AMASHYAKA YA OPOZISIYO AKORERA HANZE Y’URWANDA ABAYE URW’AMENYO
Ngaho Abaseka nimuseke;
Abishimira ibyago by’abandi nabo nababwira iki?
Abazi gukina mu bikomeye namwe umwanya n’uwanyu;
Abishongozi n'abazi kuvuga imvugo nyandangazi namwe simbabujije nimukomeze mwinezeze;
Abateretse imivinyu na za divayi ku meza ku migabane y’Iburayi na za Amerika muryoherwe;
Abatuye muri Australia ku ifaranga rya Centrelink nababwira iki ntimugacikwe;
Abagenza amamodoka ahenze muryoherwe niraha n’iminyenga
Namwe abirongoreye abagore b’ibizubazuba nababwira iki nimuberwe;
Ababyaye abana beza b’ibitangaza, Rurema nasingizwe we wabagabiye;
Abiga amashuri nimukomereze aho.
Namwe bari mu Rwanda banyarwanda rubanda rugufi nimwihanganire uwo mushike;
Abirirwa birukankana na police na rukodifensi n’agataro k’uduconcho nimwihangane ntimucike intege;
Kwiheba nirwo rupfu, banyeshuri bakatiwe buruse mwe!
Erega nta joro ridacya!
Bashoferi b’umwuga wo gutwara abagenzi: nta mvura idahita;
Namwe mwese abifashe ku itama mureba aho uyu mukino wa FPR werekeza nimukure urushyi ku munwa n’akaboko ku itama;
NTAGANDA BERNARD komera komera byikubye inshuro nyinshi NTWARI YANZE GUTINYA AHO ABANDI BAGABO NKAWE BATINYA KUGEZA; VICTOIRE INGABIRE HUMURA MAMA NYIRABABYEYI mudahemuka wowe wanze guhemuka kuko uzi neza ububabare bw’ikiremwamuntu kuko uri umubyeyi;
DEO MUSHAYIDI ni WOWE MFURA ABANDI BAZAKWIGIREHO KUKO WANZE KURYAMIRA UKURI UHITAMO KURYAMIRA UBUGI BW’INKOTA.
Dore aho ruzingiye rero:
Nkimara gusoma no kubona ifoto yerekana uko Bernard Ntaganda bamugize, yanteye kwibaza byinshi bitari nka bya bindi bya wa mugabo. Ntekereza ko hari ibyo tutitaho kuko tutaba twabimenye, ibyo dukinamo kuko tutabizi, cyangwa ibyo tutemera kuko tutaba twabibonye, ariko noneho iyi foto iragaragaza kandi irasobanura byinshi abanyarwanda batagakwiye gukomeza gukinamo no kwirengagiza.
Ibi biteye isoni n’ikimwaro ku muntu wese w’umunyarwanda wiyumvamo ko asangiye ubwo bunyarwanda na Bernard Ntaganda na Deo Mushayidi na Ingabire Victoire.
Niko ye, muratekereza se ko ruriya rugamba bahagurukiye bari bari kururwanira abana babo na ba se na ba nyina cyangwa ni urukundo bakundaga twese abenegihugu nkabo kugira ngo barebe ko twava kuri iyi nkenya y’ingoyi ya FPR?
Reka mbabwire.
Umuntu wese ushyira mu gaciro uyu waba umunsi we wa nyuma wo GUHERANWA N’UBWOBA ukaba n'uwa nyuma wo GUKOMEZA GUTERA INTAMBWE ARIKO ZITAVA AHO ZIHAGAZE.
Reka turebe uko byagenda.
Ndacyakomeza kwikoma amashyaka ya opozisiyo cyane cyane akorera hanze y’Urwanda kuko nkuko tubizi niyo afite inshingano zo kwigisha no kwereka abanyagihugu uko bakwiye kwibohora ingoma mpotozi nkiyi ya FPR.
Sinje kubagaya ko batazi kuvuga. Oya ye, kuvuga byo barabizi wabarega ikindi.
Ikibazo nyamukuru ni uko bavugira aho bicaye ariko batanyeganyega ngo bave aho bari nta rugero rwiza bereka abanyarwanda kugira ngo bose babe bahaguruka ngo bayayoboke nabo bashyireho umusanzu wabo.
