Byanditswe na Innocent Twagiramungu
Muri iki gihe amashyaka yitwa ko atavuga rumwe na Leta ya FPR-Inkotanyi arenze 30, harimo agera kuri 26 akorera buhungiro. Aha benshi bakaba bibaza ikihishe inyuma y’iri shingwa ry’udushyaka tugeze kuri uyu mubare kandi izo mpunzi zagombye gushishikazwa ngo gushyira hamwe ngo zigire ingufu zo kubasha kotsa igitutu Leta ngo ihindure politiki cyangwa se yemere gushyikirana nazo ngo impinduka igerweho mu mahoro.
Tumaze iminsi twitegereza kandi tugerageza gusesengura akavuyo karangwa muri ayo mashyaka, mu by’ukuri tubona ko amenshi ari ingirwamashyaka. Ibintu bikomeje uko biri inzira yo kubohora abanyarwanda yaba ari ndende cyane, ndetse ishobora gusibwa burundu.
Ninde wadusobanurira ukuntu umuntu wiyita umunyapolitiki w’inararibonye uvuga ko yaba ari impunzi yatinyuka gutangaza guverinoma kuri murandasi (internet) nta gihugu afite, nta bayoboke agira, nta bikorwa bya politiki agaragaza bijyanye no kotsa igitutu abanyagitugu babohoje u Rwanda bakaruhindura gereza. Ibi kandi birasanga ikibazo cy'ingabo uwo munyapolitiki yiyitirira ngo zitwa Urukatsa, ubu ngo zongeye kubatizwa zigahinduka Imvejuru, ingabo zitagira aho zibarizwa.
Benshi muribuka akavuyo bamwe mu bavuga ko bafite amashyaka ya opozisiyo bateje n'uwitwa ngo General Mupenzi n’umutwe w’ingabo wundi ngo bari bashinze, noneho byagaragara ko batahuwe mu mugambi wo gusinziriza abanyarwanda abenshi bagatangaza ko babishingutsemo ngo badakomeza kuhatera ibaba.
Ibi byose ni gahunda yateguwe bihagije yo kurangaza (diversion) ngo urugamba rwo kubohoza u Rwanda binyuze ku munwa w'imbunda ( nirwo rurimi Kagame na FPR ngo bumva) cyangwa se binyuze muri demokarasi rukomeze gutinda cyangwa ruburizwemo.
Mu by'ukuri, muri benshi bashinze udushyaka usanga akenshi tutarengeje abayoboke batandatu (n’abitwa abayobozi barimo) cyangwa abiyitirira imitwe y'ingabo idafite n'abasirikare batanu, iyo witegereje neza usanga bamwe wenda koko ari ubucucu bubibatera (médiocrité politique) ariko hari n'abandi benshi biyita opozisiyo (opposition) bari muri gahunda zo gusinziriza (diversion) abanyarwanda. Ako kazi bagomba kuba bagahemberwa na FPR na cyangwa se n’abandi baterankunga bayo (lobbies) b'abazungu biyikorera kandi ni benshi. Ibyo biri muri rwego rw’ingamba zo kubohoza ikibuga cya politiki cya opposition (stratégie d'occupation du terrain politique de l’opposition) kugira ngo abanyarwanda basinzire bibeshya ko hari igikorwa ngo babohorwe ingoyi kandi ntacyo. Izi ngamba kandi zunganirwa n’izindi zo gucengera( infiltration) mu buyobozi bw'amashyaka agerageza gukora ngo nayo agwe agacuho.
