Turakomeza igisubizo cyahawe Edson Rwumbuguza ku nyandiko ye yavugaga ngo "Ese koko mwahaye Kayumba Nyamwasa amahoro?". Iyi nyandiko ikurikira iyitwa Ese koko kuvuga Kayumba Nyamwasa uko ari ni uguca intege opozisiyo yabanyarwanda?.
Reka dukomeze dusesengure ibyo wanyoherereje mu nyandiko yawe.
Edson urakomeza ugira uti:
Ntabwo abantu bavuga ngo nuko abivuze ageze hanze ariko hagati ye na Kagame byari byaranze gucamo kuko batavugaga rumwe ku bugizi bwa nabi.
Iyo nteruro irimo ingingo 2 ngira ngo tuvugeho kuko uzibyukije:
1- Kuba Nyamwasa avuze ageze hanze
2- Kuba Nyamwasa ataravugaga rumwe na Kagame ku bugizi bwa nabi.
Muvandimwe rero,
Kuki wareka kwibaza ku muntu wari ukomeye nk'uriya Nyamwasa, wari icyegera n'umujyanama wa Kagame, wari umuyobozi wa DMI iziho amarorerwa atabarika, wari umugaba w'ingabo zakoze jenoside y'abahutu mu Rwanda no muri Congo; kuki wareka kwibaza ku mpamvu atashoboye kugira icyo avuga imyaka 20 yose igashira. Harya ngo ntibavugaga rumwe ku bwicanyi bwari mu Rwanda? Abanyarwanda turi benshi ubu tutagishaka kugendera ku bigambo by'injijishabipinga. Dushaka ibimenyetso bigaragara. Dushaka kopi z'amabaruwa. Dushaka briefings y'ibyo yabwiraga abasirikari be ababwira ati tugiye kwica ariko sinari mbishyigikiye ni uko nabitegetswe na Chef Kagame...
Ese Edson muvandimwe.
Imyaka 20 yose Nyamwasa yica kandi ategeka aboherezwa kwica, hanyuma ngo 'hagati ye na Kagame byari byaranze gucamo kuko batavugaga rumwe ku bugizi bwa nabi'? Ubwo se ubugabo bwa Nyamwasa ni ubuhe niba avuga ko yakurikiraga buhumyi? Yagenderaga ku bwoba se akica kugira ngo Kagame atamwica? Ye?? Byaba byo se bwo twabishima? Yakubwiye se koko ukuntu atavugaga rumwe na Kagame ku bugizi bwa nabi nk'uko ubivuga? Kagame yamuhaga itegeko ngo nutabwira abasirikari bawe ngo bakoreshe songamane mu baturage, babahurize ku kibuga maze babarase, ni wowe ndica? Kagame yahaye Nyamwasa itegeko ngo niyumva ngo hari abaturage basohotse mu buvumo bw'i Kanama ari bazima aramuca umutwe? Kagame yahaye Nyamwasa itegeko ngo niyumva ko hari abagore n'abana barokotse igihe bapangaga gusenya inkambi azamuca umutwe? Kagame yahaye itegeko Nyamwasa ngo natavuga kuri televiziyo ko ashinzwe gutegeka kwica, ko nta mfungwa ashaka, ko adashinzwe gukora igipolisi, azamuca umutwe! Kagame yagorwa, yagorwa! Uwo mugabo Nyamwasa mubaraho ubugabo, yerekanye ubutwari yica abaturage batamurwanya kubera ko ari abahutu ariko ntiyerekana ubutwari abwira Kagame ati njye mu mategeko nize siko bikwiye kugenda.
Tubimushimire?
Ngo ntibavugaga rumwe ku bugizi bwa nabi? Nibyo nshaka nyine kumubaza. Azaze asobanurire rubanda ibyo batavugagaho rumwe, kandi atange ibimenyetso.