Tubyumvikane neza ko ntagaya ibyo dukora kuko nanjye naba nisenye, ahubwo ndagira nti ibi dukora twagakwiye kubikora ariko na byabindi ntitubireke kuko niho imbaraga nyakuri zizaturuka kandi mu by'ukuri azaba ari igitego kitishyurwa gitsinzwe ku munota wa 89 hasigaye umunota umwe gusa ngo umukino urangire.
Aya mashyaka nakunze kuyanenga kunanirwa gufatanya kandi sinjye njyenyine ubibona gutyo.
Uburyo yatangiye yasaga n’igisubizo rubanda igiye guheraho yibohoza ariko ubu mu by'ukuri amashyaka niyo kibazo nyamukuru aho kugirango abe ariyo aba igisubizo.
Mu kuyumvikanisha neza uko ari reka mbahe urugero rw'uko nyagereranya:
Amashyaka ya opozisiyo zo hanze nyagereranya nk’amabuye bashyize hagati mu mazi mu mugezi muto wambukwamo n'abantu benshi ariko udafite iteme (ikiraro/bridge/pont). Kenshi ayo mabuye ngereranya n'aya mashyaka bayashyiramo kugira ngo abantu bajye bayisunga bambuke amazi batarinze kujoma no kuvanamo inkweto no kwirinda kwiyanduza. Ariko ibibazo bijya bibaho ko ayo mabuye iyo atinzemo azana urubobi (ibintu bisa n’ibara ry’icyatsi kibisi binyerera cyane) noneho iyo umuntu ayatarukiyeho akayisunga nk'uko byari bisanzwe ahubwo niyo amugushamo kurusha kuyakandagiramo kuko noneho agwamo wese iyo anyereye kuri ya mabuye.
Ninako bimeze muri aya mashyaka rero y’ubu.
Aho kugira ngo yigishe abanyarwanda kwiyunga ahubwo araducamo ibice ugasanga ishyaka rigiye rishingiye ku bantu bagiye bifitiye gusa ibyo bahuriyeho.
Nta kuntu amashyaka yabasha kwigisha rubanda UBWIYUNGE NAYO UBWAYO YARABINANIWE kwiyunga.
Ntibakwigisha guhuza imbaraga nabyo ubwabo byarabananiye.
Ntibakwigisha rubanda Ubworoherane nayo ubwayo butayarangwamo.
None se hanyuma y’ibyo ikindi bakwigisha abanyarwanda n’iki usibye kubeshya?
Urugero baha abanyarwanda ni uruhe uretse kwihagararaho mu mafuti?
Ngo kwigisha rubanda akarengane bagirirwa? Ese mutekereza ko murusha abanyarwanda kumenya ko barengana? Ibyo sibyo bakeneye kumva kuko hafi ya byose barabizi n'ubyirengagiza aba abibona.
Uruhondogo ruri hanze aha ngo radiyo izumvikanira mu Rwanda! Ariko ye cyakora muzi gusetsa gusa!
Simbigaya si nabibi iyo biza kuba nkuko byatangiye.
Icyo nzi ni uko hari ishyaka rimwe ryatangiye icyo gitekerezo kandi cyari cyiza kuko iyo radio yari gukoreshwa na opozisiyo zose. Ariko wagira ngo hari abashinzwe gutegurira abandi imishinga... mu gitondo numvise amashyaka hafi ya yose atagituma rubanda isinzira ngo inkunga ya radio... Ayiga we ibyo byo ndabisetse.
ESE ABATURAGE BURI WESE AZAJYA YIGISHA MUZABAGABANA GUTE RA? Harahagazwe, ngo kubagezaho amakuru? mukuyehe se ko aribo bayafite bo bari mu Rwanda! Ni ukubasaba amakuru mukongera mukayabasubiza? Ayigawe! Cyakora mugani wa wa mugabo WASETSA MASHYAKA YA OPOZISIYO!!!
REKA NJYE MBEREKE UMWANZI WA OPOZISIYO.
1. Umuntu wese cyangwa umuyobozi w’ishyaka udashishikajwe no gukorana n’ayandi mashyaka.
2. Urya uhora asongereza abandi abibutsa ibyaha bo ubwabo bamwibwiriye bicuza ariko akabihindura intwaro yo kumucecekesha burundu.
