Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18/01/2014, mu Urubuga Rwa Twese ruzatangira saa 18h isaha y'i London, duteganya ikiganiro-mpaka kizahuza amashyaka kizibanda ku ngingo 2 z'ingenzi z'amakuru yavuzwe cyane muri ibi byumweru 2 bya mbere by'umwaka w'2014, arizo:
1) Iyicwa rya Colonel Patrick Karegeya: Uko iyicwa rye ryakiriwe hirya no hino, ibyatangajwe n'abakuriye Leta y'Inkotanyi barimo Perezida Paul Kagame, n'amasomo twakuramo.
2) Ukwifatanya kwa FDLR n'amashyaka PS Imberakuri, RDI-Rwanda Rwiza etc.
Amashyaka yose abishaka aratumiwe muri icyo kiganiro-mpaka kandi twizeye rwose ko akora ku buryo atazahabura.
N'abandi nabo babyifuza bazahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo ndetse no kugira ibibazo babaza abanyamashyaka bazaba bitabiriye icyo kiganiro.
Leave a Reply