Kubera ko amashyaka menshi nta nzego z’iperereza afite bituma gutahura aya mayeri FPR ikoresha ngo iyasenye bidakorwa n’abantu babifitiye ubushobozi kugira hafatwe ibyemezo bya ngombwa, hatajemo ikibazo cyo kuzana urwikekwe kuri bamwe kandi nta bimenyetso bifatika byashyizwe ahagarara n’urwego rw’ishyaka ruzwi kandi rubifitiye ubushobozi. N’ubwo inzego z’ubutasi nk’izo zihenze, ishyaka riri mu buhungiro cyangwa rikirwanira kwemerwa mu Rwanda, rigomba gushaka uko ryagira urwego nk’uru kugira ngo ribashe guhangana n’abanyagitugu niba koko ryifuza kubasha guhindura mu gihe kitarambiranye. Naho ubundi kurisenya, kurisinziriza, kuritezamo umwiryane, urwikeke n’akavuyo biroroshye cyane.
Hari ikiganiro twakoze muri CIRI (Club des Intellectuels Rwandais Intègres) n'abanyamakuru ba Vepelex(Volontaires pour la Paix) kuri iki kibazo cy’imyitwarire y’abanyapolitiki (déontologie) n’indangagaciriro zagombye kubaranga.. Icyo kiganiro kizatangazwa vuba aha nkaba mbararikiye kuzagikurikira.
Dukomeze dusabe Imana y’u Rwanda kutumurikira no kuduha abayobozi bashishikajwe n’amahoro kuri twese, nta vangura, kandi bubaha ubuzima n’uburenganzira bwa buri munyarwanda bwo KWISHYIRA AKIZANA.
Kuri uyu munsi, bamwe mu banyarwanda bararirimba intsinzi n’ibohozwa, mu gihe abandi baririra mu myotsi biyumva mu gihugu cyahindutse kuri bo igihome. Duharanire ko twese twazagera aho twabasha kwizihiziza intsinzi itagira uwo iheje kandi abanyarwanda bose cyangwa se benshi bibonamo.
Innocent TWAGIRAMUNGU
Brussels, 01/10/2014
Marianne Baziruwiha says
Hasinzira ufite ibitotsi. Ikibazo ntabwo ari uriya uvugiriza ubuhuha, abashaka gusinzira, ahubwo ikibazo ni abantu bakurikira umuntu wishwe n’ ibitotsi ngo niwe ubafatiye urumuri. Tureke kwita kubakora (byaba byiza byaba bibi) ahubwo twite kubyo twe dukora, cyangwa dukoresha information duhawe.
Mugema says
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Iyo witegereje usanga u Rwanda rugifite ingorane. Nk’ubu iyo uhinnye usanga u Rwanda rwarashenywe na politiki y’ubugoryi bwa bamwe mubanyapolitiki bagiye bibura ubwabo bakananirwa gusoma ibimenyetso by’ibihe.
Iyo witegereje aho u Rwanda rugana kuri ubu, haracyari ingorane z’uko harimo hazamuka indi nouvelle generation irimo abahanga bahindura ibintu ariko nanone iyo nouvelle generation yuzuyemo ibigoryi byinshi ndetse bigenda bihinduka nka nkongwa mukwibohora kandi abantu bakabirebera ntibabyamagane.
Urugero ruri hafi ni urw’umuntu witwa Twagiramungu Innocent. Nk’uko nkunze kubigenza iyo habaye ikibazo, mperutse gufata akanya gato ntekereza kumyitwarire ya Twagiramungu Innocent nsanga ishingiye kubugoryi bubisi cyane kuburyo usanga ari ubugoryi busanzwe buranga CDR muri communication bwamukurikiranye. None se umuntu uziko ingoma ya Kagame yashegeshwe by’umwihariko na nouvelle communication ndetse imbuga zikabigiramo uruhare runini, nigute wabona ingoma imaze kujegera amahanga ayikuraho amaboko noneho ugafunga urubuga rwafashaga bamwe, abandi ukabaheza cyangwa ukabashyira muri modération bigamije kubaca intege? Ubwo se ubugoryi burenze ubwo ni ubuhe ? Niyo baba bakuguze nk’uko bizwi ko yaguzwe na FPR kuki abandi ba CDR nkawe na MRND bananirwa no kureba icyo kintu cyadutse kugirango bamwambure urubuga niba koko nabo bashaka ko FPR ihirima? Kagame nahirima ntihazagira uvuga ko MRND na CDR babigizemo uruhare.
