Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Muri iyi minsi nabonye inyandiko yakwirakwijwe ku mbuga za internet, yiswe "Ijambo ry'Umwami Kigeli V Ndahindurwa rigenewe abanyarwanda".
Sintinda ku bikubiye muri iyo nyandiko, kuko abandi bayisomye nibo bazatubwiraniba hari icyo bakuyemo gifite ireme.
Singira kandi ngo umugabo Ndahindurwa Yohani Batista ntiyari afite uburenganzira bwo kwandika ibyo ashaka abigenera abanyarwanda. Oya!
Icyantangaje muri iyo nyandiko nshaka kugira ngo ngarukeho, ni uburyo umusaza Ndahindurwa yashoje agira ati "Kigeli V Ndahindurwa, Umwami w'u Rwanda".
Umwami w'u Rwanda?
Ese koko na n'ubu uyu musaza ayobewe ko u Rwanda nta mwami rugira? Ayobewe ko abanyarwanda basezereye ubwami muri Kamarampaka, ndetse bakanemeza ko n'uwari wahoze ari umwami Kigeli V batamushaka?
Kuki uyu musaza akomeza kwirengagiza amateka?
Mu gusinya inyandiko ngo ni 'umwami w'u Rwanda', uyu musaza Ndahindurwa arigisha iki koko? Arigisha kwubaha ugushaka kw'abenegihugu? Cyangwa arigisha umuco wo kutava ku izima? Arigisha ingeso yo gutsimbarara ku butegetsi n'iyo abenegihugu bakubwiye ko batagushaka?
Ndahindurwa Yohani Batista rwose arashaka iki?
Byari kwumvikana iyo yandika ati: Uwigeze kuba Umwami w'u Rwanda. Ariko yahisemo kwiha titre adafite. Kuba yararyigeze akaryakwa ntibimuha uburenganzira bwo kurigenderaho no kuririsha ubungubu. Ibyo byitwa fraude.
Ese ubundi, kuki uwo wiyita umwami w'u Rwanda, asa n'udatewe ikimwaro n'uko abantu be bafashe intwaro mu izina rye bagira ngo bavaneho ubutegetsi bwashyizweho na rubanda, bakamena amaraso na n'ubu bakaba bakiyamena?
Niba yumva ashaka amatitre cyangwa ibyubahiro, ntawamubuza. Yakomeza akabishakira iwe aho atuye, abamusura iwe bakamwita uko bashaka, nta kibazo. Ariko nareke kwishyira imbere nk'ikirenge kirwaye umufunzo ngo ni Umwami w'u Rwanda. We n'abambari be barabizi: u Rwanda nta mwami rugira, kandi abanyarwanda bareruye muri Kamarampaka bemeza ko nta bwami bashaka. Ndahindurwa rero nacike ku ngeso yo kugira abo abwira, baba abanyamahanga babeshywa kwinshi, baba urubyiruko rutazi amateka, ngo u Rwanda rufite umwami, ngo we Ndahindurwa ni umwami w'u Rwanda.
Bene ibyo ubusanzwe bikorwa n'abo bita ba imposteurs, cyangwa abashaka kuba ba usurpateurs.
Njye uko mbibona, ibyo uriya musaza akora rwose ni ugushaka gusonga abanyarwanda ababwira ngo ni umwami wabo.
Kuva yavanwa ku butegetsi mu Rwanda, Ndahindurwa yanze kwumva ijambo n'icyemezo cy'abenegihugu. Yarahiye ko atazongera gukandagira mu Rwanda atariwe utegeka. Ashobora kuba koko yarishyize mu bwonko ko aturuka mu bwoko bw'abavukira gutegeka! Biratangaje kuba akibyumva gutyo kugeza magingo aya, no kuba agitega amatwi abamukomera amashyi bagira ngo bamurireho!
Kubera kwanga kuva ku izima kwe, avuga ngo ntiyategekwa n'abahoze ari abagaragu b'abatutsi, Ndahindurwa yakomeje guteza akaduruvayo mu gihugu no mu karere, u Rwanda arushimuriza inyenzi n'inkotanyi, abanyarwanda baricwa abandi bararorongotana, none aratinyutse atangiye kwohereza amatangazo ayasinyaho ngo 'Umwami w'u Rwanda'!
Muzehe Ndahindurwa, wacishije make ugasaza neza, ariko ntukomeze kwiruka ku byagusize. Wakwemeye demokarasi na Republika, ko n'ubwo tugeze habi hose, abanyarwanda twiyemeje ko tutazasubira kucyo twanze? Wakwirinze gufatanya n'ibisahiranda n'ibipfayongo mu kubeshya urubyiruko ngo u Rwanda rufite umwami!
Abanyarwanda bafashe icyemezo ndakuka. Urabizi neza: byabaye muri Kamarampaka. Impaka wowe n'abaLunari bari bashoye zarangiye icyo gihe, igihe Loni yatangazaga ku mugaragaro umwanzuro wavuye muri Kamarampaka wowe n'abaLunari mwari mwasabye.
Mzehe Ndahindurwa. Niba uri mu bashakira abanyarwanda icyiza, waretse kubasonga.
Wacishije make aho wahungiye cyangwa se niba ushaka gutura mu Rwanda ugataha nk'uko n'izindi mpunzi zose zihunguka, ariko ntushake kwanduranya no kwongera guca abanyarwanda mo kabiri ushaka kubatsindira ku byo banze ku mugaragaro?
Niba kandi ushaka no gutegeka u Rwanda, nabyo ni uburenganzira bwawe. Erura noneho, wemere amahame ya demokarasi, uze mu ruhando rw'amashyaka. Erura uze utubwire gahunda ya politiki wagenderaho uramutse utowe, usubize nta guca iruhande ibibazo twe abanyarwanda dushaka kukubaza, hanyuma abazumva bakwemerera kuba umwe mu bayobora Republika y'u Rwanda nibaguha amajwi ahagije, uzategeke mu mucyo no mu mutuzo.
Njye ubwanjye nashatse kuguha ijambo hano kuri Radio Ijwi Rya Rubanda ngo turebe icyo uhatse nk'umunyarwanda uharanira kugira ijambo mu butegetsi bw'u Rwanda, urinanirwa. Ijambo wavuze icyo gihe ntiryibagiranye. Warivugiye ngo ntushobora kuvugisha ukuri kubera ko uvugishije ukuri byatoneka abadakunda ukuri.
Abari bagitekereza icyo gihe ko waba umwe mu baharanira kuyobora igihugu barakwumvise.
Niba wariyemeje noneho kuvuga kandi ukavugisha ukuri, uzaze dukore test. Tuzahera ku bibazo byanditse umaranye igihe kirekire watinye gusubiza kugeza na n'ubu.
Uteganya se kuzategeka ute utinya kuvugana n'abenegihugu?
Mu gihe utarumva ko iyo ari yo nzira ya demokarasi abazategeka u Rwanda rw'ejo bagomba kunyuramo, Muzehe Ndahindurwa, nakugira inama yo gukomeza ukinumira, ugapfukama ugasengera abanyarwanda ngo bazabone ubutegetsi bububaha, bukabubahiriza kandi butabashyira ku ngoyi n'igitugu n'uburetwa nk'uko byari bimeze igihe wategekaga, akaba ari nako bimeze ubungubu.
Nagiraga kandi ngo nkwibutse, Mzehe Yohani Batista Nda, ko ntibagiwe: Wansezeranije ko uzampamagara, ndacyategereje. Ubwo uzaboneraho kubwiza abanyarwanda ukuri ku migambi yawe.
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.