Nitwa Simeon Musengimana Mwene Bitihinda, nkaba ndi umunyarwanda utuye ubu i London mu Bwongereza.
Natangije radiyo ivugira kuri Internet yitwa Radiyo Ijwi Rya Rubanda kuri iyi Noheri 2011 nshaka guha abanyarwanda babishaka urubuga buri wese ashobora gutangiraho ibitekerezo bye ku buzima rusange no ku micungire y'igihugu cyacu, ibyo bigakorwa nta buryarya mu Kinyarwanda, mu kinyabupfura no mu bwubahane.
Mu gihe cy'imyaka myinshi nakomeje kubabazwa cyane n'ukuntu abanyarwanda baheze mu gihirahiro, ugasanga aho kugira ngo batahirize umugozi umwe mu kwubaka igihugu, bahora bafite ubwoba, bishishana, batinyana, barebana ay'ingwe, bakanirana, bashengurwa n'intimba bamwe batabona, batukana, nk'aho ubumwe n'ubwumvikane ari ikintu kidashoboka mu banyarwanda.
Niyemeje gushyiraho Ijwi Rya Rubanda rero kubera ko nemera ko kubwizanya ukuri ari imwe mu nzira zizatuma tuva muri icyo gihirahiro kandi nkaba narasanze ngomba kureka kuba indorerezi, ngashishikarira gutanga umuganda ugaragara kugira ngo abanyarwanda bumvikane, biyunge kandi babane mu mahoro.
Ni radiyo igamije gukangura abanyarwanda,kubatinyura, kubigisha kubana no kwubahana, kubatoza kwumva no kwemera ko nta n'umwe ugomba kuzira ubwoko bwe cyangwa ibitekerezo bye.
Nizeye ko abanyarwanda bashaka ubwumvikane, ubwiyunge, ubumwe na demokarasi isesuye mu Rwanda bazitabira gukoresha uru rubuga na radiyo kugira ngo intego yabo igerweho.
Imana ikomeze ibahe umugisha.
Simeon.
25/12/2011.