Ninde utazi ko se yarushinze mu izina rya RDR kera n’ubwo yabikoze abyita ibye?
Igitangaje n’uko ibyo bintu byo guca intege abarwanya FPR byafashe intera CDR na MRND bireba ntibyagira icyo bivuga. Murabyibukako igihe cyose hajyaga kuba imanza mu Bubirigi zo kuniga abahutu badashakuje muri bya bindi byiswe kuburanisha aba genocidaire, Innocent Twagiramungu yashyiraga abantu bose bose muri modération kugirango habe controle he gusohoka communication ishobora kuvuga ukuri kwabangamira imanza murwego rwo kurenganura abaregwa. Hari ubihakana? We yabihakana ?
Abantu benshi barimo na Rutayisire Boniface barasakuzaga icyo gihe bamagana iyo mikorere ariko ugasanga abandi ntacyo bibabwiye. Iyo controle de communication yabaga yategetswe nande ? Ko Twagiramungu Innocent washoboraga kwibeshya ukaba wamubarira kuruhande rw’abaregwa kubera amateka kuki yashyiragaho controle de communication yo kubuza itambuka ry’ukuri ryabangamira ibiregwa abahutu, kuki yakoraga ibyo kugirango ababuranishwa bakatirwe nta ngorane ibayeho? Ko ibyo bihe by’imanza za medias zose ziba zikurikirana iby’u Rwanda kumbuga kuki yafungaga urubuga rwe akarufungura ari uko imanza zirangiye? Ntabwo byari bigamije kubuza abanyamahanga gusobanukirwa n’ukuri nyakuri kubwicanyi bwa FPR n’ibindi bibazo by’u Rwanda?
Muri iki gihe rero, iyo niyo mikorere yaragarutse ifite umurego kurushaho kuko yafashe gahunda yo guca intege abandika abaheza burundu, abandi akanabakorera ibindi bibi kugirango abandika babe bake kandi bandike ibitagamije guhirika FPR.
Twagiramungu Innocent rero ni ikigoryi kibi cyane muri politiki kuko kitazi n’ingaruka za geste gikoze. Icyo kigoryi aho gufata ingamba zituma abantu bashishikarira kwandika ari benshi kandi bakandika byinshi ahubwo kibaca intege kugirango abandikaga bacike intege kandi bandike bike ndetse bageze n’aho bahezwa kugirango n’abandi babitekerezaga biheze. Ngubyo ubugoryi historique bw’uwiyita leader w’urubuga kuburyo ubwo bugoryi buzagaruka mumateka. Muzirikane ko FPR itarikanga guhirima urubuga DHR rwa Innocent Twagiramungu ntirwagiraga iyo mikorere n’iyo abantu batukanaga bagezaga ho bakikiza kuko abanyarwanda basanzwe ari inyangamugayo.
No kubera kuba ikigoryi muri communication, Twagiramungu Innocent ntabwo aziko ibi bihe ari iby’intambara y’amahoro muri communication contre le FPR. Communication de guerre rero ni uburyo bwihariye bwa communication ndetse bugeza aho bukazamo uburakari no gutuka adversaire cyangwa minimiser l’adversaire. Ibyo inkotanyi zagiye zibikora neza kandi n’ubu ziracyabikora ariko kuruhande rwa opposition kubera ubugoryi bwa bamwe nka ba Innocent Twagiramungu bari à la tête ya za organes za communicaiton nk’imbuga n’ibindi ntibazi iyo communication.
