Uyu mugani wa Ndabaga aba kera bajyaga bawuca iyo babonaga ibintu byageze kure aho bitabaza umuntu utari ubikwiye, dufate nk’urugero nko kuba umuntu yajya nk’Ikigali atarasanzwe ahamenyereye noneho agashaka uwo ayoboza inzira akamubura noneho akaza kubona nk’impumyi yicaye ahantu agatangira kuba yayiyoboza, icyo gihe abantu bashoboraga kuvuga ngo: ibintu byageze iwa Ndabaga aho umuntu ubona ayoboza impumyi.
Ese kagame ni umufirozofe cyangwa ni umurwayi?
Muri ibi byombi byanze bikunze harimo kimwe; kuko njye mu bisanzwe nzi ko abadepite ari intumwa za rubanda, niba ari intumwa za rubanda FPR Kagame nta buryo yagenda igafata umuntu nka Bamporiki E. rubanda yose imaze iminsi yamagana kubera kurengera igifu cye yitwaje gupfukamisha abana b’abahutu bose uko bakabaye, noneho ngo abe ariwe bimikisha amamesa ngo abe ariwe ujya guhagararira rubanda. Ibi kuri nkatwe urubyiruko ni igitutsi, ni ugusuzuguza urubyiruko rw’u Rwanda rukiyubaha rukirangwa n’ubumuntu ubereka ko hataguma abazima haguma abazi gucinya inkoro cyane, abazi mbese gupfukama amavi akamera nk’inkokora z’ihene. Birababaje kandi nta gushidikanya guhakwa byaragarutse.
Ariko nanone nanjye ntagiye gukabya, iyaba umuntu yashoboraga kwihakirwa ku giti ke ariko utitwaje rubanda. Bimaze kugaragara ko Kagame yashatse kwitwara nk’abafirozofe ariko icyo ntabura kuvuga cyo nuko niba ari nabyo yiganye ntibyamuhiriye kuko nta firozofiya yo gukoresha umuntu nka Bamporiki ngo arahagararira rubanda arimo kuyitegeka kugendesha amavi imbere y’abidishyi kuko byibuze filozofe yo ku mwisho hari ubwo itanga ibisubizo bizima, ariko ibya Bamporiki byo ahaaa ntacyo mvuze mwese ntituri kumwe reka turebe!
Ese buriya nka Bamporiki wahawe uriya mwanya kubera amafuti amazemo iminsi yamarira iki abanyarwanda? Buriya murabona aho Depute nka Tuyishime avuye hamwe n’abandi kubera kutihanganira guceceka akarengane kavuza ubuhuha murabona Bamporiki yatinyuka kuhavugira iki? Ubundi umuntu yabanje kugutamika biragoye kumunenga kereka wabanje gucira ibyo watamitswe, ikibazo ni uko bajya no kubimenya ibyo bamaze kwangiza ari byo byinshi.
Banya-Kigali murabe maso muragenda mushishoza mu mihanda, impumyi murazigwije hato batazabamara mugira ngo barareba. Bwana Depute Bamporiki urubyiruko tukwakirije induru.
Urapfe neza urwo wipfira utitwaje abana n’urubyiruko rw’u Rwanda.
Urahahe neza uronke ngaho garama mu mizinga y’imodoka nakubwira iki, ariko ntiwibagirwe ko watamiye irobo numira rikagera mu mihogo nyakubahwa agakurura nanjye nzakubwira ijambo rya nyuma.
Kora nakubwira iki ariko ujye wibuka no guta akajisho kuri iyo rwa gakoco ikugenda iruhande.
Niba kandi udasobanukiwe ibyo mvuze reka nkubere imfura nkurangire uwo uzajya kubaza, kandi kuko njye nkurusha ubunyangamugayo ndanakurangira uwa hafi yawe wakwishyikiraho ukamubaza irikuvuna umutima.
Uzanyaruke usure Bisengimana Elise azakubwira iryakuvura umutima uzasanga atari wowe mfura mu bacinyi b’inkoro. Icyakora ushobora kuba mu banyuma ariko nturi mu b'imbere.
