ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU KU ISHINGWA RY UMUTWE W’ INGABO “CFCR=COALITION FORCES FOR CHANGE IN RWANDA”
1. Nyuma y ibiganiro bitandukanye abanyarwanda bari mu gihuhgu, abibumbiye mu mitwe ya politiki itandukanye itavuga rumwe na leta ya Kigali ndetse n ‘abayobozi ba parties civiles, mu kurebara hamwe uko abanyarwanda babohorwa ingoma y’iterabwoba ubwicanyi bakabaho mubwisanzure;
2. Nyuma yo kubona ko abanyarwanda bo mugihugu no hanze bakomeje gukorerwa iyica rubozo n’ agatsiko kitwa FPR kayobowe na Gen. Kagame Paul;
3. Nyuma yo kubona ko ingoma ya FPR na Kagame ikomeje gukurikirana abanyarwanda bayihunze aho bari hose ikabica imfu zitandukanye harimo kuraswa, amarozi, no guhotorwa;
4. Nyuma yo kubonako ubutegetsi bwa Kagame na FPR Inkotanyi bukomeje ivanguramoko rikabije cyane ku buryo bw’indegakamere; nko gufata icyaha kibi cya jenoside bakakigira icyaha cy’inkomoko ku banyarwnda bose bo mu bwoko bw’abahutu;
5. Nyuma yo kubonako abanyarwanda benshi bakomeje gufungirwa ubusa bahimbiwe ibyaha ubu bakaba baborera muri za gereza batagira kirengera, abenshi muri bo bagapfiramo kubera ubujyahabi bwa gereza kurogwa no kwicishwa inzara ubundi leta ya FPR ikabenshya abanyarwanda n’amahanga ko yakuyeho igihano cy’urupfu kandi mu by’ukuri yarakigumishijeho mu bundi buryo nk’ubu;
6. Nyuma yo kubona akarengane n’urugomo bikorwa na Leta ya Perezida Kagame na FPR ku banyarwnda nko kubatemera intoki, kubarandurira imyaka, kabambura amasambu yabo, kubategeka gihinga ibitera mu turima basigaranye, kubasenyera amazu, kubahatira kujya muri gahunda yo kugabanya urubyaro mu gihugu ikigamijwe ari umugambi mubisha wo gukona abahutu no kubuza abahutukazi kubyara, uburezi buvangura,n’ibindi bibi;
7. Nyuma yo kubonako ubutabera bw ‘urwanda bukorera umuntu umwe ari we perezida Kagame n’agatsiko ke, na FPR ye;
8. Nyuma yo kubonako icyaha cya genocide cyagizwe iturufu yo kurimbura imbaga y’ abanyarwanda n’abandi bose batavuga kimwe n’ubutegetsi bw’agatsiko, bitwaje ko icyaha cya jenocide kidasaza, bakagihimbira umuntu wese batifuza ko abaho;
9. Nyuma yo kubona ko FPR Inkotanyi yafashe jenoside y’abatutsi ikayigira intwaro ya poltitiki yo gucecekesha abanyarwanda batemeranya nayo kandi nayo ubwayo izi neza ko ku ruhande rwayo nayo yakoze jenoside y’abahutu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo;
10. Nyuma yo kubonako Kagame akomeje gushora ingabo ze z’abicanyi mu bihugu cyane cyane ibyo mu karere nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Tanzania, n’ ahandi agamije kuhazana umutekeno muke ngo batita kubyo akora;
11. Nyuma yo kubonako Kagame na FPR bakomeje kurimbura imbaga y’abanyarwanda ataretse n’ abanyamahanga, ibizwi bikaba ari nk’ urupfu rw ‘abaperezida MELCHIOR NDADAYE W’U BURUNDI, HABYARIMANA JUVENAL W’U RWANDA, NTARYAMIRA CYPRIEN W’ U BURUNDI, MZEE LAURENT DESIRE KABILA WA REPUBULIKA IHARANIRA DEMOKARASI YA CONGO, Minisitiri SETH SENDASHONGA, COL KAREGEYA, LT RUZIBIZA, COL CYIZA, COL RIZINDE, GEN MUNYAKAZI, abanyamakuru Rugambage Jean Leonard na Charles Ingabire, n’abandi benshi;
