par Venant Ntakirutimana.
Abatarabashije kumenya umugabo witwa Abdul Ruzibiza alias Venuste wabaye inkotanyi nyuma akaza kwisubira bikamuviramo kuhasiga agatwe azize uburozi (utuzi twa Dany Munyuza), reka mbasogongeze kuri bumwe mu ubuhamya bwe bujyanye n'amahano FPR ya Kagame na Kayumba, yakoreye inyoko muntu,
Ruzibiza atangira avuga ati:
Nitwa Ruzibiza. Nkiri umwana narabatijwe izina rya Venuste. Iryo zina rya Venuste nahagaritse kurikoresha maze kwinjira mu igisirikare cya FPR mu 1990. Navukiye ahitwa Gitagata muri komine Kanzenze ibarizwa muri region ya Bugesera.
Ati:
ISHYIRWAHO RYA FPR N’ISHAMI RYAYO RYA APR
Nta mateka nirirwa njyamo, ariko FPR n’uruhurirane rw’udushyirahamwe dutoduto tw’abanyarwanda bari barahungiye hirya no hino mu bihugu bitandukanye.Ahanini aho nibanda ni mu rubyiruko, abana bato rwose, uhereye nko ku myaka nka 15 kuzamura, hirya no hino mu mashuri, mu Burundi, Tanzania, Zaïre na Uganda. Abo ni nabo bavuyemo ingabo. Mbere, abambere bagiye muli NRA, abandi baza intambara yaratangiye. Igikuru ni uko abakiri bato twari twarakuze twumva ko abatubanjirije aribo “Inyenzi” bashobora kuba baritwaye nabi ku buryo batabashije kugera ku ntsinzi baharaniraga.
FPR rero yatangiye mu mitwe y’abato twumva byinshi bizikorerwa n’urubyiruko, bivuze ko bizanakorwa n’Ingabo kuko nubundi abo basore bose ntayindi gahunda batekerezaga uretse kuzajya kurwanira igihugu cyabo. Mu magambo magufi abantu bari biteguye ko byinshi bizakemurwa gisirikare kandi ko bizagenwa n’igisirikare. Niyo mpamvu uyobora ingabo, Kagame, yumvikanaga nk’ukomeye kuruta Perezida wa FPR ubwe.
Ati, REKA NONEHO INTAMBARA NYICE MU BICE.
Igice cya mbere : Ukwezi kwa 11/90 kugeza mu kwa 7/91
Iki gice cyaranzwe no kunyanyagiza ibitero shuma hirya no hino, kugira ngo n’ingabo za leta zinyanyagizwe hirya no hino ku mupaka, maze aho Inkotanyi zizajya zitera zijye zihasanga ingufu nke. Mu rwego rw’ubuhanga rw’intambara ni byiza, ariko byakoranwe ubugome bukabije cyane nkuko ngiye kubivuga nkurikije uko akarere k’amajyaruguru gateye.
Ibitero byabaye mu turere twa Muvumba, Kiyombe, Nkana, Rushaki, Kaniga-Gatuna, n’uturere twose tuhakikije, byakoranwe violence mbi cyane: kurunda abaturage hamwe bakicwa ntakuvangura, bamwe bagasambanya kungufu abakobwa bahasanze, banarangiza bakabica ngo batazabatera umwaku, kurya amatungo y’abaturage ku ngufu, kurya imyaka yabo, nabo bagahunga , aho bagiye bakicwa n’inzara, gusenyera abaturage, amabati akajyanwa kugurisha mu baturage ba Uganda. Kurimbura amazu kugirango banyirayo ntibazanatekereze kuhagaruka, …
Mu ruhanda rundi za Cyumba, Kivuye, Butaro, Nkumba, Kinigi, Mukingo, n’uturere twegeranye n’aho mvuze, ibikorwa byasaga nk’ibyo mu Mutara. Igikuru muli ibi byose ni uko abantu bakwiye kumva ko umuntu umwe, Kagame, ariwe wabaga yateguye uko intambara igenda, ibizayikorwamo, ndetse akanayikurikiranira hafi cyane kuburyo ntawabeshya ko hari ikintu nakimwe kigeze gikorwa atariwe wabipanze (ndavuga opérations). Ingabo za Habyarimana zari zarubatse ibirindiro bikomeye cyane kuburyo kubicaho ukinjira mu gihugu hagati byari bikaze cyane. Natanga ingero nke.
