byanditswe na: Minani JMV.
Ibibazo by'Impunzi z'Abanyarwanda
Impunzi z'abanyarwanda ziri ku mugabane w'Afurika no mu bindi bihugu ku migabane y'isi ziri mu byiciro bikurikira:
1. Impunzi ziri mu mashyamba y'inzitane ya Kongo (bafite umwihariko kubera intambara z'urudaca z'inyeshyamba za Kagame/RDF)
2. Impunzi ziri mu bindi bihugu by'Afurika: ziganjemo izambuwe uburenganzira bwo kuba impunzi (clause de cessation) hamwe n'izindi mpunzi zihunze vuba zitagira kivurira , zitakira umuhisi n'umugenzi hirya no hino mu bihugu by'Afurika aho zandagaye.
3. Impunzi ziri i Burayi, Amerika na Australia : abo bari mu bihugu bigerageza kubaha uburenganzira bwa Muntu ariko nazo zirimo ibice bitandukanye:
a) abashakisha impapuro (les demandeurs d'asile),
b) abimwe impapuro (les ''sans-papiers'' ),
c) impunzi zifungiye mu magereza,
d) impunzi zari zarahawe ibyangombwa ubu bakaba barabyambuwe zishoboa gukorerwa déportation igihe icyo aricyo cyose,
e) impunzi nyirizina zifite ibyangombwa (réfugiés),
f) impunzi zabonye ubwenegihugu bw'ibihugu barimo.
Muri ibi byiciro byose biri hejuru usanga impunzi z'abanyarwanda hafi ya zose ziri mu bibazo by'isobe . Ibibazo bisangiwe nizi mpunzi ni ibi bikurikira:
1. Gukurikiranwa mu buhungiro n'ubutegetsi bahunze no kwicirwa,
2. kwamburwa ibyangombwa ku babibonye no kuba basubizwa mu Rwanda cg bakaguma aho nta mpapuro,
3. kwimwa ibyangombwa ku babikeneye kubera gukomanyirizwa mu nzego zitanga ibyangombwa n'ubutegetsi bahunze,
4. guterwa ubwoba n'abacengezi ba FPR bakorera mu bihugu zahungiyemo
5. n'ibindi bibazo byinshi.
Ingero ni nyinshi cyane ku mpunzi z'abanyarwanda ziciwe mu buhungiro haba muri Afurika ndetse no mu Bihugu by'i Burayi.
Ingero ni nyinshi z'impunzi z'Abanyarwanda zakorewe déportation (gucyurwa ku ngufu).
Ingero ni nyinshi z'impunzi z'Abanyarwanda zifungiye mu magereza y'ibihugu zahungiyemo.
Ingero ni nyinshi kandi ku mpunzi zimaze kwamburwa ibyangombwa zari zarahawe binyuze mu mategeko. Ingero ni nyinshi ku mpunzi ziri muri procédures zimazemo igihe kirekire zarimwe ibyangombwa kandi zifite impamvu zumvikana mu gihe abafite impamvu zitumvikana babeshya aribo bahabwa ibyangombwa.
Izi mpungenge zose tugaragaje hejuru zisuka ku mpunzi z'abanyarwanda buri wese akaba nyamwigendaho, buri wese akihererana ibibazo bye akabitura incuti bigacira aho.
Ese duturame, Twicecekere niwo muti? Tubirebere se kuko bamwe babonye Nationaliés cg turi mu bihugu bikize?
Oya
Hakorwe iki?
Natekereje gahunda nise KO NDI IMPUNZI, EJO NZAMERA NTE?
Iki ni igitekerezo kiza cyagira akamaro kanini impunzi mu kuzirengera, kuzivana mu bwoba n'ubwigunge no kugarura urukundo hagati yacu nk'impunzi z'Abanyarwanda, ndetse no gutekereza ejo hazaza hacu.
