Mukomeze mugire amahoro, impagarike ndetse n'ubugingo rubyiruko nyarwanda aho muri hirya no hino ku isi.
Nkuko mwari mumaze kubimenyera ko ikiganiro cy'urubyiruko kuri Radio ijwi rya rubanda kiba saa 1:00 pm ku isaha y'i Londres (13:00 ku isaha ya London) na saa 2:00 pm ( 14:00) ku isaha y'i Paris ariyo saa 3:00 pm (15:00) isaha y'i Kigali na Bujumbura hakaba hari saa 12:00 am ku isaha ya Canberra time Australia.
Ubu turabamenyesha ko guhera ku cyumweru le 08/ 12/ 2013 ikiganiro kizajya gitangira saa 7:00 pm ku isaha y'i Londres ( 19:00 London ) bikaba saa 8:00 pm (20:00) ku isaha ya Paris ariyo saa 9:00 pm (21:00) isaha y'i Kigali na Bujumbura bikazajya biba ari saa 6:00 am ku isaha ya Canberra times.
[Ushaka kugereranya isaha y'aho ari n'iy'ahandi ashaka yajya arebera kuri http://www.timeanddate.com/worldclock/converter.html]
Reka tubashimire byimazeyo ku rubyiruko ndetse n'abakuze bakunze kwitabira iki kiganiro ndetse n'umusanzu wanyu mwiza w'ibitekerezo. Ese mbashimire gute mwo kabyara mwe kereka gusa kuvuga ngo muragahorana uwo mutima w'ubupfura bwarangaga na nubu bukiranga umunyarwanda mwiza, aho atagira ipfunwe ryo gusohoka mu bandi agasangira nabo ibitekerezo byubaka.
Uko ucukura niko ugenda ubona byinshi byari bihishe hasi (the more you dig the more you find).
Nutagerageza ntuzigera umenya (If you don't try you will never know).
UKURA UTABAZA UGASAZA UTAMENYE.
Sinarangiza ndashimiye iyi groupe igizwe na Bwana Jean Nepo, Ndiprime na Bwana Ernest ku buryo bitanga mu gutegura ibi biganiro, ndetse tutibagiwe n'abatumirwa tumaze kumenyera dukunze kwicarana ku gishyito twiganirira.
Nimukomere mwese kandi turabakunda hamwe n'abaduterefona, mwese muri studio nimukomere cyane turi kumwe.
NB ufite ikibazo cyangwa igitekerezo ku ihinduka ry'aya masaha ufite uburenganzira busesuye bwo kubitumenyesha, maze tukaba twabiganiraho kuko twabihinduye kugirango tubashe gufasha abatega amatwi kugihuza n'amasaha yaba abereye abenshi muri mwe.
Wabitumenyesha aha hakurikira:
Ernest: bimemarc@yahoo.com
Jean Nepo: tuyijeannot@yahoo.fr
Ndiprime: ndiprime@yahoo.com.au
cyangwa:
Duhamagare kuri:
Tel fixe: +1 330 303 4200 (USA)
Tel fixe: +44 208 133 4417 (UK)
Skype: IjwiRyaRubanda
Twandikire kuri:
Email: ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com
cyangwa: Twandikire.
Leave a Reply