Ese ko Nyamwasa yagiye kuba ambasaderi, yagezeyo avuganira ingoma ya FPR Inkotanyi atemera ibyo ikora? Icyo gihe se ko yari hanze, Kagame atabona uko ahita amuca umutwe, yigeze ahingutsa ko hari ibyo atavuga rumwe na Kagame ku bwicanyi bw'Inkotanyi mu gihugu? Uwo mugabo se ubutwari aterekanye icyo gihe, ubutwari aterekana n'ubu ngo atubwize ukuri kwambaye ubusa ku marorerwa we n'izindi nkotanyi bakoreye abanyarwanda, mumutezeho kuzabwerekana ryari? Uwo mugabo se, udatinyuka gufata ijambo ngo abwire abatutsi aranguruye ati mutubabarire twarababeshye tubashora muri serwakira y'ubwicanyi n'ibinyoma, dutuma imibanire yanyu n'abahutu isubira inyuma, ni mugabo ki? Yakwizerwa ate?
Ese ra. Uretse no kutavuga rumwe ku bugizi bwa nabi, reka turebe nibura mu rundi rwego. Ko uzi ko ba Nyamwasa na ba Kagame kuva kera bashyizeho icyunamo cy'iminsi 100, kigenerwa buri mwaka ingengo y'imari mu Rwanda no mu mahanga ngo bibuke abatutsi bishwe n'Interahamwe nabwo biturutse ku nkotanyi, hari ubwo urumva Nyamwasa afata ijambo ati reka tugenere nibura umunota 1 wo kwibuka inzirakarengane z'abahutu zazize amasasu n'udufuni tw'ingabo yari ayoboye? Uwo niwo mugabo wagombye kuba yarize muri kaminuza ko kuvangura bibyara akarengane, intimba, amashyari, inzangano, amacakubiri n'imvururu, ariko akaba yarashyigikiye imyaka irenga 20 itoneshwa rikabije ry'abatutsi bene wabo mu gihugu. Hari ubwo se nibura urumva Nyamwasa avuga ati mureke twibuke n'abatutsi bazize ubugome bwa Kagame n'abo yayoboraga. Bene uwo mugabo mumutezeho iki?
Edson urakomeza ugira uti:
Koko mwahaye amahoro uriya mugabo Nyamwasa ko ibisigaye byose bikorwa n'iyi Radiyo tubishima.
Yego ye! Ibikorwa na Radio Ijwi Rya Rubanda byose murabishima, uretse ko tudaha amahoro Nyamwasa wamaze abantu? Ngo mwahaye Nyamwasa amahoro? Abanyarwanda se yabahaye amahoro? Abanyabyumba se yabahaye amahoro? Abanyaruhengeri se yabahaye amahoro? Abanyagisenyi se, yabahaye amahoro? Abahungiye mu mahanga se yabahaye amahoro? None ngo twahaye Nyamwasa amahoro? Imvugo ziragwira!
Edson muvandimwe. Nyamwasa ashobora kuba nta mahoro afite, ariko rwose ubyumve neza, ntabwo ari ukubera Radiyo Ijwi Rya Rubanda. Umutimanama we niwo uzamubuza amahoro. Ese koko Nyamwasa yaratinyutse akubwira (cyangwa se abwira n'abandi bakarabya be) ko yabuze amahoro kubera Radiyo Ijwi Rya Rubanda? Oya! Radiyo IRR ntawe ibuza amahoro. Ahubwo iharanira ko bose bakwishyira bakizana, bakisanzura, bakagira amahoro yo mu mutima n'ayo hanze. Kumuha amahoro, ni ukumutumira tuti ba umugabo, ngwino wibohore, utubwire ikikuri ku mutima, wicuze ugikuye ku mutima, ikizaba kizabe ariko ukiranuke n'umutimanama wawe. Kayumba Nyamwasa, wita igihe ushandikisha intumwa zo kwiyama no gucecekesha abashaka ko ukuri kwawe kujya ahagaragara, ahubwo ngwino utumare amatsiko, udusobanurire icyo wapfuye na Kagame