3. Wa muntu wumva ko we ari umunyambaraga utagomba no gufasha abanyantege nke ngo nabo bamugirireho ingufu. Ese mugenzi wawe we akomeye kubera wowe hari icyo waba uhombye? Kwikunda weee!
4. Ba bantu bakifuza kugoreka amateka bayerekeza aho bumva ko yabarengera cyangwa akabakura mw’ipfunwe.
Reka ngire icyo mvuga kuri izo ngingo 2 za mbere:
1. Umuyobozi w’ishyaka udashishikajwe no gukorana n'ayandi mashyaka ashatse we yatanga ibitabo. Uwo ntakenewe muri ibi bihe. Ntabwo twirengagije ko hari bamwe bagira misiyo zo gusenya abandi. Nibyo koko twarabibonye na nubu ntawashidikanya ko biriho. Ariko se niba tudashoboye gufatira ibyo bibazo ingamba no kubishakira umuti ibindi byo tuzabikemura gute kabone ko niyo iryo shyaka ryafata ubutegetsi ritazabura abarirwanya? Ubwo byo bazajya babyitwaramo gute?
Nge kubwange numva ko gukorana kw’amashyaka ariko kwatuma n'abo bantu batahurwa vuba. Nuko Kagame atifitiye umubiri ubyibuha naho ubundi rwose kudahuza kwanyu ntibijya bibura no kumwongeraho nk’ibiro 2 byibuze iyo bibaye bike.
2. Aha ndavuga ku bantu birirwa basebanya ku bantu bamwe bafite ibyaha bakoze ariko bakaba bifuza gufatanya n’abandi banyarwanda gushaka umuti w’ibibazo bitwugarije.
Aha hari ikibazo nkunda kwibaza namwe munyumvire. Umuntu araje akoze ibyaha (tuvuge nka biriya by’ubwicanyi mu bahoze muri FPR kuko njya mbona aribyo dukunze kuvugaho) noneho umuntu arakoreshejwe cyangwa se nashake abe yabyikoresheje, noneho ageze aho yumva ko atari mu murongo nyawo, ubwe afashe intambwe yo kubyivugira - ibyo twita kwatura - noneho arangije kubikubwira mu gitondo mutangiye ku mugendana ku munwa niwe uhindutse inkuru ku musozi.
Ese murumva atazanasubira inyuma akibaza impamvu yabivuze? Ese undi we icyaha nk'icyo kiri kurya ku mutima azashobora ate kwatura ibimurimo mu gihe abona ababikoze mbere byarabagejeje habi?
Harya ngo Kagame yemeye kwihana mwamubabarira mugafatanya kubaka igihugu? Wese ntareba uko mugaraguza agati abagerageje kubyatura? Agahitamo gukomerezamo volume yose ngo uwakojejemo ukuboko n'ubundi akurangirizamo!
Aha naho iyaba iyo mpuzamashaka yakabayeho, iki kibazo yakigaho maze abazabirengaho nibo tuzajya dufata nkabafite undi bakorera.
Nimureke abantu babone umwanya bature, bavuge ibibarimo, ibyo bakoze nibyo bakoreshejwe baruhuke imitima. Nimugire umwaka w’imbabazi, muhe abantu uburuhukiro namwe niho Imana izumva ibyo muyisaba.
Reka ngaruke ku nkuru nyirizina.
Niko ye, kera ko najyaga numva, nako da ko njya numva ko ngo kera iyo umugabo yajyaga ku itabaro yarabyaye umuhungu yagendaga afite ikizere ati sinzaherayo aho umwana wanjye azakurira azancungura bikaba ibyiza byo kubyara, ubu twe ibyiza byacu byo kubyara, byo gutunga, byo kwiga ni ibihe?
Ese ye, ubu aba bantu navuze tugitangira baboreye muri za gereza zo mu Rwanda badutekerezaho iki?
Ese mashyaka mwe, ko ntarumva hari n'umwe uboherereza ubutumwa byibuze ababeshye ngo mukomere mutugaye gutinda ntimutugaye guhera...?
Niko mwa mashyaka mwe ubu umugabo yabyaye abana nkamwe ntiyazaborera ku itabaro nk'uko ba Ntaganda, Victoire, Mushayidi... barihezeho?