Mu Mutara, ahantu nka NYAGATARE, RWEMPASHA, KANGOMA, MABARE, MUTOJO, BUSHARA, KABUGA, NYABIHARA, GIKAGATI, KARAMA,….
Buli Nkotanyi yabaga izi ko ari danger.
Mu karere ko Hagati GATONDE, KANIGA 1, KANIGA 2, MUKONO, KIVUYE , aho twese twabaga tuzi rwose ko ntagupfa gukandiraho.
Mu Ruhengeri ibirindiro bikaze byari ahitwa NYAMICUCU, BUTARO-RUNABA, RWABUTAMA, KINYABABA, KU MUREMURE, KAGANO, BISATE n’ahandi nka Ruhengeri, Kinigi, ...
Icyo nshaka kwerekana, ni uko kubera gukomera kwaho hantu, buli gihe twahateraga twaraneshwaga tukiruka. Ikimwaro cyose cyaturwaga abaturage baturiye buri hantu hari ibirindiro bikomeye. Dore ibyahakorwaga:
kubikoreza inkomere zacu n’imirambo, kubashoreza amatungo n’ibyo kurya twabambuye, kubacukuza imyobo baza guhambwamo, hakaba ubwo banategekwa kwicana umwe akica undi kugeza hasigaye umwe, akicwa n’umusirikare. Byaba bitabaye gutyo, bakazirikwa amaguru n’amaboko, bose bagahondwa amafuni mu mutwe, bakajombwa ibyuma mu mbavu, kugeza bapfuye. Ntihaburaga urwitwazo rwo kubica gutyo nko kubaza abaturage ngo nibavuge ibanga rya Muvoma, ngo abasirikare bapanga ibiki byo kudutera, mbese impamvu nyine zimeze nkizo.
Ibyo byose byararangiraga tukisubirira mu ndiri zacu muli Uganda. Ikinyoma cy’Inkotanyi FPR cyatangiye kuva icyo gihe, nta narimwe FPR yemera ibyo yakoze. Ndetse twaranarahiraga tukarenga ko nta Nkotanyi iba ku butaka bwa Uganda. Niko byakomeje kugeza tunateye Zaïre, ntawigeze yemera ko APR yambutse Zaïre.
Igice Cya 2 :Kuva Mu Kwa 7/91 Kugeza mu kwa 6/92
Icyo gihe nibwo APR yagerageje gushaka uko yajya ifata agace gato gato uko umupaka ugiye kuva mu Mutara kugeza ku Birunga. Hamwe byarashobotse ahandi biranga. Nyamara aho byashobotse, byagerwagaho gusa ari uko abaturage bose bahari babanza kwicwa, ucitse kw’icumu agahunga, abategetsi bariho ba leta ya Habyarimana bakabarunda ahantu hamwe, bakashakira utwo kurya tutanahagije, n’amashiting yo kubaka akazu ko kwihishamo imvura. Niba abantu bashakisha impamvu zatumye genocide yahitanye abatutsi bagera ku 361.000 gusa, ishoboka bazahere aha (1).