kandi warafatanije nawe gutsemba abahutu, ngwino utubwire neza niba waricujije, ibyo wicujije n'uko wicujije, ngwino utubwire neza icyo ugamije. Ubwoba nibwo butuma ukora ibyo ukora nk'uko no kuri Kagame mwafatanyije ibyaha ndengakamere, nawe ubwoba ari bwo butuma akomeza gukora ibyo akora avuga ngo 'uwasuze agirwa no kunutsa'. Twe twumva ko ukuri ariko kwonyine kuzagera aho kugaha Nyamwasa amahoro. Mugihe agihunga ukuri rero, azahora akurwa umutima n'abagaruka ku bibazo birebana n'amarorerwa yakoreye abanyarwanda kandi yashoyemo urubyiruko rw'abatutsi rwamwizeye, rukamwubaha, rukamwisunga, rukamureberaho, rukamugenderaho, rukamwumvira, rukamuriraho. Ese Bwana Rwumbuguza, aho uzi icyo bita 'role model' mu buzima bw'umuntu? Aho uzi kuba ureba so cyangwa so wanyu cyangwa nyokorome, ukaba uzi ko ari umuntu mwiza, witonda, ukwiye icyubahiro, w'igitangaza, udashobora kwica n'isazi... Wajya kwumva ukumva ngo ni rukarabankaba, ngo yarimbuye imbaga, ngo yakoze amahano n'ubugome bwinshi, ngo yamaze imyaka 20 agendera ku kinyoma kandi acyamamaza abizi... Birahungabanya!
Birumvikana rero ko ari abana ba Nyamwasa, ari bene wabo, ari n'abandi bamufataga nka role model (urugero wagenderaho mu buzima), niba imitima yabo atarayisimbuza amabuye kubera kubabeshya, bagira akabazo n'agatangaro iyo bumva ko mu gihe cy'imyaka 20 yose, yatinyutse gukorera abandi bana amarorerwa we atakwifuza ko abandi bakorera abe, ko yakoreye abagore b'abandi ibyo atakwifuza ko abandi bakorera umugore we, ko yakoreye ubwoko bw'abandi ibyo ubusanzwe atakwifuza ko abandi bakorera ubwoko bwe... Ibintu yakoze ni amahano ndengakamere adakorwa n'umuntu ufite umutima wa kimuntu. Bizamukurikirana kugera mu mva. Kwikoma abarokotse ubugome bwa Nyamwasa ngo boye kujya babugarukaho nabyo ni nko gusura mu ivu. Azavugwa kugera igihe ubutabera bubayeho, ndetse na nyuma y'aho. Amateka ni amateka. Kwibuka ni uburenganzira bwa buri wese.
Ikibazo rero si ukutubwira ngo 'mwahaye amahoro uriya mugabo Nyamwasa'. Ahubwo wari ukwiye kubwira Nyamwasa, uti 'wahaye abanyarwanda amahoro'.Wumvise Edson muvandimwe? Igikwiye ubu ni ukubwira Nyamwasa muti "wahaye abanyarwanda amahoro", ukareka kushinyagurira abo wiciye, ubahisha ukuri kandi unababeshya ngo noneho usigaye ubakunda, ngo uzabafasha kuva ku ngoyi wabashyizeho. Aho abatabizirikana ubu bazashobora kwigobotora ingoyi yo mu bwonko ashaka kubashyiraho?
Bwana Nyamwasa tega amatwi unyumve: mw'izina ry'abahekuwe nawe na Kagame na Kabarebe na ba Ibingira, mw'izina ry'abashavujwe nawe na Kagame na Kabarebe n'abandi mwafatanije, ndagusabye ngo wicishe bugufi, ureke kubeshya ba kirashukika na ba Kanyarengwe bashya, ureke gushaka kubabohesha iyo ingoyi nshya wavumbuye, ingoyi ibazirika mu bwonko.
Mbere yo gukomeza, reka mfungure ka parenthese ngire icyo mvuga kuri iyo ngoyi yo mu bwonko.
