Byanditswe na Zena Mukabuduwe.
Nshuti, Bavandimwe,
Nyetera Antoine yambwiye ko hali ubwoko butera umwaku
Ubwo bwoko ntibwima ingoma burayiba;
Ubwo bwoko ntibugaba, buranyaga; bwakwima abandi bakimuka; ubutimutse buliyahura; ubutiyahuye buranyagwa.
Ubwo bwoko ntibutanga imbuto; iyo buyitanze ntimera; iyo imbuto imeze ihona itarayaga.
Ubwo bwoko ntawubuvuga mu gitondo. Ubuvuze mu gitongo yirirwa adasamuye.
Umukobwa wabo asanga utunze inka zigashira, amafranga agashya uyareba,
Umusore wabo muzamubwirwa no guhekenya amenyo, guserera, kutanyurwa n'ibyo atunze, kwifuza ibyinshi, n'iyo abibonye ntibimunogera
Ubwo bwoko bulima igihugu kigacura imiborogo,imivu y'amaraso igasaga urwanda.
Nibyo, sibyo?
Jyewe ndabaza aliko niba atali byo ubizi neza adusobanulire.
Zena Mukabuduwe.
17/04/2014
Rukundo says
Ubwo bwoko ni ubuhe? . Ntabwo wabuvuze. Nta nubwo watubwiye umuntu uzwi waba uturuka muri ubwo bwoko