12. Nyuma yo kubonako abagerageje kugaragaza amakosa y’ubutegetsi bose baruhukira muri gereza, ahatwavuga nka Dr.NIYITEGEKA THEONESTE ufunze kuva 2003 azira gusa ko yashatse kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda icyo gihe kandi ari uburenganzira bwe busesuye nk’umunyarwnda, Mme VICTOIRE INGABIRE, ME BERNARD NTAGANDA, DEO MUSHAYIDI, COL HABYARABATUMA, COL RUGIGANA NGABO, perezida BIZIMUNGU PASTEUR na minisitiri NTAKIRUTINKA CHARLES bafunzwe imyaka icumi ubu bakaba bafungiye mu ngo zabo ubuziraherezo bazira gusa ko bashinze ishyaka PDR-UBUYANJA ritavuga rumwe ka Kagame na FPR Inkotanyi, n’abandi;
13. Nyuma yo kubona ko ubutegetsi bwa Kagame na FPR Inkotanyi bwigamba ibikorwa by’ iterabwoba n’ubwicanyi bukomeje gukorera abanyarwanda mu Rwanda, kubutaka bw’ ibindi bihugu duhana imbibi, ibyo mu karere ndetse n ‘amahanga ya kure;
14. Tumaze kugirana ibiganiro bisesuye na bamwe mu bayobozi b’ibihugu byo mukarere ndetse n’ abandi batandukanye batemera ibyo ubuyobozi bwa FPR bukomeje gukorera abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu mahanga;
15. Tumaze kuganira n’abo bireba bose bikagaragara ko hakwiye gufatwa ingamba zo kurinda abanyarwanda no kubabohora ingoyi y igitugu, iterabwonba n’ubwicanyi;
16. Twiyemeje ibi bikurikiri:
a) Hashinzwe umutwe w’ ingabo “CFCR” (Coalition Forces for Change in Rwanda) wiyemeje kubohoza u Rwanda no kurinda umutekano w’ abanyarwanda ari abari imbere mu gihugu n’ abandi b’ impunzi, cyane cyane abo mu bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika; izi ngabo zikaba zikorera muri ako karere no mu gihugu hagati;
b) Gusaba leta ya Kagame na FPR Inkotanyi kurekeraho gukurikirana abanyarwanda no kubabuza uburenganzira bwabo, ari abari mu gihugu ari n’abari hanze;
c) Gusaba leta ya Kagame na FPR ko igomba guhita yemera gukorana ibiganiro n’ amashyaka n’imitwe y’ingabo yose itavuga rumwe nayo ibi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu uhere kuri uyu munsi iri tangazo risinywe, ibi bitakorwa bikaba bivuze ko Perezida Kagame n ‘agatsiko ke ka FPR biyemeje imirwano;
d) Gusaba abanyarwanda bose gushyigikira ibikorwa by’ingabo za CFCR ziyemeje kubabohora ingoyi y’igitugu, iterabwoba n’uburetwa, ndetse no gushyigikira izindi ngabo nazo ziyemeje kubungabunga umutekano w’impunzi n’abandi banyarwanda bari mukaga; ndetse no gusaba indi mitwe ya politike kwihutira vuba kwishyira hamwe tukarwanya umwicanyi umaze gutangaza ko yasinyiye kutwica akatumara ari we Kagame n’Intore ze za FPR Inkotanyi.
e) Gusaba abanyarwanda bari mu mashyaka ya ya politiki atandukanye, kwitabira umushyikirano uteganijwe mu minsi yavuba aho bazamenyeshwa. Uzaba igamije gushinga no gushyiraho abagize Conseil National pour le Changement Democratique ( CNCD ) IGOMBA GUHAGARARIRA u Rwanda kw’isi yose, aha tukazasaba amahanga kuyishyigikira kuko abanyarwanda batemera ubutegetsi bwa Kagame na FPR bwagaragaye ko ari ubutegetsi bw ‘iterabwoba n’ubwicanyi;
f) Gusaba ingabo za RDF zidashyigikiye ububi bukorerwa abanyarwanda, gutera ikirenge mucya bagenzi babo bakomeje kutugana ari benshi tugafatanya kurwanya ingoma ihekura abanyarwanda, ndetse ikaba yarateye urwango mu banyamahanga. Turabamenyesha ko amarembo abakinguriwe, ariko ko igihe kyose batitandukanyije n ‘iriya ngoma mbi ya FPR bazafatwa nk ‘abafatanya cyaha.
g) Gusaba ingabo zacu n’abanyarwanda bose kuba maso bakagaragaza abicanyi ba Kagame aho bari hose, bagashyikirizwa ubuyobozi bw’ ibihugu barimo nk’ uko twabyemeranijweho kandi tukabisezeranywa n’ ibihugu dukorana nabyo byo mukarere.