Edson wigeze kwumva bavuga Syndrome de Stockolm? Reka nkubwire ibyabaye mu mateka ya vuba aha.
Hari ku tariki ya 23/08/1973. Umunyururu witwa Jan Erik Olsson yatorotse gereza yari afungiyemo, agerageza kujya kwiba amafranga muri ajansi ya Banki Kreditbanken yo mu karere ka Norrmalmstorg i Stockolm ho muri Suwedi. Abashinzwe umutekano batabaye, yafashe abakoze 4 ba banki ho ingwate, yifungirana nabo muri banki. Mu mishyikirano yagiranye n'abapolisi, bagombye kumwemerera ko mugenzi we Clark Olofsson wari muri gereza arekurwa akahamusanga. Imishyikirano yamaze iminsi 6, irangira arekuye izo ngwate yari yafashe.
Ibyakurikiyeho nibyo biteye amatsiko. Abo yari yaragize ingwate bakoze uko bashoboye kwose ngo baburizemo umugambi w'inzego z'umutekano zo gukurikirana uwo Jan Erik Olsson wari wabashimuse akabamarana icyumweru. Nyuma banze rwose no kujya kumushinja mu rukiko, ahubwo bakajya bamusura muri gereza ndetse ahubwo bagafasha abamuburanira. Ndetse yaje no gukundana n'umwe muri abo yari yafasheho ingwate witwaga Kristin.
Umunyamerika Frank Ochberg w'umupsychiatre, ni ukuvuga wazobereye mu byo gusesengura imyifatire y'abantu, ari mu ba mbere basesenguye iyo myifatire y'abahemukiwe bageze aho bakita "syndrome de Stockolm".
Ni uburyo abantu babana n'abantu babahemukiye bagera aho bakazamo ikintu cyo kubumva, kubakunda no kubarengera, ku buryo ndetse bashishikarira kurwanya umuntu wese ushaka kuvuga ku buhemu bwabo. Ku buryo ndetse bashobora no kwumva bakwemera ku bwende bwabo guhehera uwabiciye akabasiga iheruheru! Niyo ya ngoyi yo mu bwonko navuze haruguru.
Aho, nyuma y'ihahamuka rya rusange ryaturutse ku marorerwa y'Inkotanyi, syndrome de Stockolm si imwe mu ndwara zibasiriye abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu muri iki gihe?
Edson arakomeza interuro ye agira ati:
None se koko ubu umugaba w'ingabo Serubuga yaryozwa ibintu byabaye ku bwa Habyarimana byose ngo nuko yari umukuru w'ingabo?
Bwana Edson,
Mpereye kuri ibi uvuze, ndibaza niba kwandika ibintu nk'ibi ari ikimenyetso cy'umuntu ufite ubwenge buzima cyangwa bwamunzwe. Ndakeka ariko ko ari uburyo wumvaga wabonye bwo kunyereka ko uri inararibonye, ukaba ushobora kugereranya abantu n'abandi, ukaba ushobora kugeraranya ingoma n'izindi, ukaba uzi kugeranya ibyaha n'ibindi.
Muvandimwe Edson rero,
Reka twumvikane.
Icyaha ni gatozi. Uzabaze abanyamategeko, Nyamwasa na Gahima nabo barayize, uzababaze icyo bivuga, nizera ko bazamfasha kugusobanurira.
Ndagira kandi ngo wumve neza ko kuba umugaba w'ingabo atari icyaha. Icyaha Nyamwasa akurikiranwaho ntabwo ari uko yari umugaba w'ingabo. Ni ibyo yakoze byuzuye umujinya n'ubugome, yaba mbere yo kuba umugaba w'ingabo, yaba igihe yari umugaba w'ingabo, yaba na nyuma yaho.
Tubyumvikaneho rero: Niba hari ibyaha Habyarimana yakoze, bigomba kugaragazwa, bikabarwa kuri Habyarimana. Niba hari ibyaha Serubuga yakoze bigomba kugaragazwa, bikabarwa kuri Serubuga. Niba hari ibyaha Kagame yakoze, bigomba kugaragazwa, bikabarwa kuri Kagame. Niba hari ibyaha Nyamwasa yakoze bigomba kugaragazwa, bikabarwa kuri Nyamwasa. Icyaha ni gatozi.
