Muri iyi misi urasanga hirya no hino kwisi hari kuvurwa cyane ikibazo cy'abantu babana bahuje ibitsina ndetse mu bihugu bimwe na bimwe bikomeje gukurura impaka kubirebana nicyo amategeko yabo abivugaho. ibi rero ntabwo biri muri ibi bihugu by'abazungu gusa (europe, amerika, ..) ahubwo byageze no mu bihugu by'iwacu (Rwanda, Burundi,..). ibi ugasanga bisa nkaho atari umuco wari umenyerewe muri izi societe zacu, bivuze ko biri kwadukanwa n'abubu cg se bikaba wenda byarahozeho ariko bitaravurwaga nkuko biriho ubu. ni muri urwo rwego rero mu kiganiro cyacu cy'urubyiruko twifuje natwe kubiganiraho. tukazarebera hamwe kuri ibi bikurikira:
1. ese koko uyu muco bigaragara ko ukomeje gusakara ni umuco dukwiye kwakira, ukimakazwa . abagabo bakabana n'abandi .. abagore nabo bikaba bityo.
2. abantu bafite bene iyi mico bakwiye gufatwa bate muri societe, amategeko se yo akwiye koko kubamagana nkuko bimeze mu gihugu cy'abaturanyi b'abagande?
3.hari abavuga ko byaba ari uburwayi, abandi bakavugako ari ibintu bisanzwe kimwe nkuko wowe waba ukunda uwo mudahuje igitsina, undi akumva ibyo bitamubamo yikundira uwo bahuje .. bityo ko nawe akwiye guhabwa ubwo burenganzira bwe . wowe waba ubivugaho iki ?
4.tuziko kugira ngo habeho kororoka ( reproduction) hagomba kubaho guhura hagati y'umugabo n'umugore, none wowe waba utekereza iki kuri aba bantu baba bahisemo kubana badateganya kororoka?
ibi hamwe n'ibitekerezo byanyu bitandukanye ni kw'ijwi rya rubanda mu kiganiro cy'urubyiruko kuri ikicyumweru nkuko bisanzwe guhera i saa moya isaha ya GMT. 21H00 KIGALI na BUJUMBURA abari france n'abandi bahuje amasaha ni 20h00.
Ufite icyo ubivugaho, ushaka kujya inama no kungurana ibitekerezo kuri iyingingo , ijambo n'iryawe . turabategereje rero mu kiganiro ...
ibihe byiza
Leave a Reply