Nimugire amahoro na none Rubyiruko, nshuti bakunzi b'urubyiruko, babyeyi bacu mwatureze kandi na nubu mukiturera.
Mbanje gushimira by'umwihariko abagize uruhare mu kiganiro cy'umunsi wejo ku cyumweru le 25/06/2013 kuri radiyo ijwi rya rubanda, ari abatanze ibitekerezo, ari abagiteze amatwi by'umwihariko na Bwana Simeon Musengamana,
Reka Nshimire by'umwihariko:
Bwana Jean de Dieu M.
Musonera
Jean M
Alex D
Nepo T.J
Emmanuel M.
Aba abagenzi bacu batanze ibitekerezo byiza cyane byubaka mu kiganiro cy'umunsi wejo hashize. Nubwo inzira ikiri ndende ariko byibuze hari ikizere ko mu rubyiruko hari bamwe bakiranganywa umutima wo gukunda urwababyaye Ingobyi yaduhetse twese, reka mbonereho nanone numwanya wo gushima uyu mugenzi wacu Mounana Jean ku muvugo mwiza yasoheye ugaragaza ko hari bamwe mu rubyiruko banze burundu kuzagirwa abacakara mu gihugu cyabo ndetse barahiye kutazashyigikira abayobozi bakoresha irondakoko n'irondakarere mu kugirango bakomeze biryanishirize abaturage maze babone uko babayobora.
Babyeyi turabasaba inkunga, byibuze yo gukangurira abana Banyu kwitabira byibuze iki kiganiro, babaze ibibazo uko babyifuza, mubareke rwose bicarane kuri Radiyo namwe, maze batege amatwi, bumve ibitekerezo by'urubyiruko rw'abanyarwanda ruri hirya no hino kw'isi.
Reka ndangize nunga mu rya mugenzi wanjye ngo Nidukomeza gukina politike y'iryinyo ku rindi mu Rwanda hazuzura ibihanga.
Mugire amahoro nyakuri amwe asesuye azira ubwironde.
Ernest Senga.
Urubyiruko ku Ijwi rya Rubanda.
bimemarc@yahoo.com
FCBK: Urubyiruko Ijwi rya rubanda.
Leave a Reply