Abaturage barambiwe ishinyagura rya Leta y'Inkotanyi batangiye kwumva ko bashobora kwereka ubutegetsi ko batabushyigikiye basenya buhoro buhoro ibimenyetso (symbols) zigaragaza itsikamirwa ryabo. Ubwo ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu kurwanya ubutegetsi udashaka utamennye amaraso (non violent resistance).
Mu minsi yo hagati ya Noheli n'Ubunane, nibwo Urwibutso rw'icyo Leta y'Inkotanyi yise "Jenoside yakorewe Abatutsi" rwabaga i Nyamishaba mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, rwasenywe n’abantu bataramenyekana.
Urwo rwibutso rwari ku muhanda ujya ku ishuli rikuru ry’ubuvuzi rya KHI, Ishami rya Karongi, ku muhanda werekeza ku mushinga wo gucukura gaz methane mu Kivu.
Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bashobora kuba ari inzererezi ngo zashakaga kwiba ibyuma byo ku ruzitiro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque, yatangaje bishobora kuba byarakozwe n'abo yise 'inzererezi' ngo zashakaga kwiba ibyuma byo ku ruzitiro. Ariko ibyo bisobanuro by'ubutegetsi byirengagiza ukuri kuko na Ibuka yemeza ko, babona iryo senya ryaba ryarakoranywe ubugome kuko n’inkingi zariho urugi bazisenye.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Karongi, Habarugira Isaac, avuga ko icyo kibazo kizigirwa mu nama y’akarere izaba itariki 07-01-2014. Iyo nama izaba irimo no gutegura n’igikorwa cyo kuzacana urumuri rutazima ku nzibutso za Jenoside mu gihugu hose.
Leave a Reply