par Jean De Dieu Hakizimana
Kuli iyi taliki 25 Mutarama 2014, umwe mubavandimwe banjye nasize mu Rwanda, yamenyesheje ko marume wanjye y'itabye Immana. Ndababara cyane.
Muw' 2000 Mama y'itabye Immana sinamuhabye,
Muw' 2006 Nyogokuru ubyara mama y'itabye Immana sinamuhabye
Muw'2007 mukuru wa Mama, mama wacu mukuru y'itabye Immana sinamuhabye
Muw'2012 Mama wacu wo kwa Data wacu y'itabye Immana
Abavandimwe, Inshuti, Abaturage benshi nali nzi bitabye Immana sinabahabye ngo nifatanye nabo mugahinda k'ubuzima.
Bamwe mubavandimwe banjye, abaturanyi barashyingiwe, bibarutse ibibondo ntabwo nifatanyije nabo mubyishimo n'ibindi byose abantu bafite amahoro bakora.
Sinarangiza, iyo nibutse ibyo ubuhunzi bwanjye burushaho kumbabaza cyane no kubona ntashobora gufata indege ngo njye guhamba marume mu gihugu cyanjye cyitwa u Rwanda, igihugu nkunda, ubu koko ubu buhunzi buzarangira lyali?
Leave a Reply