Igitekerezo giteye gutya: Hakenewe urwego rw'impunzi rutabogamiye ku ishyaka iri niri:
1. Impunzi z'abanyarwanda zikwiye kwitoramo itsinda/komite y'ubuvugizi muri buri gihugu (nkeka ko hari ibihugu izo komite zishobora kuba zirimo).
2. Inshingano z'iyo Komite/Itsinda ni ukuba ABAVUGIZI b'ukuri b'impunzi ku bibazo byose impunzi z'abanyarwanda zifite mu bihugu barimo no mu miryango nka HCR na LONI.
3. Mu bihugu binini impunzi zajya zibanza gushyiraho Itsinda ry'ubuvugizi mu Ntara (Etats) batuyemo hanyuma bakazahurira ku rwego rw'igihugu bakitotamo Komite Nkuru .
4. Abahagarariye impunzi mu bihugu bamaze kujyaho bazahurizwa hamwe bitoramo Itsinda ry'Ubuyobozi Bukuru bwo kuvuganira impunzi z'Abanyarwanda kw'Isi.
IKITONDERWA: Iki gikorwa ni apolitique (ntaho gihuriye no kureshya abayoboke SVP). Niyo mpamvu Abayobozi b'amashyaka ya Politiki basabwe kutivanga muri iki gikorwa. Basabwe kugishyigikira ndetse no gushishikariza impunzi z'Abanyarwanda kwegerana no kwitabira amanama yazo ARIKO ba Nyakubahwa Bayobozi mu mashyaka ya Politiki turabasabye muri iki gikorwa muzagerageze kwitwara nk'izindi mpunzi zisanzwe.
TUBYUNGURANEHO IBITEKEREZO
Baca umugani mu rurimi rwacu ngo ''abagiye inama Imana irabasanga'' kandi ngo ''ababiri bashyize hamwe baruta umunani urasana'' mu gifaransa nabo bati ''l'union fait la force''.
Ku bahangayikishijwe niyi situation grave des Refugiés Rwandais ndabararitse ngo tuzahurire mu iyi minsi kuri imwe mu maradiyo avugira kuri internet twungurane ibitekerezo. Nzabamenyesha iyo radiyo iyo ariyo vuba aha.
Mbaye mbashimiye
Jean-Marie V. MINANI
Marianne Baziruwiha says
Aliko njye iyo nunva Umugabo wari ukomeye muri FPR nka Kayumba Nyamwasa yiregura ku ruhare rwe mu “itsembabanyarwanda” harimo ihanurwa ry’ indege ya ba Nyakwigendera Prezida Habyarimana na Ntaryamira ndetse n’ ababaherekeje bose atsimbarara mu gutunga agatoki Paul Kagame gusa, ndibaza nti: Ese, we nk’ umusirikari, yakoze iki ngo abuze uwo mugabo Paul Kagame? Ko mbona Paul kagame atamurusha imbaraga, ibyo gukoresha intwaro byo niwe watubwira urusha undi ubuhanga, yabuze iki ngo bahangane, ndetse nibiba ngombwa ngo batwereke ubutwari bwabo mu kurengera inyungu z’ abanyarwanda? Ese yahunze Paul Kagame koko? Amurusha imbaraga se? Nonese ko nunva ko yayoboye Ingabo, Ubwo ari we ari na Paul Kagame uwari wegereye ingabo ni nde? Nyamuna Simeon uzamumbarize ibyo bibazo.
Ngo bamushyize kuri liste y’ abicanyi kuko yari umuyobozi? nonese abayobozi bo mu Rwanda bose kuri cya gihe cyabo batsembatsemba abanyarwanda, bariho?
jean pierre says
uyumugabo muvuga kayumba nge simuzi uretse kumva amakuru cg mubinyamakuru , arikose namwe mwumve kandi mwibaze ;nigute umugabaw,ingabo yarusha itegeko president hari aho namwe mumurenganya nibakandi yarishe ashoborakuba yaratumwaga nyuma akabona birenze urugero agahitamo kuba impunzinawe.