FPR yatangiye amayeri yo gutera umwanzi imuciye inyuma, tukamwicira amayira amugemurira yose. Ku ntambara byari amayeri meza kuko byatumaga Inkotanyi, zifite ibikoresho bike, zateraga umwanzi kuba ariwe usanga Inkotanyi aho zaje hafi y’ibiridiro by’iza Habyarimana. Mbese byari attaque-défensive, kuko gukoresha amayeri asanzwe azwi ntibyashobokaga.Kuko twarushwaga imbaraga n’ibikoresho. Ingaruka mbi zabyo :
1-Kujya kuzunguruka umwanzi bivuze kujya mu turere turimo abaturage inyuma y’ibirindiro by’ingabo za leta. Abo baturage, nta cyizere APR ibafitiye, kuko nibatubona barajya kuturega ku ngabo za leta zize kudutera zizi neza aho turi n’uko tungana. Ubwo rero abo baturage, ugerageza kutubona, agomba gupfa kuko ntaho kumubika hahari kandi ntituzi igihe tuzahamarira.
Bivuze ngo igihe cyose twaciye inyuma y’umwanzi, itegeko rya u KWICA ABATURAGE BOSE NTAKUBABARIRA.
2-Kujya ahantu kure y’aho duturutse byavugaga gutungwa n’ibyo dusanze aho twagiye, tugomba kubikura mu mago y’abaturage, twabasangamo bagapfa tutabasangamo tugasiga tuhasenye, tukazitura ihene, inkoko, inka tukajya kwirira.
Byageraga n’aho abasirikare b’inkotanyi kubwo kwinempfaguza inyama, buri muntu akibagira icyo ashaka, agatwara umwijima, akaguru, umutima cyangwa indi nyama yishakira, kuburyo nk’abantu 20 babaga inka 2, inkoko 10, ihene 3, mbese bikagaragaramo ubugome gusa.
Umuntu wese uzi ubukene bw’abanyarwanda, wibaza ukuntu umuturage w’umukene, w’umuhutu utarigeze asobanurirwa neza FPR icyaricyo, ukamwicira abana, ukamurongorera ku ngufu umugore, ukamutwarira amatungo magufi kungufu yapagashirije ubuzima bwe bwose, ugasiga umusenyeye, ushaka kumva uko genocide yashobotse na none yahera aho (2).
3-Byageze aho ba konseye, ba burugumestiri, n’ingabo, bategeka abaturage gutunga imbwa, ndetse no mu bigo byose batunga imbwa kugira ngo zo zumva cyane nijoro zijye zimoka Inkotanyi zikiri kure maze abaturage bahite biruka.
Iki kintu na none cyamarishije abaturage, kuko kubera ko Inkotanyi zaturukaga kenshi inyuma y’ibirindiro by’abasirikare ba leta, babaga na none baturutse inyuma y’abaturage, kandi ari mu mwijima, abaturage bakaza biruka bazi ko bahunze bakagwa mu gico cy’Inkotanyi, ubwo ntawahavaga bose baricwaga, ngo ni IBIPINGA baraduhunga, buriya biyemeje gupfira Muvoma.
Nubwo nabishyize muli iki gice, ariko igihe cyose cyakurikiyeho Inkotanyi igihe cyose zabaga zaciye inyuma y’ibirindiro zahitaga zibanza guhumbahumba abaturage bahari.
4-Gutega imitego, kurasa ama bus yose azana abagenzi mu turere twegereye umupaka, byakozwe igihe cyose, za mines, kugeza n’aho dutega imirima y’ibijumba ngo abaturage bazaza gukura utujumba mu mirima yabo ibace amaguru, cyangwa bahapfire ntibazagaruke. Ibi bintu biteye agahinda. Abaturage bategetse guhunga, ntabyo kurya bibahagije bihari, cyangwa n’ibigori n’ibishyimbo gusa, basize ibitoki, imyumbati n’ibijumba byeze, gusoroma utuboga, mbese hagombaga kubaho impamvu zituma abaturage bahunze bumva bakwiyiba bakajya kugira utwo bizanira.
