Birababaje ko inyandiko igoreka amateka wanditse wayise: "ABANYARWANDA BIRINDE ABABAYOBYA BANDIKA CYANGWA BIGISHA AMATEKA BAYAGORETSE KUBERA I NYUNGU ZABO BWITE KUKO ARIBYO BYAKOMEJE KOREKA U RWANDA"
(http://www.inyenyerinews.org/human-rights/abanyarwanda-birinde-ababayobya-bandika-cyangwa-bigisha-amateka-bayagoretse-kubera-i-nyungu-zabo-bwite-kuko-aribyo-byakomeje-koreka-u-rwanda/)
Ubusanzwe sinajyaga mpa agaciro cyane ijambo ryitwa GUKORA BUFUKU risigaye rikunda gukoreshwa cyane muri iyi minsi, aho baba bashaka kuvuga ku muntu ugenda agakinga urugi mu nzu iwe akihisha inyuma ya mudasobwa agatangira kwiyandikira ibyo abonye, ibyo yarose, nibyo yifuza, hamwe nibyo yibeshya byose byose bivanze. Ikizakubwira abo bantu akenshi ni uko mu nyandiko zabo utazasanga ahantu na hamwe kuri iyo nkuru ahanditse izina ry’uwanditse iyo nkuru, aho abarizwa, uko wamubona, address ye wamusubirizaho cyangwa wamubarizaho ikibazo. Uzasanga kenshi yanditse ibintu ngo mwirinde uwanditse iyi nkuru cyangwa ikinyamakuru iki niki cyangwa se n’umunyamakuru runaka, ariko ntahaguruke ngo ajye imbere avuge ibyo anenga muri izo nyandiko cyangwa se mu byo umuntu uyu nuyu yavuze ngo anatinyuke ajye imbere babijyeho impaka maze asobanure neza ibyo bitekerezo bye n'ukuri kwabyo. Abo koko nta rindi zina ribakwiye usibye INKORABUFUKU, ariko byapfa byakira bajye bareba ahandi batimbiriza bataje kubeshya rubanda.
Nigeze ndeba agafirime mu Rwanda bita agasobanuye (abakiri bato barahita bumva ibyo mvuze, ni udufirime tuba dusobanuwe mu Kinyarwanda) noneho uwasobanuraga abonye abahungu babiri bari batwaye indege bambuye abo barwanaga bakayitwara ikagenda ishaka kugwa no kugonga ibiti kandi ni nako byaje kugenda, gusa abari muri iyo ndege umwe yabazaga mugenzi we ati niko sha wigiye gutwara indege hehe ni mu Bugande cyangwa? Aha rero niho nakuye kwibaza nti aho aba bagenzi bacu bigiye indege muri Uganda ntibagiye kumera nk'aba bigiye amateka y’u Rwanda mu Bugande?
Iyo ugiye ukurikirana neza aba bantu mu ma disikuru yabo uhita rwose wumva ko amateka bayivugira ukwabo, kandi koko ntibitangaje kuko abayabigishije babaga bagamije kubahemberamo umujinya w’injyanamuntu bari kuzakenera gukoresha mu mirwano bari bari kwitegura gutangiza mu mwaka w’1990. Aha rero njye ndatekereza ko haba hari zimwe mu mpamvu z'uko bagiye bigishwa amateka atandukanye n'ayo abandi bari mu Rwanda bize, kuko akenshi njya numva cyane cyane n’abatutsi bari mu Rwanda mbere ya 1994 hari aho bagenda bavuga kumwe n'abo bagenzi bacu bari barahungiye i Bugande.
Reka rero nsubize uyu mugabo niba ari n’umugabo cyangwa se umubyeyi?
Aha ndibuvuge ku bintu bibiri gusa muri byinshi wavuze njye ntemera, ubwo abakuru kuri njye bandusha byinshi nabo bazagusubiza ku bisigaye.
1. Ngo Abanyarwanda bari bibaniye neza abazungu bataraza!
Sinemeranya nawe aho wanditse ugira uti:
"Muri make mbere y’umwaduko w’abazungu, abanyarwanda bari babanye neza, bafite umuco n’amateka bibaranga, bafashanya kandi bakundana nk’abavandimwe. Aho abazungu baziye mu gikorwa cy’ubukoloni nk’uko babigenje hirya no hino muri Africa, bageze no mu Rwanda. Icyo gihe u Rwanda rwayoborwaga n’ubwami bwahozeho kuva kera mbere y’uko ubwami bw’ababiligi bubaho. Abadage nibo bageze mu Rwanda mbere mu mwaka 1914[1], maze basimburwa n’ababiligi bahageze muri 1919[2]. Birumvikana iyo umuntu aje mu gihugu cyawe agambiriye kugutegeka ibyo yishakiye hari ibyo mwumvikanaho ubona ko bifite akamaro n’ibindi mutumvikanaho. Umwami Musinga wariho icyo gihe niko byamugendekeye, yagerageje kwereka abazungu ko batagomba guhindura ibintu byose uko babyumva maze bimuviramo kwirukanwa mu gihugu cye kuri 14/11/1931, icirwa ishyanga, arinaho yaje kugwa muri Congo."
