FCLR-Ubumwe ntizitabira ubutumire bwa Twagiramungu kubera ko itateguwe neza
(ndlr. Ariko se ubundi FCLR-Ubumwe yari yatumiwe ko hatumiwe amashyaka arigize rimwe ukwaryo irindi ukwaryo?)
Dore ibaruwa Uhagarariye Ihuriro FCLR-Ubumwe yandikiye Bwana Twagiramungu Fausitini ku butumire mu nama y'i Buruseli:
Walikale kuwa 29/01/2014
Nyakubahwa umuyobozi w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza.
Impamvu: Inama y’amashyaka iteganijwe i Bruseli kuwa 01 – 02/02/2014
Nyakubahwa muyobozi,
Mbanje kugusuhuza.
Ibaruwa mwandikiye ubuyobozi bw’ishyaka FDLR n’ubw’ishyaka PS Imberakuri mubagezaho ubu butumire bwabagezeho. Nk’uko mubizi, aya mashyaka ahuriye mu Ihuriro FCLR – UBUMWE ndetse n’ishyaka RDI muhagarariye rikaba ryaremeye ko tugirana imikoranire ku ngingo mwashyize ahagaragara mu itangazo ryanyu ryo kuwa 14/01/2014.
Ni muri urwo rwego,Ihuriro FCLR – UBUMWE risanze rigomba kubagezaho ibi bikurikira :
1. Amashyaka agize Ihuriro FCLR – UBUMWE yakiriye neza ubu butumire bwanyu ;
2. Ihuriro FCLR – UBUMWE risanga ubu butumire bwihuse ku buryo tutabonye umwanya uhagije wo gutegura iyi nama kuko twagombye kubatuzi ibizigirwamo,gutegura ingendo neza cyane ko bisaba n’ibyangombwa by’inzira namwe ubwanyu muzi ko bigoye.Nk’umufatanyabikorwa w’ihuriro twakagombye kurebera hamwe uko iyi nama izagenda ndetse nibyo izabigambiriye. Muzi neza ko muri gahunda z’ Ihuriro FCLR – UBUMWE, harimo no kwegera andi mashyaka tukayasobanurira gahunda yacu, nk’uko byagenze ku ishyaka ryanyu kugirango turebe aho twahuriza ingufu.
3. Ihuriro FCLR – UBUMWE ntirizashobora kohereza intumwa zaryo muri iriya nama. Ubwo nibishoboka, twazarebera hamwe mu minsi iri imbere igihe indi nama nk’iyi yabera kugirango Ihuriro FCLR – UBUMWE rishobore kuyitegura no kuyitabira.
Nyakubahwa muyobozi tubashimiye uko mwakira iki gisubizo cy’ Ihuriro FCLR –UBUMWE.
Gen Major BYIRINGIRO Victor
Perezida w’Ihuriro FCLR – UBUMWE
Source: http://gahunde.rw-leaks.org/
Leave a Reply