Benshi bazaga no gufata akenda kasigaye mu rugo. Nyamara, Ingabo za APR zabaga zategetswe ko abo baturage bagomba kuraswa nta kindi. Ese kwicisha umuturage inzara yarasize ahinze, byari kuzabyara iki, uretse kwitabira Genocide? Uwasha impamvu zatumye genocide yahitanye abatutsi bagera ku 361.000 gusa, ishoboka yakomeza gushakira aho (3).
4- Inkambi z’impunzi cyangwa nk’uko byavugwaga, abakuwe mu byabo n’intambara, zari ziri ahantu hazwi nk’aho ngiye kuvuga:
Rukomo-Rwebare (MUVUMBA), iyi nkambi incuro nyinshi, ibi nabiboneshaga amaso, yarashishijwe ibisasu bya rutura nka Mortier de 120 mm, iya Rukara, iya Mutagomwa, LRM (Lance Roquettes Multiple) 107 mm, Katiusha ya Murangira, rimwe na rimwe na Kyakabale Komanda w’ingabo z’abagande zari hakurya iwabo, nawe yajyaga atiza inkotanyi za 23 mm, 37 mm, 14.5 mm zo kurashisha inkambi zirimo abaturage.
Byagezaga aho ntitunabashe gusobanukirwa ibyo abatuyobora batekereza. Benshi twabonaga rwose umubabaro twateye abaturage uhagije kuburyo badakwiriye kurashishwa ibyo bibunda bya rutura.
Iyo nkambi, n’izindi nyinshi nka Runaba, Nkumba, Muhambo, zanageragerezwagaho imbunda nka za missiles zirasa indege. Haraswaga ibisasu byaka cyane, bikajya hejuru y’inkambi, abiga kurashisha za Missiles zitwarwa mu ntoki bakabyigiraho. Kenshi byaturikiraga mu nkambi hagati bigahitana inzirakarengane.
Iyi mpamvu yageze aho iba impamvu yo guhora abaturage bahunga bigirayo bakajya kure hashoboka. Hari abaturage bageze ahitwa Nyacyonga hafi y’i Kigali, bamaze guhunga incuro zirenze 20 mu gihe kitageze ku myaka 2.
Ntibyabagaho ko abo bahunga bagera ahantu nka Nyacyonga bakiri kumwe, kenshi abahunga bagendaga inkambi yarashishijwe ibisasu bya rutura, hakaba ubwo uhunze asiga ahahambye umwana, umugore, cyangwa umuvandimwe we. Iyi mpamvu nayo iri mubyatumye genocide yitabirwa kandi ishoboka (4)
Igice cya 3 : Kuva ku gitero cya Byumba mu ntangiriro z’Ukwezi kwa 6/92 kugeza 6/4 1994
Iki ni igitero cya mbere cy’igerageza (essai) cyo kureba ko FPR yabasha gutera ahantu hanini icyarimwe, kuko uko imishyikirano yagendaga yigira imbere, FPR yagombaga kwerekana ko ikomeye kugira ngo ibyo izasaba izabihabwe ku bw’igitutu iteye yitwaje imbaraga za gisirikare zagendaga ziyongera.
Nakwibutsa ko incuro zose imishyikirano yabaye, nta narimwe Kagame yigeze abwira abasirikare ko izagira icyo itanga. Yavugaga iteka, ahozaho, ko kugera i Kigali ari kwa Mtutu wa siraha (ku munwa w’imbunda gusa).
Ibi bitero bikaze, byaragiye bitugeza mu Rukomo, hirya ya Byumba ugana i Kigali. Hirya no hino naho ni uko byari bimeze: Mukarange, igice cya Kinyami, Buyoga, Rushaki, igice cya Ngarama, Cyumba, Kivuye, aho hose, abaturage batabashije guhunga Inkotanyi nta numwe wabayeho.
Aha hantu naho harakomeye , kuko FPR yahakoze irindi kosa ribi cyane. Yasubiye muli Uganda iti abaturage, muveyo mudufashe gusarura imyaka, yatubanye myinshi, mube munamenyera u Rwanda rwanyu, ejo n’ejo bundi nimwe muzahatura.