Rubyiruko mwe, nimuteguka ngo muhagarare bwuma murebe ko hari ibyo mwakiza, nidukomeza kwiringira aba basaza turariraye. Nzaba mbarirwa ejo hazaza hanyu!
Nimucyo twihagurukire. Niba se banze kuturaga u Rwanda rwiza twifuza, natwe twiyicarire nkaho bitatureba?
Iyo so akwanga akuraga urubanza rwamunaniye.
Umwanzuro:
Mu kwanzura iyi nkuru yanjye ndaha buri wese umukoro:
1.Mbese umuntu abataye mu mwobo muri abantu babiri bari basanzwe batabanye neza, noneho akawubatamo ariko yiteguye no kuzaza kubiciramo, byaba ari iby’ubwenge ba bantu babiri bagezemo bagatangira kurwana bapfa ibyo bari basanzwe batumvikanaho mbere bakiri ku musozi w’iwabo? cyangwa bapfa inabi bagiriraniye?
Njye ku bwanjye numva ko babanza bagashyira hamwe bakareba uko bafashanya bakwikiza uwo mwobo noneho bamara kuwuvamo bashaka bakisubirira ku byo bapfaga nta kibazo ariko situation yo kuba mw'uwo mwobo bategereje kwicirwamo yo yakagombye kubaha umwanya wo kubanza guhuza noneho ibindi bikazaza nyuma.
Wowe ubyumva ute?
2. Tubaye turi babiri tugenda tugahura n’intare turi babiri ahantu hatwenyine ariko iyo ntare ikaza ishaka kutwica, ariko dufatanije tukaba twashobora kuyirwanya tukayitsinda, noneho urumva intare itangiriye kuri njye wowe wajyaho ugatangira kwicinya icyara uti sha n'ubundi wajyaga unsambanyiriza umugore banza wumve? Kandi nindangiza ari wowe iri buze gukurikizaho?
Oya. Njye uko mbyumva, n'ubwo dufite ibyo dupfa twabanza tukarwanya ya ntare noneho byarangira twashaka natwe tukaza twafatana ubwacu nta kibazo ariko ikibazo cya ya ntare twakirangije.
Wowe ubyumva ute?
Nuko rero nimumenye neza ko uwiteguye kubasya we ari tayari kubikora kandi afite uburyo bwose bushoboka bwo kubigeraho, kandi gutatanya imbaraga kwanyu ni ukumuha urwaho rwo kujya yikoreramo akuramo umwe umwe uko abishaka. Ahasigaye ni ahanjye nawe.
DUSENGE:
Mana yo mw’ijuru umva amarira y’abanyarwanda
Mana yo mw’ijuru umva amarira ya Bernard Ntaganda
Mana yo mw’ijuru umva amarira ya Ingabire Victoire
Mana yo mw’ijuru umva amarira ya Deo Mushayindi
Umva ay’aba banyeshuri n’abashoffeur
Umva ay’abacuruzi buduconsho
Umva amarira y’abasenyewe amazu badafite undi batakira
Mana umva amarira yacu urubyiruko rw’Urwanda rw;ejo hazaza
Mana umva amarira y’abahombejwe imitungo yabo n’uburiganya bwa FPL
Mana umva amarira y’abatindi nyakujya batagira epfo naruguru nkuko nanjye nahoze.
Mana umva amarira y’abanyarwanda bose bari ishyanga
Mana babarira abanyarwanda unabigishe kubabarira abandi
Mana huza amashyaka ya opozisiyo akomere nk’icyuma
Hishurira abanyapolotike n’abanyamakuru ibanga ryo kubabarira kuko ariryo rikubiyemo kubabarirwa
Dufashe kwemera abandi kugirango natwe tube twemewe
Fasha uwibwira ko ahagaze kugirango atirarira maze nawe akagwa.
Tuzajya tugutura ibitambo tukuvugire ibyivugo duhigure imihigo buri gihe uko umwaka utashye niwongera kudusubiza muri gakondo yacu nkuko Mana nabikurahiriye, kandi nzakomeza kurwanira iryo shyaka.
Nsengeye nibi nanditse kugira ngo bizafashe abantu kwemera kugirango wowe ubahindure imitima.
Mw’izina rya Data wa twese
Niry’umwana (roho)
N’umwuka wera( mutagatifu)
Amen.
Ernest Senga
Urubyiruko ku ijwi rya rubanda.
Leave a Reply