Komera Simeon we.
Ndagira ngo nifulije Radio Ijwi Rya Rubanda n'abayumva bose umwaka mushya muhire w'2014.
Ndifuza ko Radio Ijwi rya Rubanda yatera imbere rwose ikagera ku Banyarwanda aho bari hose kuko ibitekerezo biyitangirwaho binyura abenshi mu bayikurikirana.
Nkomeje kugushimira nawe kubera ubwitange wagaragarije Abanyarwanda witanga uko ushoboye kose mu mikoro make ufite kugira ngo abatagira aho bavugira,bahejwe n'ingoma ruvumwa ya FPR-Kagame batange ibitekerezo byabo kugira ngo Abanyarwanda bose babone uburenganzi bwo kwishungulira imigabo n'imigambi y'abaharanira kuzayobora Urwanda rwa Kanyarwanda ingoma mpotozi y'umutware w'agatsiko k'abicanyi Kagame imaze kurandukana n'imizi.
Mboneyeho kukwifuliza,wowe ubwawe,n'umuryango wawe wose umwaka mushya muhire w'2014 kandi nwushimira kwigomwa byinshi wakagombye kuwukorera ukagushyigikira mu kwitangira rubanda rutagira kivugira.
Imana ikomeze iguhe ubuzima buzira umuze kugira ngo ushobore kusa ikivi watangiye hamwe n'abawe bose.
H.M. (USA) - 02/01/2014.
Leave a Reply