Abaturage barahuruye bava Uganda, inkuru itaha mu mpunzi zataye utwazo, noneho inkuru bajyaga bigishwa ko inkotanyi zaje kubica, kubambura amasambu yabo zikayaturamo, zikagarura ubwami, abaturage b’abahutu bakazajya baheka abatutsi mu ngobyi, benshi batangira kuyumva nk’ukuri.
Iyi nayo n’imwe mu nzira zerekana icyatumye urwango rwiyongera kugeza aho abahutu bitabiriye genocide yahitanye abatutsi bagera ku 361.0000 aho kuba ibi 800.000 cg ya miliyoni baririmba muma tama tama(5).
Muri icyi cyiciro, nibwo FPR yatangiye kwizera ko ishobora gutera ahantu hanini kandi ikahafata ikanahakomeza. Kugira ngo rero ibyo bizashoboke, hari hakenewe, gupangwa ikigeragezo cya 2 (2è essai) yo gufata ahanini kurushaho, ariko byagombaga kubona impamvu ifatika.
Icya mbere hari haratangiye imishyikirano no kubahirizwa ihagarikwa ry’imirwano. Iki gihe ni FPR, cyangwa uwabivuga neza Kagame n’ishami rye rya gisirikare APR, atangira gupanga uko nubwo imishyikirano yaba irimo iba, uko hajya haboneka impamvu zituma imirwano yubura.
Aha niho havukiye igitekerezo cyo gushyiraho umutwe kabuhariwe, wo kujya ukorera ku mategeko bwite ya Kagame, abifashijwemo n’ibyegera bye bya hafi nka Kayumba Nyamwasa, James Kabarebe, Kayonga Charles.
Uwo mutwe wahinduranyaga amazina bitewe n’igihe aho kigeze, ariko amwe mu mazina wakoresheje ni NETWORK cyangwa NETWORK COMMANDO, cyangwa aba TECHNICIENS, cyangwa CDR COMMANDO.
Ayo mazina yakoreshwaga hakurikijwe utu groupes duto duto, aho dukorera cyangwa impamvu. Nk’ubu abakoreraga mu mashyaka nka CDR babaga bazwi kwizina rya CDR commando. Abasaga inkwi mu basirikare ba Habyarimana, mayibobo muli Kigali, ababoyi mu bategetsi, bakitwa aba Techniciens,etc…
IGIKURU ABANTU BAMENYA N’UKO UWO MUTWE WITWA NETWORK UKOZE MUBURYO BW’UBUFINDO, KUBURYO NABABAGA BAWURIMO BENSHI BABAGA BATAZIRANYE, KERETSE WENDA ABABANJE GUKORANA AMAHUGURWA HAMWE CYANGWA BAZANYWE BAVANWA MULI UNIT IMWE.
Mugushyiraho uwo mutwe wihariye umugambi ugamijwe wali:
a-Kuzajya hakoreshwa uwo mutwe mu kudurumbanya igihugu kugira ngo haboneke impamvu zishinja leta kubikorwa by’ubwicanyi maze haboneke urwitwazo rwokubura intamabara.
b- kujya hategwa ibisasu hirya no hino mu gihugu, n’ubwo byari byaranatangiye mbere ariko byari mu kajagari.
c-gushyiraho udu selile (cellules) duto twa FPR mu gihugu, kwigisha ibyitso no kubishaka hirya no hino, kujya kuroga amazi anywebwa n’abakuwe mu byabo n’intambara, kujya kuneka kure cyane inyuma y’umwanzi…
d-gutegura ubwicanyi ku bantu bahiswemo (attaques ciblées), mu bo FPR idashaka…
Hagati aho habayeho igitero cy’iya 8 gashyantare 1993, cyari kigamije, gusuzuma aho ingufu zo kujya i Kigali zigeze, kureba aho akazi ka NETWORK kageze, mu kubona ibisobanuro byo kubura intambara, igihe habaga hari imishyikirano.
