Ernest Senga
Bruce 2617
Australian Capital Territory
Australia.
Mob +61469356764
bimemarc@yahoo.com
RE: Ibarwa y’Impuruza.
Kuri ba Nyakubahwa Bayobozi b’amashyaka ya Opposition,
ari akorera mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda.
Ba Nyakubahwa Bayobozi,
Hashize igihe kitari gito u Rwanda n’abanyarwanda byugarijwe n’ibibazo by’ingutu umuntu atavugira hano uyu mwanya ngo bibe byarangirira muri iyi nyandiko. Gusa icyo nzi namwe muzi, ni uko bibabaje ndetse birenze no kubabara.
Bayobozi b’abamashyaka nshuti zanjye,
Sinabura kubanza kubashimira igitekerezo kiza cy’ubutwari mwagize cyo kwanga guheranwa n’ubwoba mukiyemeza guhaguruka mukanga ikibi mukanacyamagana ku mugaragaro. Ibyo ni ubutwari mukwiye gushimirwa by'umwihariko nanjye ubandikiye ndabibashimiye byimazeyo.
Sinabura no kuvuga ko bamwe ubutwari bafite ubu, basa n’ababuvukanye, ibyo bigaragarira mu bikorwa byinshi, bamwe muri mwe, ndetse n’ibitekerezo n’imigambi mwagiriraga igihugu cyanyu kuva mukiri bato.
Bayobozi b’amashyaka, Bavandimwe,
Ibihe biri gushira vuba kandi byihuta cyane, kandi uko bihita niko imiyoborere y’igihugu cyacu irushaho kugenda iba mibi no kurusha uko byahoze. Gusa ikibabaje muri ibyo byose, ni uko ari mwe maso ya rubanda abo nakwita imbonerakure, kuko mubona hakiri kare ishyano ryenda kugwira rubanda.
Bayobozi b’amashyaka, Bavandimwe,
Njye hamwe n’abandi benshi nkanjye dukomeje kubabazwa no kubona mudaha agaciro ibanga ryo GUHUZA IMBARAGA. Ni koko mu by’ukuri biragoye kubera ibikomere n’agahinda ndetse no kwitana bamwana byagiye birangwa n’impande ebyiri z’amoko y’abanyarwanda. Aha ndavuga abahutu n’abatutsi kuko ari twe mu byukuri dufitanye amakimbirane ari kugira ingaruka mbi kuri rubanda tubereye amaso.
Banyamashyaka, Bavandimwe
Ndabinginga cyane kandi mbakunze ngo buri shyaka ku ruhande rwaryo ryihangane ritekereze ku kintu kitwa KUBABARIRANA. Ni ikintu kigoye ariko gishoboka. Ndavuga imbabazi zimwe zituma umuntu yimuka mu bikorwa no mu mitekerereze akava kuri etaje ya mbere agahagarara byibuze nko ku ya gatandatu... Mbega ukuntu ibyo byonyine bishobotse hari byinshi byahinduka mu gihe gito we. Njye ubwanjye ubabwira ibi mbifitiye ubuhamya ku mibereho yanjye iyo umuntu amaze kubabarira ibikorwa byose akora bigenda nk’umwambi w’umuriro nta wubasha kubihagarika.
Reka mbasabe turekere aho iterana ry’amagambo no kwitana bamwana ndetse na ba nyirabayazana. That’s enough.
Ndabinginze ngo muze dufatanye dutere intambwe nshya maze murebe ko rubanda nayo itatugirira ikizere kandi nabo bakaruhuka.
Nimureke ibintu byo guhigana ubutwari, bamwe bashaka kwiyereka rubanda ko aribo b'igitangaza bazi kuvuga bazi gukora, ariko mu byukuri nta mugabo umwe. Kandi ngo uguhiga ubutwari muratabarana.
Bayobozi b’amashaka, Bavandimwe,
Ndabizeza ko mu mwaka umwe gusa mwemeye gufatanya nta buryarya, ndabizeza ko twaba duteye intambwe igaragarira buri wese kandi njye nanabaha n’igihe urugamba rwo kwibohoza rwaba rurangiriye ariko abantu bemeye guhuza umutima no gufatira hamwe iki kivi ndabarahiye igihe cyaba gito. Nibitaba uko ndabibijeje njye nzabimanikirwe.
Bayobozi bavandimwe dusangiye inshingano,
Nababwira byinshi ariko nzi neza ko benshi ibyo mvuga babyumva kandi ariko banabibona ahubwo ikibazo kikaba ninde uzabitangira, uwo niwe dutegereje kandi azaba yandikishije amateka atazibagirana mu bihe bizaza.
Muyobozi w’ishyaka…… aho ntiyaba ari wowe wabishobora?
Aho si wowe musaza usheshe akanguhe, w'inararibonye, wahuza aba bantu?
Aho simwe rubyiruko mwem ushaka kwiyubakira ejo hazaza?
Mbese ntiyaba wowe nararibonye ufite byinshi uzi byafasha muri icyo gikorwa?
Nk'uko umutima ufite inyota wakirana utegereje amazi yo kunywa niko natwe tubategereje kandi twiringiye ko mutazadutenguha.
Amahoro y’Imana abane nabifuriza abanyarwanda ibyiza hamwe nabashaka amahoro nyakuri bose.
Uwanyu Ernest Senga.
Iyi barwa-mpuruza yohererejwe:
Bwana muyobozi w’ishyaka RDI Rwanda rwiza na komite ye.
Bwana muyobozi w’ishyaka PS Imberakuri na Komite ye.
Bwana muyobozi w’ihuriro RNC na komite ye.
Bwana muyobozi w’ishyaka Partenariat Intwari na komite ye.
Bwana muyobozi w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda na komite ye.
Bwana muyobozi w’ishyaka PNRP Abasangizi
Bwana muyobozi w’ishyaka PDP Imanzi na komite ye.
Bwana muyobozi wa FDRL na ko mite ye.
Bwana muyobozi w’ishyaka ISANGANO ARRDC Abenegihugu
hamwe n’ayandi ntarondoye.
NB: Sinarangiza iyi barwa yanjye ntibutse gushimira abanyamakuru batugezaho amakuru kandi bakagerageza guhuza ibitekerezo by’abanyarwanda, uruhare rwanyu ni ntagereranywa mu gufasha abanyarwanda, aha ndavuga Radio ITAHUKA na Radio IJWI RYA RUBANDA.
Gusa ukomye urusyo akome n’ingasire. Aba bavandimwe bacu tumaze igihe kinini tugaya tunenga ibitaragenze neza n’abatarabyitwayemo neza. Namwe reka mbisabire mwimukire namwe ku rundi rwego rwo GUHUZA imbaraga z’aya mashyaka. Reka mujye mutumira buri gihe aba bayobozi, atari ukubanenga gusa, ahubwo mubabaza aho bageze muri iki gikorwa. Uzaba ari undi muganda ntagereranywa uzaba wiyongereye ku usanzwe.
Ernest Senga.
Leave a Reply