje gutyo bakagira n’igihe cyo guhura no kuganira.
Ubu buryo bw’imikorere, ishyaka Banyarwanda n’ishyaka Abasangizi barabukoresheje mugusangira umurongo w’ubunyarwanda butavangura kandi ibintu bigenda neza.
Inteko nk’iyi yo kwamagana ibibi by’ingoma zabayeho iri hejuru y’ibintu byose muri sosiyete nyarwanda kugirango igangahure igihugu kandi imurikire abanyarwanda, uramutse uyikozemo association ASBL y’abantu runaka muntangiro ntaho byaba bitaniye n’izindi associations n’amashyaka bisanzweho byihaye intego zenda kumera gutyo.
Ubwo urambwira icyo ubitekerezaho n’abandi nabo bavuge icyo babitekerezaho kandi buri wese azirikane ko noneho ubu turimo tuvuga kugikorwa kiriho cyatangiye kubaho kuko gifite abantu batari bake bamaze kwiyemeza kuba mubakigize.
Kubijyanye n’uburyo inteko yo kugangahura igihugu kumurikira rubanda igomba kuzuzanya n’abanyepolitiki kubijyanye n’ibiganiro hagati y’ibikuta bya politiki, kuri iyi ngingo birumvikana ko nta na hamwe bigongana kuko ari ibintu bibiri bitandukanye ariko byuzuzanya. Nk’ubu ahubwo n’uko inteko ikwiriye kwihutishwa abayigize bakarushaho kwigaragaza noneho bakamurikira na biriya bikuta bya politiki uko bikwiriye guhurira hamwe, kubahana no kuganira kubireba politiki y’igihugu no gusangira ubutegetsi. Ibyo bikuta nabyo bigomba gutanga ibitekerezo k’uburyo iyo nteko yo kwamagana ibibi yagombye kuba iteye ndetse n’uburyo yakora kugirango ibe iri hejuru ya byose muri sosiyete nyarwanda igihe tutarashyiraho u Rwanda rushyashya rwa bose n’igihe tuzaba twaramaze kurugeraho. Igikuta cya gatatu muri politiki nacyo kigomba kwiyubaka vuba na bwangu kikagira n’imbaraga kugirango gishobore kuzimya umuriro hagati y’igikuta cya MRND na FPR. Ndetse abagize icyo gikuta cya gatatu ninabo bagombye kuba benshi bitabira gutangiza inteko kugirango iyo nteko izamagane ibibi koko byakozwe n’ingoma za MRND na FPR n’izindi ngoma.
Bruxelles, le 13/2/2015
RUTAYISIRE Boniface
Président w’Ishyaka Banyarwanda akaba na President w’association y’abavictimes Tubeho Twese ASBL
Tel: (32) 488250305
----------------------------------------------------------------
Leave a Reply