Sinjye wahera, ubwira uwumva ntavunika, niba wumva wumvise.
Dore lisiti y'abagiye gukomeza guhuhura rubanda bakomereza aho bene wabo bari bagejeje, Honorable Depute Bamporiki Honorable ku nomero ya 21:
FPR Inkotanyi n’indi mitwe byifatanyije (PDC, PPC, PDI na PSR)
1. UWACU Julienne
2. MUTIMURA Zeno
3. MUKANDUTIYE Spéciose
4. SEMASAKA Gabriel
5. KANKERA Marie Josée
6. KAYIRANGA Alfred
7. KAYITESI Libérata
8. MUKAMA Abbas
9. KAYITARE Innocent
10. MURUMUNAWABO Cécile
11. MUSABYIMANA Samuel
12. MUKARUGEMA Alphonsine
13. KABONEKA Francis
14. MUKAZIBERA Agnès
15. RWIGAMBA Fidel
16. MUKAYUHI RWAKA Constance
17. MUKAYISENGA Françoise
18. BARIKANA Eugene
19. RUCIBIGANGO Jean Baptiste
20. MUREKATETE Marie Thérèse
21. BAMPORIKI Edouard
22. KANTENGWA Juliana
23. NYANDWI Désiré
24. BWIZA Connie
25. GATABAZI Jean Marie Vianney
26. MUKABAGWIZA Edda
27. RUKU RWABYOMA John
28. MURESHYANKWANO Marie Rose
29. MUDIDI Emmanuel
30. NYIRASAFARI Esperance
31. KAREMERA Thierry
32. MPORANYI Théobald
33. MWIZA Esperance
34. KARENZI Théoneste
35. TENGERA TWIKIRIZE Francesca
36. NYIRABEGA Euthalie
37. SEMAHUNDO NGABO Amiel
38. NYIRABAGENZI Agnes
39. MUKAKARANGWA Clotilde
40. HABIMANA Saleh
41. BEGUMISA Théoneste SAFARI
PSD
1. NKUSI Juvenal
2. MUKAKANYAMUGENGE Jacqueline
3. MUKANDASIRA Caritas
4. BAZATOHA Shyaka Adolphe
5. NIYONSENGA Theodomir
6. NYIRAHIRWA Veneranda
7. RUTAYISIRE Georgette
PL
1. MUKABALISA Donatille
2. BYABARUMWANZI Francois
3. KALISA Evariste
4. MUKAMURANGWA SEBERA Henriette
5. MUNYANGEYO Theogene
Abadepite bahagarariye abagore
Umujyi wa Kigali
1. MUKANTABANA Rose
2. UWAYISENGA Yvonne
Intara y’Iburasirazuba
1. MUJAWAMARIYA Berthe
2. NYIRAGWANEZA Athanasie
3. MUTESI Anitha
4. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc
5. MUKANDERA Iphigénie
6. MUKARUGWIZA Annonciathe
Intara y’Iburengerazuba
1. NIKUZE Nura
2. MANIRORA Annoncée
3. MUKANDEKEZI Petronille
4. NYINAWASE Jeanne d’Arc
5. UWAMAMA Marie Claire
6. MUKABIKINO Jeanne Henriette
Intara y’Amajyaruguru
1. NYIRAMADIRIDA Fortunee
2. UWAMARIYA Devota
3. MUKAYIJORE Suzanne
4. KABASINGA Chantal
Intara y’Amajyepfo
1. MUHONGAYIRE Christine
2. MUKANYABYENDA Emmanuelie
3. IZABIRIZA Marie Mediatrice
4. GAHONDOGO Athanasie
5. NYIRARUKUNDO Ignacienne
6. UWANYIRIGIRA Gloriose
Abadepite bahagarariye urubyiruko
1. UWIRINGIYIMANA Philbert
2. MUKOBWA Justine
Umudepite uhagarariye abafite ubumuga
1. RUSIHA Gaston
Ernest Senga
Urubyiruko ku Ijwi Rya Rubanda.
Leave a Reply