Innocent Twagiramungu akwiriye gukomeza amashuri kuko afite ubugoryi bwinshi cyane buvanzemo n’inda nini no gutera ivi bisanzwe biranga aba CDR bakagurisha igihugu ndetse bakagurisha na benewabo. Twe rero ibyo bamenyereye byo kugurisha benewabo inkotanyi zigafata igihugu ntabwo tuzabimwemerera kuko tutari ibigoryi nk’aba CDR. Niyo mpamvu twahisemo kumwagana kumugaragaro kandi turaza kurushaho ndetse turasaba n’abandi bakunda igihugu gukaza umurego kubantu bakora gutyo munzego zose.
Intambara y’ukuri turimo ni ikimodoka gikomeje urugendo, ukitambitse imbere kimuca hejuru, ukigiye inyuma kikamusiga, ushoboye kucyurira akajyana na cyo nk’uko RNC iherutse kucyurira kubera ko baretse kwicisha hirya bagatangira kuvuga ukuri. Icyo gicucu rero ngo ni innocent Twagiramungu nikive munzira ntawe ukeneye ubugoryi bwacyo. Ikintagazi (icyo ntazi) kirabona abantu bashiriye mumigezi, abandi baranigwa, abandi baricirwa n’ahandi nacyo kigafunga uruvugiro.
Buri wese ukigeraho akibwire. Ntabwo twebwe turwana intambara y’intinyamaso nk’iya MRND na CDR.
Turakurura dutura hasi ingoma y’abicanyi ya FPR nacyo kigashyiramo amaferi kibangamira abayirwanya muri communication !!!!!!! Abagitiza umurindi nabo bamenye ko ari ibigoryi nkacyo tuzabamagana abo baba aribo bose. Turi muri gestion de changement politique ntabwo tuzemera ubugoryi cyangwa ibindi bintu byaza bidindiza iyo nzira. Imyitwarire ya Twagiramungu Innocent irashimangira ihame ko ubumenyi bwo mumashuri ntaho buriye n’ubwenge busanzwe buranga abanyarwanda bo kureba kure. Abandi bantu b’ibigoryi nabo bitwa ngo barakora politiki, buri wese abahange amaso. Ubugoryi nibwo bwashenye igihugu. Kugirango bitazongera kubaho buri munyarwanda agomba gukanguka akamagana buri wese w’ikigoryi wiyita ko yize kandi agaragaza ubugoryi.
Abakunda amateka bandike ubu bugoryi bwa Twagiramungu Innocent mubintu byadindije impinduka ndetse bikaba bikomeje gutuma abantu benshi batsembwa kuko hashize imyaka yarabangamiye inkubiri y’amashyaka n’abantu bari bakajije umurego barwanya ingoma muri communication kuburyo byari bigeze kure. Buri wese usesengura azarebe azasanga byaragize ingaruka nyinshi kubera kwizera icyo gicucu cy’igi CDR by’ukuri bitari n’ibyo bagitwerera. Si ukuvuga ko kandi abantu batigeze babona ubugoryi bye ahubwo ni uko twari tukiri mubihe ibyo bigoryi byo muri CDR byishyiraga hejuru ya opposition yose bitiranya ubuhutu no kuba opposant ukarwanya FPR by’ukuri.
Muribuka ko mumaka ishize iyo migirire yo guca intege itarabaho, hahozeho inkubiri ishyushye irimo ingeri zose (abasaza, abato etc) bose bumvaga ko communication bakoze ari umuganda kandi koko byihutishije ihirima rya FPR kuko n’abanyamahanga bayobotse inzira yo kuza kuvoma ibitekerezo n’ukuri kuri izo mbuga. Icyo gicucu rero aho cyazaniye gahunda yo kubaca intege abenshi bagiye bimukira kuri Rwandanet barakomeza ariko aho urubuga rwa Rwandanet ruburiye bagwa mugihirahirahiro bacika n’intege kuko benshi baba batazi uko bajya kuzindi etc. Buri wese asubize amaso inyuma arasanga Innocent Twagiramungu ubucucu bwe bwaragize ingaruka zikomeye kuri opposition yose kuburyo byongereye igihe FPR igakomeza kwica abantu n’ubu biracyakorwa.
228/12/2014
Mugema