Nkuko tudahwema gutabariza abanyarwanda bahohoterwa na leta mpotozi ya FPR, yimitse ikinyoma mu Rwanda, irondakoko n’ubwicanyi burenze kamere; uyu munsi tuzindukiye gutabariza umunyarwanda ugowe cyane witwa Boniface wo mu Kagari ka Muyogoro, umurenge wa Huye, akarere ka Huye mu ntara y’amajyepfo.
Uyu mugabo wahuye na rwa rukuta rw’amategeko rwa FPR arasaba abagiraneza b’ingeri zose n’abanyarwanda bose kumurwanaho, kubera ko amerewe nabi. Mushobora gusoma amateka y’ibyamubayeho nkuko yabitugejejeho mu nyandiko ndende aho yatangiye agira ati:« UBUZIMA NDIMO MUSANGA MUR’IYI NYANDIKO BUREREKANA KO:
- NDI KWOGA INYANJA ITAGIRA INKOMBE (Ntayo mbona)
- NDI GUTERERA UMUSOZI SIMBONE AHO NZAMINUKIRA (Ntaho mbona)
- NDI MU BUZIMA BUDAFITE INTEGO N’ICYEREKEZO (Ndi nk’umusinzi utazi iyo ajya n’iyo agana)
- NDI KU ITEME RY’IGITI KIMWE HATABONA BINANIYE KURYAMBUKA
- NDI KWIKORERA UMUSARABA NKA YEZU SIMBONE AHO NYWUTURA NDUHUKA.
INKOMOKO Y’UBU BUZIMA BUBABAJE
Navutse mu mwaka wa 1975, nsanga Data na Mama baba mu buzima nkubwo mvuze haruguru, Data apfa muri 1978, Mama adusigarana turi abana babiri, Caritas iradufasha kubyo kurya no kwambara, indihira Primaire, ndarangiza indihira Ecole d’Art ku Nyundo (Gisenyi) hari mu mwaka wa 1989, ndiga bigera mu mwaka wa 1994 Jenoside iratera mu Rwanda, nicara mu rugo, nari mfite imyaka 19.
Intambara yo guhagarika Jenoside irangiye mu mpera ya 1994 nitegura gusubira kwiga ngo ndangize mfatwa n’abasirikare 4 ntazi mu mukwabu bavuga ko banshakira abanshinja ibyaha bya Jenoside, barababura, mfungwa ntyo, nta cyaha, nta mushinja, nta dossier, abasirikare barigendera. Abaturage b’iwacu bose n’abayobozi bamfunguza mu buhamya bw’uko ntacyo nakoze kuko byabaye nibera mu rugo iwacu ndi umwana muto, biranga nkomeza gufungwa ntyo.
Parquet Générale ikorera i Nyanza (Haute cour) na Parquet ya Butare n’Urukiko rwa 1er instance bakora amaperereza basanga ndi umwere nta na dossier indega ibyaha ngira, haziraho n’inkiko Gacaca z’umurenge wa Rukara (Muyogoro), abaturage bose, abireze bakemera ibyaha bya Jenoside, abarokotse Jenoside, bafatanya n’Inkiko Gacaca ngirwa umwere bidasubirwaho. (Ngiyi inyandiko irangiza rubanza.
Mu mwaka wa 2009 nibwo nafunguwe maze imyaka 14,5 ishyira 15, imyaka yose nayikoreye muri gereza ya Karubanda na Gereza ya Mpanga ho mu Ntara y’Amajyepfo, mu buzima bukakaye ntababwira muriyi nyandiko. Nkuko nabivuze haruguru, nafunzwe mfite imyaka 19, mfungurwa mfite imyaka 33, nsanga Mama gusa w’imyaka 85, aba mu kazu mubona ku ifoto k’ibiti n’udutegura n’ibinonko yubakiwe n’umuganda mu mwaka wa 1983 kasenyutse iruhande rumwe nkuko mubibona ku ifoto, ninjira kubana nawe mu mfuruka y’ako kazu araramo, agatekamo, akabanamo n’ihene ze .
- Nta byokurya no kwambara; - Nta bwisungane mu kwivuza duhabwa nk’abandi bakene - Nta kuzigama na duke kuko nta n’icyo duheraho - Nta no gutura mu nzu igaragara twisanzuyemo, Turi inyuma y’abasigajwe inyuma n’amateka abahoze bitwa abatwa.
