Kuva kuwa kabiri tariki ya 4/3/2014, ibikuba byaracitse ngo inkotanyi nkoramaraso Kayumba Nyamwasa yari igiye kwicwa Imana ikinga akaboko.
Ese ni byo, cyangwa ni iyindi kinamico y'Inkotanyi?
Tumaze kubimenyera, twese turabizi: ingengabitekerezo n'imikorere y'inkotanyi ziri mu Rwanda ni imwe neza neza n'ingengabitekerezo n'imikorere y'inkotanyi ziri hanze, zaba izahatumwe na FPR-Inkotanyi, zaba izivuga ko zirwanya Paul Kagame.
Ninde uyobewe se ko muri kamere yazo, Inkotanyi zazobereye mu gutekinika, zigahimba ibyo zishaka, zigakina ikinamico zigira ngo zigere ku cyo zifuza?
Muribuka ukuntu Inkotanyi ziyobowe n'uwo Afande Kayumba Nyamwasa zakoraga ikinamico ngo abacengezi bateye, hanyuma zikajagajaga amakomine ziri muri operation yo gutsemba ikinyeganyega cyose? Nawe akajya ku maradio n'amateleviziyo yigamba ko yategetse inkotanyi ze kurasa zigusha, ngo iyo yihagurukiye aba yazanywe no kwica umwanzi, ngo ntaba yazanywe no gukora akazi ka gipolisi.
Abacuraga ibisobanuro byatangwaga igihe cy'ayo makinamico y'inkoramaraso Kagame na Nyamwasa, na n'ubu ubwonko bwabo ntibwarekeye aho.
Kimwe mu byanteye kwibaza nkimara gusoma inkuru ko ngo Inkotanyi Kayumba Nyamwasa yongeye kurusimbuka, ni ukuntu bagitangaza iyo nkuru bavuze ngo abashinzwe umutekano muri Afurika y'Epfo bamenye ko hari abantu bari butere kwa Kayumba Nyamwasa, baramuburira bamusaba kugira aho ajya, ku buryo ngo abo bicanyi bageze iwe bagasanga adahari, akaba arusimbutse atyo.
Nahise nibaza ukuntu, niba inzego z'umutekano zari zamenye mbere y'igihe ko iyo nkotanyi iri buze guterwa, zitakoze uko zishoboye kwose ngo zigenzurire hafi abo bicanyi maze zibafate batarava aho bari bapanze gutera.
Abo muri RNC muri Afurika y'Epfo bakwirakwije iyo nkuru bashobora kudufasha gusobanukirwa?
Ariko ye! Inkotanyi (ari iza Kagame cyangwa iza Nyamwasa) zagize Afurika y'Epfo agatobero rwose! Abategetsi b'aho zamaze kubikenekera.
Ndagira ngo mbasabe mwese Banyarwandakazi, Banyarwanda, mumfashe gusuzuma neza no gusesengura ibyo abavandimwe bo muri RNC bavuga kuri iyo nkuru. Ntibarabura kuvuga ko Kagame yari yongeye kwivugana Nyamwasa. Ngo Kagame! Kagame! Kagame! Nimugira aho mwumva abo bavandimwe bavuga ko FPR-Inkotanyi cyangwa Leta ya FPR-Inkotanyi yari ishatse kumwica, muraba mugitsinze.
Kuri bo, Inkotanyi ntizikora amahano. Oya! Akorwa na Kagame!
Umunsi muzumva Inkotanyi ziyobora RNC zeruye zigashyira mu majwi ubwicanyi bwa FPR-Inkotanyi (twese tuzi ko aribwo butugejeje aha), uwo munsi muzambwire nanjye nywandike mu mateka ya opozisiyo nyarwanda.
Ndagira kandi ngo mumfashe, Banyarwanda, Banyarwandakazi, mumbwire amagambo Inkotanyi Kayumba Nyamwasa yavuze umunsi barasa Bwana Seth Sendashonga bakamuhusha. Icyo gihe, Kagame we yaravuze ati ubusanzwe twe Inkotanyi ntiduhusha. Kayumba Nyamwasa ko yari amuri iruhande yavuze iki? Yatabarije Sendashonga n'abandi Inkotanyi zijya kwicira hanze? Rudasingwa icyo gihe we yavuze iki ko yari agaragiye Kagame? Yatabarije abo Inkotanyi zijya kwicira hanze? Hanyuma se ku ncuro ya 2 inkotanyi noneho zishoboye kwivugana Sendashonga, abo baterampuhwe Nyamwasa na Rudasingwa batugaragariza amatangazo batanze bamagana ubwo bwicanyi bitirira Kagame? Abo bashiturabyohe bombi nibatwibutse umutima bari bafite igihe imashini ya FPR-Inkotanyi bari bacunze yasyaga abandi bavandimwe. Harya ngo kamere y'icyo gihe yaba yariyuburuye?
Aho imitwe iri muri aya makinamico y'inkotanyi ntiyaba ari iyo kwongera gushuka ibyohe ngo bihitemo izo bitomera inyuma byibwira ko noneho byabonye abazabirinda itotezwa n'iyicwabumonyo? Ibyohe nimutumuke, simbabujije.
Musanzwe mubizi ariko. Inkotanyi aho iri hose ntitana no gutekinika. Inkotanyi y'interampuhwe ya none ni inkotanyi y'inyagafuni y'ejo.
Reka tubitege amaso. Amaherezo tuzaba tumenya iyo ibi biganisha.