Kuri uyu mugoroba kuva saa 18h isaha y'i London, ni ukuvuga saa 20h isaha y'i Kigali, turagira Urubuga Rwa Twese, aho buri wese ubishaka ashobora guhamagara muri studio ya Radio Ijwi Rya Rubanda, agahabwa ijambo maze akageza ku bandi amakuru cyangwa ibitekerezo yaba ashaka kubasangiza.
Mu Urubuga Rwa Twese rwo kuri uyu mugoroba, turaganira mbere na mbere ku mateka y'igihugu cyacu.
Ni umwanya rero wo gukoresha uburenganzira bwanyu bwo gushyira ahagaragara ibitekerezo byanyu, gusobanuza ibyo utari uzi no kubijyaho impaka n'abandi.
Nyabuneka ntihazagire unigwana ijambo kandi Radio IRR ihari. Ntiwibwire rero ko hari abandi bazagutekerereza, bazakuvugira ibitekerezo byawe cyangwa se bazakubariza utanabatumye.
Urubuga Rwa Twese ni imwe mu nzira yazadufasha kugabanya abagifite ingeso yo gukora bufuku, gukorera mu bwiru cyangwa kugendera ku bihuha.
Ntiwibagirwe rero, ni kuri uyu mugoroba, kuva saa 18h isaha y'i London, ni ukuvuga saa 20h isaha y'iwacu mu Rwanda.
Leave a Reply