Iri tangazo rishyizweho umukono none kuwa 17/01/2014 n’amashyaka akurikira:
- Gen. Habyalima Emmanuel Umuyobozi wa CNCD
SUISSSE
- Rutayisire Boniface, Perezida w’ishyaka BANYARWANDA
akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’uburengazira
bwa muntu “TUBEHO TWESE”
BELGIQUE
- Gakwaya Rwaka Theobald, Visi-_Perezida wa CNR-Intwari
USA
- Dr. Rudasingwa Theogene, umuhuzabikorwa w’ihuriro
ry’amashyaka RNC, FDU Inkingi n’ Amahoro Peace Congress
USA
- Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka
PRM/MRP-ABASANGIZI
USA
- Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida w’ishyaka
Abasangizi ushinzwe politiki
SWAZLAND
- Brig. Gen. Prof. Dr Mupenzi Jean de la Paix,
umuyobozi w‘ingabo za Coalition Forces for Change in Rwanda
Ting says
Woaw, Twe Indatsimburwa turabashyigikiye 100% twe twaratangiye ni muze dufatanya kubohoza u rwatumbaye maze tubwize KAGAME URURIMI YUMVA.
Hadassa says
Imana ibibafashemo, kandi muramenye ntimuzarwanire imyanya! Please ntabwo ari igihe cyo kurwanira imyanya. Ngaho nimifatanye nta mbereka, maze murebe ko Imana itazabatabara!!
Nicyo cyaburaga!
KUNDUBUTORWE jean says
Natwe abanyarwanda turi mu gihugu turabashyigikiye cyane, nimuze mutubohore iyu mwicanyi kabuhariwe n’agatsiko ke bagiye kutumarira kw’icumu. Gusa ubu natwe turi kubategurira aho mugomba gukorera ,nti mugire ikibazo turi kumwe.
kiki says
uwabatsinze ntaho yagiye!
Karerangabo says
ITANGAZO: ISHYAKA BANYARWANDA RIRAMENYESHA ABANTU BOSE KO NTAHO RIHURIYE N’ITANGAZO RYITWA “COMMUNIQUE DE PRESSE SUR LA CREATION D’UN ARMEE “COALITION FORCES FOR CHANGES IN RWANDA” (CFCR)
Ishyaka Banyarwanda riramenyesha abanyarwanda bose ko ritari mubasinye itangazo rishyiraho umutwe w’ingabo witwa CFCR.
Kuba Rutayisire Boniface, Perezida w’ishyaka Banyarwanda yashyizwe mubasinye ririya tangazo ni ikintu kibabaje kuko nta bantu bavuganye ngo bagire icyo bemeranwaho.
Kuba rero abantu bafata ishyaka Banyarwanda bakarishyira mubantu bakoze coallition ihuza amashyaka ndetse bakongeraho ko iyo coallition ishinze ingabo ndetse izo ngabo zigahabwa kuyoborwa n’umuntu utazwi n’ishyaka Banyarwanda ndetse utarigeze ubivugana n’ishyaka Banyarwanda, ibyo byose ni ibintu bibabaje cyane. Ishyaka Banyarwanda ntabwo rikora politiki gutyo.
Ntabwo ishyaka Banyarwanda rikora coallition n’andi mashyaka kuri internet ntacyo bavuganye naryo. Gushinga ingabo kuri internet abantu batarigeze bicarana ngo bamenyane baganire barebe niba bahuje gahunda birababaje. Ingabo si ikintu gikinishwa.
Turasaba abakoze iriya nyandiko ko bavana Rutayisire Boniface kuri iryo itangazo bakongera bakarikora bushyashya maze bakaritangaza bashyizeho abo bireba kuko ishyaka Banyarwanda bitarireba. Turasaba ko itangazo ritariho Rutayisire Boniface ritangazwa aho irya mbere ryageze hose. Ibyo nibimara gukorwa, abo bafite icyo gitekerezo bazabone begere ishyaka Banyarwanda baganire naryo, barigreze ibyifuzo byabo hanyuma ishyaka risuzume icyo gitekerezo ribasubize.
Turasaba ko ingaruka zose zizaterwa na biriya bintu byatangajwe ko bizirengerwa n’ababikoze. Gushinga ingabo zigamije gushoza intambara ikica abantu ntabwo ishyaka Banyarwanda rifite gahunda iteye ityo.
Kuri iki kibazo dukomeje gushaka amakuru kunkomoko y’ibi bintu, ababikoze n’icyo bigamije. Iyi mikorere iteye itya igomba guhinduka muri opposition nyarwanda.
Bitangarijwe I Bruxelles, tariki ya 19/01/2014
Rutayisire Boniface
President w’ishyaka Banyarwanda akaba na President w’association y’abavictimes TUBEHO TWESE
Tel (32) 488250305
RDF oyeee! says
twe twiteguye kurwanya nuwahungabanya umutekano wabanyarwanda so you are welcome muze tubohereze aho mwashyize amaraso yinzirakarengane ubu twarabiteguye ntanubwoba mwadutera ahubwo mwe kwiroha munyanja muyita ikiziba
vianney nzeyimana says
mwaratebye kubohoza inzirakarenge kagame yaratumaze muri congo impunzi zabarundi n,abnyarwanda. 1996 imana ibafashe kurugamba turabashyigikiye.