Ibyo Tuzaganiraho:
1. Gukomeza kuganira k'ubusumbane hagati y'abagabo n'abagore na cyane cyane:
a. Uruhare abagore bagomba/bakwiye kugira mu mitungo/imari y'ingo zabo
b.Uruhare rw'abagore mu guharanira uburenganzira bwabo
2. Umusi mpuza mahanga w'Abari n'abategarugori i.e. italiki 8 Werurwe 2014
a. Usobanura iki kuri twebwe societies z'abarundi n'abanyarwanda?
Ese koko ABATEGARUGORI bari bakwiye uburenganzira n’Ubwisanzure nk’ubwo abagabo?
Uburinganire hagati y’Abagore n’Abagabo…ni ukuvuga iki?
Ni uruhe ruhare rw’Amateka n’Imico nyarwanda mu BUSUMBANE bw’ibitsina byombi?
Ni izihe nyungu, cyangwa ingaruka MBI z’Uburinganire bw’abagore n’Abagabo?
Ni izihe nzitizi zituma Ubwo buringanire butagerwaho?
Kuki abagabo bahita bagira ubwoba, bagahinda Umushitsi iyo bumvise ijambo “UBURINGANIRE”?
Ncuti zacu, na cyane cyane ncuti z’Ikiganiiro cy’Urubyiruko…Ibyo ni bimwe mu bibazo tuzibandaho mu kiganiiro cyacu cyo kuri iki Cyumweru, taliki ya 22 Gashyantare 2014.
Articles ya 1 n’iya 2 mu Gitabo cy’amasezerano mpuza mahanga ku burenganzira bwa kiremwa muntu, yasinywe mu mwaka 1948 i Paris (http://www.un.org/en/documents/udhr/), ziratomora neza ko abantu twese i.e. Abagore n’Abagabo tuvukana ubwisanzure ndetse n’uburenganzira bwose bungana. Ariko mu by’ukuri, birababaje cyane kubona ko atariko ibintu bimeze!
Kuri benshi mu banyarwanda n’abarundi, iyo umuhungu avutse abonwa nk’uko avukanye “Permis” ntakomwa izamwemerera gutegeka no kugaanza igitsina gore icyo ari cyo cyose, aho ari ho hose ubuzima bwiwe bwoose. Mugihe benshi aho kuvugiriza impundu umwana w’umukobwa, bamubona nk’uwuvukanye umwaku n’umuvumo wo kuzamara ubuzima bwiwe bwose munsi y’ibirenge n’amategeko by’igitsina gabo! Kubera iki? Kubera iki rwose?
Ubwo rwose, ntiharagera aho abagabo dukwiye kubahirwa ubumuntu, ubutwari n’ibikorwa byacu aho kubahirwa ubwaanwa n’igitsina cyacu, maze abagabo b’imburamumaro nabo bakarutishwa abagore b’imboneza?
Bamwe bazagerageza gukoreshya Amateka n’Imico nyarwanda, abandi za Bibiliya, za Korowani n’ibindi bitabo mu gusobanura ibidashobora kusobanurwa: Ubutware, Ubukuru n’Ubutegetsi umuhungu avukana!
Dore rero, ncuti…ni kuri iki cyumweru, saa 19h00′ z’i Londres cyangwa saa 21h00′ z’i Kigali/Buja!
Kaze rwose tuganire kuri iki kibazo cy’Ubusumbane kimaze imyaka ibihumbi n’ibihumbi gikandamiza ba Nyogokuru, ba Mama, bashiki bacu, abagore n’abakobwa bacu!::))
NB: Iki kiganiro (…cy’ubusumbane/Uburinganire) cyari cyahitishijwe mu kiganiro cy’Urubyiruko cyo kuwa 26 Mutarama 2014! Inyuma yacyo, habaye benshi basabye ko cyasubirwamwo, dore ko ngo cyabayemwo byinshi batemeranya nabyo. Twemeye rero kugisubiramo, kaze rwose…urubuga ni urwanyu maze ibitekerezo byanyu bishyirwe k’umugaragaro, no k’umunzane wa rubanda!
Nyagasani akomeze kubana natwe twese,
Ndiprime
Ikiganiro cy’Urubyiruko
Radiyo Ijwi rya Rubanda
Leave a Reply