Ikindi kandi muvandimwe, ndagusaba nkomeje kuvana Habyarimana mu majwi, kuko nta bugome yari afite nk'ubwo abo ushaka kumugereranya nabo berekanye. Niba utabizi, nabwo uzafate umwanya uze hano kuri radiyo Ijwi Rya Rubanda umpe ibitekerezo byawe nguhe ibyanjye ku ngoma ya Habyarimana. Habyarimana yari umubyeyi, ntaho ahuriye na bariya banyamujinya bababazwa n'uko hari abashoboye kubacika batabarashe cyangwa ngo babakubite agafuni.
Umuntu ugishaka kuvuganira Kagame na Nyamwasa, akabikora ashyira Habyarimana mu majwi hato na hato ni uwo bita 'demagogue'. Uwo ari muri ba bandi bazobereye mu gupanga ibinyoma bageze n'aho bumvisha isi yose ko indege yari itwaye abaperezida babiri b'abahutu ngo yahanuwe na Madamu Habyarimana n'icyo bise intagondwa ze kugira ngo bamwikize maze ngo babone uko bica abatutsi. Abo bademagogue ubu basigaye basubira aho banyuze bavuga ngo burya irya myaka yose twarababeshyaga, ngo ariko noneho nimuhumure ubu ho turi kubabwiza ukuri. Ariko ye, Bazumvaryari ni umwana w'umunyarwanda!
Maze rero Edson muvandimwe, nongere ngusabe: uritonde, urashishoze. Urige kujya ugereranya ibigereranywa. Habyarimana ashobora kuvugwaho amakosa yakozwe igihe yategekaga, ariko nta bugome yategekanaga, nta mujinya yategekanaga. Yewe n'abami bategetse mbere ya Habyarimana, nta bategekanaga ubugome, umujinya n'ubusambo nk'Inkotanyi za Kagame na Nyamwasa na Kabarebe zaduteye ziturutse i Bugande. Ubugome twabonye kuri iyi ngoma ya FPR Inkotanyi burenze n'ibyakorwaga ku gihe cya Kanjogera! Abazi amateka batubwira.
Niba ugereranya abagaba b'ingabo rero: nabwo uritonde woye gukomeza kubeshya nkana ba Bwengebuke. Umugaba w'ingabo Serubuga wamuvugaho ibyo ushaka byose, ariko njye ntaho numvise bavuga ko yamishe amabombo ku batutsi ibihumbi n'ibihumbagiza byateranirijwe ahantu yamaze gufata icyemezo ko ari bubice. Sinihanganira abantu bapfa guhubagura ibigambo gusa badashoboye kwerekana ibimenyetso biherekeza ibyo bavuga.Niba uzi kugereranya koko, uzambwire ubwicanyi bugamije gutsemba ubwoko Serubuga yakoze haba igihe yari umugaba w'ingabo haba na nyuma y'aho. Nabwo nimbumenya nzabwamagana nta kabuza.
Nizere rero ku tubyumvikanyeho.
Nyamwasa azabazwa ibye yakoze, Kagame abazwe ku byaha yakoze, Habyarimana abarweho ibyaha yakoze na Serubuga abazwe ku byaha yakoze.
Ese ba Bagosora baheze mu buroko barakoze amarorerwa nk'ayo Nyamwasa yakoze? Ese ba Nyamwasa bamanika Karamira, bemeza koko ko yari yarakoze ibyaha bishobora kugereranywa n'ibyo Nyamwasa yakoze?
