par Rutayisire Boniface.
AMATEKA MASHYA ARIYANDITSE BURUNDU: ABAHOZE BAGIZE GOUVERNREMENT YA FPR BOSE BAMAZE KWEMEZA KO GOUVERNEMENT BARI BARIMO CYANGWA BARI BAYOBOYE YAKOZE GENOCIDE HUTU.
TUBASHIMIRE UBWITANGE BWABO BWO GUSHYIGIKIRA UKURI. HE KUZAGIRA UMUNYARWANDA USUBIZA ABANDI INYUMA AVUGA AKORESHA INDI MVUGO.
GUHERA UYU MWAKA WA 2014, GENOCIDE HUTU IREMEJWE KUKO YEMEJWE NA GOUVERNEMENT YAYIKOZE.
Banyarwanda Banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda,
Nk'uko twabamenyereje kubitangira no kubamurikira kugirango dutere intambwe tudasubira inyuma, ndagirango twandike mumateka y'u Rwanda ko ibintu bimaze guhinduka muri 2014 kuko noneho umukuru wa gouvernement Twagiramungu Faustin n'abaminisitiri be benshi bamaze kwemeza ko habayeho genocide hutu yakozwe na FPR.
Turizera ko rero ntawundi munyarwanda n'umwe uzongera gushidikanya ko habaye genocide hutu kuko gouvernement ya FPR yose ibyemera (Twagiramungu Faustin, Gasana Anastase, Generali Habyarimana, Ndagijimana JMV, n'abandi).
Kuba Kagame Paul ariwe wenyine usigaye atabyemera ni ukubera ko ariwe uregwa. ibyo kandi biragaragaza ko Kagame ari ikigwari karande gishoboye kwica gusa kuko bigaragara mubikorwa ko Kagame Paul atari umugabo wemera responsabilités ze iyo zibaye nabi.
Ndetse kubera ko ubuyobozi bwa Kagame bushingiye ku Bega murwego rwa gitutsi, turasaba n'abandi bega bose kumukangura kuri iyi ngingo ya genocide hutu akayemera. Ntabwo turi abahunga ukuri, birazwi ko Kagame ayoboye leta nk'umwega ndetse akaba ayiyoboye mu izina ry'agatsiko, ntabwo ayiyoboye nk'umututsi cyangwa umunyarwanda. Ninayo mpamvu ahora ashaka kwirenza mugenzi we witwa ko ariwe mukuru mubanyiginya. Ndetse ninayo mpamvu ahora yica abanyarwanda batari mugatsiko ke cyangwa mubwoko bwe. Uko nako ni ukuri kugomba kumenywa maze hakamenyekana impamvu Kagame Paul ahora yica abahutu akica n'abatutsi batari mube cyangwa batari mugatsiko ke. Ntushobora gukemura ikibazo igihe uhunga umuzi w'ikibazo mungoma.
Niba Kagame Paul yanze kwemera genocide hutu ni ukuvuga ko ari abega bazaba babereye abanyarwanda ibigwari. Niba atari ibyo, nibitandukanye nawe maze asigare wenyine, bizatuma twese abanyarwanda amoko yose duhurira hamwe dushyireho leta y'abanyarwanda bose itarobanura n'umwe ndetse idahutaza n'umwe.
Abahutu rero bakoranye na FPR bo bavanyeho uruhare rwabo kuko bemeje ko habaye genocide hutu. Ibyo bikaba ari ubutwari bukomeye kandi bwiyanditse mumateka. Ese hari uzongera kuzamura ya magambo ngo barindiriye kuyemezwa na l'ONU kandi abari bagize gouvernement ya FPR yakoze iyo genocide hutu bose barabyemeje ko habayeho genocide hutu?
Mwibuke ko ibyemejwe n'umukuru wa gouvernement biba bireba abari bagize iyo gouvernement bose nk'uko byakoreshejwe kuri Kambanda. Ibimaze kwemezwa na Twagiramungu Faustin n'abaminisitiri be ntawundi ushobora kubihindura. Ubwo rero n'abanyarwanda babaga mugushidikanya cyangwa guhunga iyo ngingo twizereko ubu bagiye kujya bakoresha ko habayeho genocide hutu na tutsi byonyine.
Amakuru dufite n'uko Rudasingwa Théogène na Kayumba nabo bombi bemera ko habayeho genocide hutu ndetse ngo bakaba bitegura kubitangaza ku mugaragaro kuko barimo basobanyiriza Musonera Jonathan na Gasana Gallican. Furuma we yamaze kuyemeza cyera.
INTAMBWE IKIBAZO CYA GENOCIDE HUTU KIGEZEHO TWIZEREKE KO RERO NTAWE UZONGERA KUYISUBIZA INYUMA KUKO HARAMUTSE HAGIZE UBIKORA NTABWO YABA ARI NEGATIONNISTE WA GENOCIDE HUTU BYONYINE AHUBWO YABA ABAYE UMU CRIMINEL WUZUYE.
19/03/2014
RUTAYISIRE Boniface
President wa Tubeho Twese akaba na President w'Ishyaka Banyarwanda
TUBEHO TWESE
Leave a Reply