IBYAKURIKIYEHO BIGIYE KUNSUBIZA MU BUROKO AHACECEKERWA NKUKO MUBONA CONVOCATION ZA POLICE KU MUGEREKA W’IYI NYANDIKO
Burya ngo “aho mutindi yanitse izuba ntiriva” kandi ngo “uwarose nabi burinda bucya”, kandi ngo “ igeze kure ntayitayigera ijanja” cyangwa ihembe (iyi ni imigani y’iwacu yuzuye agahinda umuntu atiteye). Mu nshuti mfite zimaze kubona ibibazo binyugarije, zangurijeamafaranga 900.000 frw, yo kugura ibikoresho bya ART PEINTURE GRAPHIQUE SERIGRAPHIQUE na ELECTRICITE DOMESTIQUE (kwandika ku byapa no Gushushanyisha amarangi no gukora amashyanyarazi mu ngo).
Mu mwaka wa 2012 mu ntango ntangira uwo mushinga, birangora kubera kutamenywa. Mu mwaka wa 2013 nari maze kwishyura 520.000 Frw hasigara 380.000 Frw, nari mfite intego yo kwisana, nkiyubaka nkanubaka nkagira aho mbarizwa (Adresse) ngakomeza no gusindagiza uwo mubyeyi wanjye, ariko ayo mahirwe ntiyansekeye.
Tariki ya 16/04/2013 navuye mu murenge wa Tumba kuzana akazi ko kwandika icyapa ngeze ahamanuka umuhanda wa Kaburimbo ahitwa ku Mukoni mpagongerwa n’amagare abiri yari ashoreranye, ninjizwa ibitaro bya Kaminuza i Butare ntumva, namenetse umutwe navunitse n’akaboko, abangonze bategetswe kumvuza baratoroka.
NKIRI MU BITARO, abajura baca idirishya ry’inzu nkoreramo mu gikari cya TIGO na Rwanda Revenue I Butare, batwara bya bikoresho byose nakoreshaga nkabona ubwishyu bw’abangurije ngasagura duke two kuntungana n’umubyeyi. Nyuma yo koroherwa nasohotse ibitaro nta cyogukora ngifite nta no gukomeza kwishyura ya madeni yasigaye 380.000 Frw.
Aga konte nº 461233356611 ko muri (bpr) gasigayeho ubusa kubera kwishyura imiti n’ibitaro. Kugeza ubu ba nyir’amadeni barihanganye bigera ku ndunduro. Ngizo convocation za Police ndenda gusubizwa muri Gereza kubera kubura ubwishyu bwa 380.000 Frw.
Bagira neza babyeyi mbatakiye byanyobeye ngeze aharenga nuri escalier z’ibibazo nanyuzemo by’uruhererekane. Nkaba mbasba ubufasha buherekejwe n’ubujyanama bwuzuye ubuhanga n’ubushishozi bureba kure nkazabigenderaho mbereka umusaruro byatanze.
NSIGAYE AHO ABASIGAJWE INYUMA N’AMATEKA BAHOZE
Kubera impamvu zikurikira ntafite umuntu n’umwe nazereka ngo antege amatwi:
- Ari abubakirwa batishoboye mu Rwanda sindimo
- Ari abahabwa Inka jye nta n’urwoya rwayo nteganyirijwe
- Ari abahabwa Mutuelle ntayo bampa na Mama barayimwimye
- Ari abaguza SACCO mu mushinga nta ngwate yo kuyigana mfite
- Ari abahabwa amafaranga ya VUP, jye sinanakandagirayo,
- Ari abahabwa amashyanyarazi n’amazi, jye ntanyubako yo kubyakiriramo.
- Ari abibumbira mu makoperative, imigabane isabwa ntayo nabona.
Ndi imfungwa y’uburoko bwo mu gisivile. Nta muntu n’umwe wo kunyumva nta n’umutegetsi mu nzego zo hejuru. Banyakubahwa, Nshingiye ku bibazo mbagejejeho byose, n’ibisobanuro birambuye by’ukuri mbahaye, mbashimiye ubushishozi mubisuzumana mukanyiyumvamo nk’umuntu ubatakiye mbabaye, bityo mumpe Ubufasha ndetse n’Inama bikwiriye. Mu gihe ngitegereje igisubizo cyanyu cyiza, mbaye mbashimiye.
Bikorewe i Huye, ku wa 13/11/2013
MUDAHERANWA Boniface
Email: mudaboniface@gmail.com
TEL: 0785260863 cg 0727295294.
Ngayo nguko, ubwo abagiraneza mutabare, Ikaze Iwacu, twe turatumitse. Ukurikije ibibazo abanyarwanda benshi bafite, mu minsi iri imbere uzasanga igihugu kigizwe n’ibisenzegeri gusa!!!
Ubwanditsi
Source: Ikazeiwacu.unblog.fr
Leave a Reply