Reka nkwibutse uku kuri bamwe bashaka kwirengagiza. Kugeza ubu, n'urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho ibyaha ndengakamere byabereye mu Rwanda muri 94 ntirwashoboye kwerekana ko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe. Byagaragaye ko yabaye impubukiraho y'abaguye mu mutego w'abivuganye umubyeyi Habyarimana wahoraga ndetse yibutsa abanyarwanda ati: "Mwirinde kugwa mu mutego w'umwanzi". Ariko nta n'umwe ushidikanya ko jenoside yakorewe abahutu yo yateguwe, n'ikimenyimenyi n'abayiteguye (abo ba Kagame na ba Nyamwasa) barabyigambye. Kuba nta rukiko rurahagurukira gukurikirana abayikoze ntacyo bihindura kuri uko kuri.
Erega Edson ntugire ngo abatutsi bayobewe ko Kagame na Nyamwasa bafatanije kubaroha no kubataba mu nama. Abenshi ubu barashavuye. Bazi ko ababo bagombye kuba bakiriho iyo abo ba Kagame na ba Nyamwasa badategura amarorerwa bakoze. Barumiwe, nabo bafite ubwoba, ntibazi icyo bakora. Bazi ko kuvugisha ukuri aribyo byonyine bizatanga amahoro muri kiriya gihugu cyacu, ariko nabo ntibatinyuka kukuvuga. Nabo bari kuri ya ngoyi yo mu bwonko twavuze. Abenshi barangwa no kugira indimi ebyiri, urw’ibyo bavuga mu bandi n’urw’ibyo bavuga biherereye. Hari abirirwa barata ibigwi bya Kagame na FPR ayobora, ariko bagera ahiherereye cyangwa iwabo mu ngo bakarira bakaganya bagira bati twigeretseho urusyo twizera ziriya nsoresore zaturutse i Bugande, twikoreye ishyano twemera kwinjira muri FPR Inkotanyi. Benshi bazirikana ubugome ndengakamere nabo bazi bwakorewe abahutu iyi myaka yose, bagasuhererwa bibaza bati ese abahutu bazabigenza bate koko nibongera guhabwa ijambo muri iki gihugu?
Abo bose ndabibutsa ko gukingira ikibaba ababashyize muri ako kaga ari uburyo bwo gushyigikira amarorerwa bakoze. Siwo muti rero. Umuti uzaturuka mu bazaba biyemeje kuvugisha ukuri babikuye ku mutima. Nibatinyuke rero, bajye ahagaragara, bamagane abicanyi aho bava bakagera. Niberekane ubutwari nk'ubwo ba Ruzibiza, ba Ruyenzi, ba Mushayidi n'abandi berekanye biyemeza kwamagana ku mugaragaro inkoramaraso izo arizo zose.
Muvandimwe Edson rero,
Ndagusabye rwose, ntuzongere kwitesha agaciro witambika ngo urarengera umuntu w'umwicanyi, ushaka kugereranya ibintu bitagereranywa.Waba ubizi waba utabizi, ushobora kuba uri muri ba bandi bashaka gukina ku mubyimba cyangwa kugira ibikoresho ba banyarwanda bafite mu mitwe hahungabanye ku buryo bibarushya gutekereza ku marorerwa yabereye mu Rwanda atewe n'Inkotanyi za Kagame na Nyamwasa, ubu bakaba bifuza icyabasezeranya agahenge icyo aricyo cyose. Abo bamaze kurambirwa, bamaze kwishyira mu mitwe ko inyaryenge arizo zikwiriye guhabwa ijambo, ku buryo ubabwira ibikocamye bene nk'ibi umbwiye bagatinya no kukubwiza ukuri kwabo no kugusaba kwisobanura bagira ngo cya cyizere gitangiye kubavukamo kitaguruka. Hari abatangiye kwemera ko nta kuntu wavanaho inkoramaraso udakoresheje indi nkoramaraso, ko nta kuntu wavanaho umugome udakoresheje umurusha ubugome. Birababaje.
