Ndabasuhuje bakunzi namwe basomyi b'Ijwi rya Rubanda!
Muri iyi misi, hariho byiinshi rwose usanga biteye isoni kubyerekeye imitekerereze, imyifatire, imyitwarire n'imikorere y'abanyarwanda beenshi na cyance cyane urubyiruko, ku byerekeye UBURERE!
Urubyiruko rw'ubungubu, na cyane cyane urutuye mu mijyi mu Rwanda ndetse no mu mahanga, usanga rutakigira icyo rwubaha cyangwa ngo rutinye! Usibye kwishoora mi ngeso zisuzuguritse nko gusuzugura ababyeyi n'abandi barutanze kubona izuba, Ubusiinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, kutubaha imico nyarwanda ndetse no kwiyobagiza amategeko ya Leta, Ubungubu bamwe muri twebwe nta soni bikiduteera kuryamana (i.e. gusambana) n'abakecuru bangana na ba nyogokuru, abagabo bafite imyaka ibemerera kuba ba papa cyangwa abana barutwa n'abo tubyaye!
Bamwe bati, Imana ishobora kuba ata butungane ifite...niba yarananiwe no kwihanganira Sodoma na Gomora ariko ikaba ikomeje kwihanganira iyi si dutuyemo n'ibirimo biyikorerwamwo kandi bikorwa natwe!
Izo rero, ni zimwe mu mpamvu zatumye Ubuyobozi bw'Ikiganiro cy'Urubyiruko kw'Ijwi rya Rubanda buhitamo ko kuri iki cyumweru, taliki ya 22 Ukuboza 2013, bwabaganiriza ku kibazo cy IKINYABUPFURA kirimo gitera ibibazo bikomeye!
Mu kiganiro cyacu rero, tuzisunga iyi Article: "http://www.globalpriority.org/rwanda/ubwira/ikinyabupfura.pdf", nkaba nagusaba ko bigushobokeye wayisoma imbere y'ikiganiiro kugira ngo tuze dushobore kuyiganiraho mu buryo burambuye!
Hejuru y'ibyo bibazo biri muri iyo Article, ibindi bibazo wakwibaza mu kwitegurira iki kiganiro ni nka:
1. Ni kuki Ikinyabupfura ari gike cyane mu banyarwanda uyu musi, kandi kigenda kirushirizaho kuyonga?
2. Hakorwa iki ngo dushigikire, dukingire ndetse duteze imbere ikinyabupfura cyane cyane mu rubyiruko?
3. Ni ayahe maherezo y'urubyiruko/umuryango bitagira ikinyabupfura?
NB: Ntucikwe, ni saa 19h00' z'i Londre, saa 21h00' z'Ikigali/Bujumbura kuri iki cyumweru!
Ni aho mu kiganiro rero, kandi Imana ikomeze kutuzigama twese!
Ndiprime
(ndiprime@yahoo.com.au)>
Leave a Reply