Icyo gihe nanone hakozwe amarorerwa akabije, kuko njye nk’aho nari ndi muri amwe mu ma Komini ya Ruhengeri, ndibuka nko kuli Base, mu kwezi kwa 2, abasirikare bari bahari bishe abaturage, barabatwika barabananira, barahamba bararuha, baborera ku muhanda no muli Base hagati, kugeza n’aho abasirikare ba GOMN bahageze batubaza bati nta soni bibatera kubana n’imirambo y’abantu muyica hejuru uko mushatse?
Turarundarunda abaturage, baraza barahamba, GOMN yagiye nabo bakurikizwa benewabo.
Aho niho n’ubugome bwo gutangira gusenya kumugaragaro ibikorwa by’amajyambere byatangiye, nko gushwanyaguza ibyuma by’amashanyarazi bya Ntaruka, gutega ibisasu mu mazu y’abayobozi bakuru bo muli Leta, nibuka ko icyo gihe hatwitswe hanasenywa inzu ya RUCAGU, kwa Col Gasake,…
Aho ni za Nyarutovu na Cyeru, Nyamugari…Ubwo ntawakwiyibagiza amarorerwe yakozwe na Charlie mu Ruhengeri, nyuma yo kunanirwa kuguma mu mujyi wa Ruhengeri. Ku Musanze abantu barahazi n’ibyahabereye, kuli ETIRU na za Karwasa, Kigombe yose na Kinigi, ibyahabaye uwahatuye arabizi.
Ntawe uyobewe, ibyo Inkotanyi zakoreye Ngarama, Buyoga, n’ahandi.
FPR INKOTANYI YARI IMAZE KUGEZA LETA YA HABYARIMANA AHO ISHAKA.
Kugira ngo imirwano yubure byari ngombwa ko haboneka impamvu, icyizere cyo gutsinda kandi vuba, bivuze gushaka inzira y’ubusamo.
Reka nisobanure kuli izo ngingo:
-Nyuma yo guteza icyuka kibi, gucagaguramo ibice mu mashayaka, kuburyo abashyigikiye FPR bajya ukwabo n’intagondwa na Power zikajya ukwazo, FPR yari isatuyemo kabiri imbaraga z’abahutu, bivuze ko no mu ngabo z’igihugu, n’ubwo zitemerewe kujya muli politiki ku mugaragaro, ariko burya buri wese muli politiki aba afite ibyo yumva bimunyura.
Bivuze ko n’izo ngabo zitari kurwana zifite imyumvire imwe. Hari abibaza ko icyo ari igikorwa cya Habyarimana wenyine ariko sibyo, kuko hari aho contrôle ye itageraga, ndavuga kubamurwanya, kabone niyo baba badakunda FPR. Yo ntiyabakundaga, nayo ntiyari ikeneye ko bayikunda, ahubwo yari ikeneye ko bakora ibiyiha imbaraga zo kuzubura intambara.
-Nyuma yo kwivugana abanyapolitiki batandukanye, no kugerageza ku bandi ariko ntibishoboke, FPR yarangiza ikabisiga MRND, uretse ko hari n’ibyabaga aribyo koko MRND na CDR zabishe, leta yagumaga iba ruvumwa mu maso ya benshi, bigaragara ko ariyo irimo guteza akajagari ngo leta y’ubumwe ya Arusha itajyaho.
Nyamara uwo wari umutego wa FPR, kandi leta yawuguyemo, FPR irigaramira. Mu by’ukuri dusubiye ku bikorwa twe INKOTANYI twakoraga mu turere tugenzura, n’ibyabaye ku baturage b’inzirakarengane bakomokaga mu majyaruguru y’igihugu, byari agahomera munwa.
Biracyaza ........
Byanditswe na Venant Ntakirutimana.
Leave a Reply