Ni hahandi ariko, ukuri ndakuka ni uko nitutubakira ku kuri no ku bunyangamugayo, n'ubundi tuzasigira abana n'abuzukuru bacu igihugu gishobora kuzagira agahenge igihe gito, ariko bakongera bagahura n'ingorane nk'izo turimo ubu. Igihe cyo kuvugisha ukuri, ni ubu, si ejo hazaza. Igihe cyo guharanira ukuri, ni ubu, si ejo hazaza. Ubwira uwumva ntavunika.
Reka noneho dusuzume interuro ikurikiyeho muri iyi nyandiko ya Edson Rwumbuguza. Arakomeza agira ati:
Ibi ni ugukabya cyane mu gihe bizwi neza ko mu bitero byarimbaguye abahutu muri Kongo nta zina rya Kayumba ririmo, n'ubwo yari umukuru w'ingabo ariko hari ibyo atamenyaga, uretse kuba yarahawe amabwiriza na shebuja kohereza no gupanga ingabo nk'uko ba Ndengeyinka bose bagiye baba ibikoresho.
Iyi nteruro nayo irimo ingingo nk'enye tutareka kuvugaho:
1- kuvuga ko Nyamwasa ari umwicanyi ni ugukabya cyane
2- bizwi neza ko mu bitero byarimbaguye abahutu muri Kongo nta zina rya Kayumba ririmo?
3- yari umukuru w'ingabo ariko hari ibyo atamenyaga
4- kuba yarahawe amabwiriza na shebuja kohereza no gupanga ingabo nk'uko ba Ndengeyinka bose bagiye baba ibikoresho.
Reka duhere ku gitekerezo uvuze cya mbere kivuga kiti:
1- kuvuga ko Nyamwasa ari umwicanyi ni ugukabya cyane
Muvandimwe Edson,
Nari ntekereje kuvuga ko uteye isoni, ariko ndifashe. Ndumva napfa kuba mvuze ko uteye agahinda. Icyo nemeza cyo ni uko uteye kwibaza.
Ngo kuvuga ko Nyamwasa ari umwicanyi ni ugukabya cyane! Nyuma y'amarorerwa twavuze haruguru yakoze, yategetse gukora cyangwa yorohereje abandi gukora, urumva koko kuvuga ko Nyamwasa ari umwicanyi ari ugukabya? Kera bajyaga bavuga ngo nta murozi wabuze umukarabya. None ubu byabaye kure kubi: Umurozi niwe usigaye agira abakarabya!
2- Mu gitekerezo cya kabiri, uti bizwi neza ko mu bitero byarimbaguye abahutu muri Kongo nta zina rya Kayumba ririmo?
Ngo bizwi neza? Bizwi na nde ko nta zina rya Kayumba Nyamwasa ririmo? Wowe urabizi? Ubizi ute? Yamaze kugusobanurira ukuntu bapanze iyicwa ry'abahutu muri Zayire, maze wemeza ko izina rye nta ririmo. Niba se mu mazina ufite irye ritarimo, usanze yaragize uruhare mu kurimbagura abahutu muri Zayire, iryo zina wakwanga kuryongeramo ngo ni uko ari Nyamwasa.
Edson rero uzambarize rwose Kayumba Nyamwasa uvuganira niba nta ruhare yagize mu gupanga no kuyobora ibitero byibasiye abahutu muri Congo. Azagusubize ku mugaragaro, nimukenera urubuga abivugiraho uzambwire mbatize. Nifuza ko ukuri azakubwira uzakutugezaho. Mbere yo kubimubaza, uzanyarukire kuri Youtube umurebe aho yigamba muri interview ukuntu bakoze ibyo abazungu batatekerezaga ko bashobora gukora, bagafata icyemezo cyo gusuka amabombo ku nkambi ngo abagomba kwicwa bicwe, ababa ingaruzwa-masasu basubire i Rwanda.
Ikindi kandi, nugeraho ukemera ko tuganira, uzansobanurira criteres uzi zuzuzwa n'umuntu w'umwere noneho unyereke ukuntu Nyamwasa azujuje... nanjye nzakubwira criteres mbona zuzuzwa kugira ngo umuntu abe cyangwa yitwe rukarabankaba, inkoramaraso. Uzamfasha yenda kwerekana ko uwo Kayumba Nyamwasa urengera atazujuje. Uzaze rwose tuganire utubwire ukuntu ibyo bavuga kuri Nyamwasa ari ukumubeshyera.