Ntibitangaje kuba wavuga aya magambo gusa uyumva wese yahita yumva uwo uri we kuko iyi mvugo niyo na n'ubu igikoreshwa n’umwidishyi mukuru, aho adahwema kuvuga ko abanyarwanda bibaniye neza nta kibazo ko ikibazo ari abazungu noneho ubu hiyongereyeho n’abatavuga rumwe na Leta ye.
Niko se nyabusa, wavuga ute ko abanyarwanda bari babanye neza mu gihe bamwe bari batunzwe no guhingirwa no guhekwa n'abandi, kuko gusa badahuje ubwoko, gusa ibi sindi bubisobanureho byinshi kuko n'umwana uvuka ubu azi amarira,agahinda imvune, ikiboko, ubuhake, impfu n'ibindi byinshi byari byiganje muri ubwo butegetsi bwa bene wanyu uri guhatira abantu bose gushimagiza.
Ikibazo nticyari abazungu. Va ku giti dore umuntu. Ikibazo ni uko hari abantu bamwe na nubu bakibeshya ko hari abavukiye gutegeka abandi cyangwa ngo ko bamwe bazi ubwenge n’uburyarya kurusha abandi.
2. Ngo intambara n’ubwicanyi biratangira kuva 1959 kugeza 1994!
Dore uko wowe nyirukwiyandikira ubyivugira:
"Ibyakurikiyeho nyuma n’uko abanyarwanda bakomeje kumarana, intambara n’ubwicanyi birakomeza kuva 1959-1973-1994, bitewe n’umurage mubi Ababiligi bari bamaze gushyira mu gihugu cyacu wo gushyamiranya amoko ya Bahutu na Batutsi kandi mu by’ukuri mbere barabanaga neza nk’abavandimwe."
Aha rero niho wakomeje kwigaragaza uwo uri we.
Niko se wowe urumva ubwicanyi bubabaje bukwiye kwandikwa no kubabaza abantu ari ubwo guhera muri 1959 kugeza muri 1994 gusa? Birumvikana ko nta bwicanyi buba bwiza ariko se muvandi, urumva abantu bakindaguwe n’abo bami ushimagiza. warangiza ngo bashakiraga rubanda amahoro, yahe yo kajya ahubwo ko amahanga yari amaze kubona nayo ko akarengane kagirirwa rubanda rugufi yari yiganjemo abahutu kamaze kurenga kwihanganirwa, maze ugatangira gucurikanga amagambo ngo y’ubwami bugendera ku itegeko nshinga? Aha ho sinzi n’impamvu wiriwe wivuna wandika ibi ubundi se simbona aribwo bwagarutse ra ubundi ubu bitandukaniye he?
Ngaho shimagiza wivuye inyuma kuko ibyo wababajwe n'uko ba sogokuruza bawe batagezeho ndabona so we yarabashije kubigeraho. Naho ibyo kwishongora ngo ubwicanyi burakomeza kuva 1959-1973 kugeza mu w’1994, nari kukwita umugabo iyo uvuga n'ubwa mbere ya 1959, kuva 1990 - kuva 1994 kugeza n'uyu munsi... njye singiye kurondora amazina kuko uwavuga uko inzuki zihova ubuki ntiyazongera kubunywa. Mvuze ubwicanyi bwakomereje aho wagarukirije byazagutera isoni kongera kwandika aya matakaragasi yawe ngo ni amakuru uhaye abantu. Ariko mujye muceceka munige no kugira isoni. Kuki mushimishwa no kwihesha icyubahiro mu byagombye kubatera isoni? Nimuce bugufi muganire n’abandi, amakosa yabayeho tuyemere nta kwihagararaho, maze turebe ko twakwiyubakira igihugu.
Nibyo koko, abanyarwanda bakwiye kwirinda abantu nkawe BABAYOBYA BANDIKA CYANGWA BIGISHA AMATEKA BAYAGORETSE KUBERA INYUNGU ZABO BWITE KUKO ARIBYO BYAKOMEJE KOREKA U RWANDA.
Ndangije ngutumira kuri Radiyo Ijwi rya Rubanda mu kiganiro cy’urubyiruko maze uzaze udusobanurire ayo mateka natwe tukwibarize ibibazo. Aho ntiwasanga twese tuhungukiye ko burya kuganira ntawabigaya atarabona ikibivuyemo? Ariko nzanakugaya nukomeza kwibera mu mwobo gusa utaza ngo userukire ibitekerezo byawe. Nuhitamo guceceka kandi uzaceceke iteka.
Aderesi yanjye ni iyi:
Ernest Nsenga (bimemarc@yahoo.com)
Urubyiruko ku Ijwi Rya Rubanda
Leave a Reply