Komera Bwana Siméon,
Mu gihe Yezu yagendaga yigisha, ngo yaje guhura n'impumyi, impumyi ngo irasakuza iti YEZU nkiza ubu buhumyi ?
Yezu arayegera, ayikora kuri buri jisho, maze arangije arayibaza ati UBU URABONA ? Impumyi iti ndabona Nyagasani ! Yezu ati urabona iki ? Impumyi irasubiza iti : NDABONA ABANTU BAMEZE NK'IBITI ARIKO BARAGENDA !
Uyu munsi nabyutse nkurikirana kuri Radio Ijwi Rya Rubanda, ibya rapport mapping ya ONU, ariko byanteye gutekereza cyane. Nibajije icyo iriya rapport yakorewe, icyo yari igamije, nicyo imariye abantu bose bayumva cyangwa bayizi ndetse n'icyo imariye ABAYIKOZE !.
Si ubwa mbere numva iriya rapport ivugwa, ariko kubera ko ntayo mfite ngo mbe nayisoma, maze kuyumva kuri Radio Ijwi Rya Rubanda, ndumva byanyobeye.
Ese ONU yashatse kutwereka iki ?
Yashatse se kutwereka uruhare rwayo mu mugambi wo gusiba burundu l'espèce humaine HUTU ?
Yashatse se kubika iriya nyandiko muri archive zayo ngo bizayimarire iki ?
Yashatse se gukangurira abahutu b'abacikacumu kumenya urukomeje kubugariza ?
None se ko bigaragara ko ABAHUTU dukomeje kwituramira, tukaba twirirwa tuvuga ntacyo dukora, ahubwo tukarushaho kwegera amashitani mu mugambi wo kwihotoza tubona, bizatugendekera bite koko ?
Yewe ibibazo ngize ni byinshi simbona uko nabivuga.
Ariko si ukuvuga ko ntunguwe n'umugambi w'imarwa ry'abahutu ririho rikorwa, ahubwo ntunguwe no kubona iriya rapport ko ntacyo iterekana mu mugambi mubishwa w'AMASHITANI YAMBAYE UMUBIRI W'ABANTU, nyamara ibihugu by'isi yose byamenye iriya rapport bikaba byemera kwicarana n'intumwa y'amashitani mu kanama ka ONU ntacyo ibyo bihugu biyibaza ?! Nyamara iyo ngirwa ntumwa yatanga ikibazo cy'amashitani y'i kigali, ibyo bihugu bigahagurukira rimwe mu kuyumva !
Ndangije ngira nti hari umunyarwanda wakundaga kuvuga ati : AKIMUHANA KAZA IMVURA IHISE, simbona icyo abahutu tumaze niba tutazirikana uyu mugani.
Komera kandi Imana ikomeze igufashe mu gukomeza guhumura impumyi z'abahutu zihumuka ariko zikamera nk'ibiti.
D. A.
17/11/2013
Leave a Reply