3- Mu gitekerezo cya gatatu uragira uti: n'ubwo yari umukuru w'ingabo ariko hari ibyo atamenyaga.
Urahangara wa mugabo we. Erega ngusubiriremo, Kayumba Nyamwasa ntazabazwa ibyaha atakoze cyangwa ibyakorwaga atabizi. Ariko azabazwa ibyabaga abizi. Azabazwa ibyabaga abitegetse cyangwa abishyigikiye, yaba igihe yari mu nyeshyamba, yaba igihe yari muri DMI, yaba igihe yari umugaba w'ingabo, yaba ndetse n'igihe yari Ambasaderi. Azabazwa igihe yagiye amenyera ubwicanyi bwabaye n'ababukoze. Azabazwa icyo yakoze n'aho yari ari igihe batundaga abahutu bo mu Mutara bajya kubatwikira muri parike... Azabazwa kandi impamvu ntacyo yavuze mu myaka makumyabiri yose kandi abona buri munsi ubwicanyi bukorerwa abaturage. Ntiwihe rero kumubera avocat. Ntayobewe uko ubufatanyacyaha buvumburwa cyangwa bukurikiranwa.
4- Mu gitekerezo cya kane, uragira uti: uretse kuba yarahawe amabwiriza na shebuja kohereza no gupanga ingabo
Mbese ku bwawe kwohereza ingabo no kuzipanga uzi ko zigiye mu butumwa bwo kwica inzirakarengane zitakurwanya, wumva bitagombye guhanirwa? Ibyo aribyo byose, ibyo guhana ni iby'urukiko, si ibyacu. Erega Edson, nta tegeko ribuza uwagiriwe nabi gushinja umugizi wa nabi, nta tegeko ribuza umwenegihugu kugaragaza ibimenyetso bishinja uwo aziho, abaraho cyangwa akekaho ubugizi bwa nabi. Ikibuzwa n'itegeko, ni ukwihanira! Ntiwatubuza rero kuganira no kwibaza kuri uwo mugabo w'umwicanyi Nyamwasa mushaka kujya inyuma ngo tumenye neza uwo ariwe koko?
Kuvuga ngo Kayumba Nyamwasa yahabwaga gusa amabwiriza na shebuja, ibyo se byerekana ko Nyamwasa ari muntu ki? Ni mugabo ki? Ni mujenerali ki? Umujenerali ukora amarorerwa ngo kubera ko shebuja yamuhaye amabwiriza gusa? Amabwiriza yo gutsembatsemba abahutu biruka n'uturago ku mutwe, batagira kivurira! Amabwiriza yo kubahiga abica Kongo yose, ibirometero ibihumi n'ibihumbi! Uwo muntu mukavuga ko ari umuntu ukwiye kujya imbere y'abandi akivuga ibigwi, akabasaba kumukurikira buhumyi, ngo azabageza mu gihugu yabatesheje! Uwo niwo mugabo koko uvuga ngo nibamuvuga ukuri opozisiyo izacika intege? Ubu se nzagutere icumu, hanyuma nigire umwere ngo ni uko nabitegetswe? Bwana Rwumbuguza sinzi uko warezwe n'ibyo wize, ariko sinajyaho ngo nkubeshye: ku bwanjye kubona uhangara ugakoresha arguments nk'izi z'amatakirangoyi n'amarimanganye ngo uri kurwana ku mwicanyi ruharwa, bigushyize mu rwego ruri hasi y'urwo hasi.
Ko Nyamwasa yize amategeko se muri kaminuza, arateganya koko kuziregura avuga ngo nicaga kubera ko nabaga nahawe amabwiriza na databuja? Ngo napangaga ingabo n'amasasu n'udufuni byo kujya kwica abasivili ari uko nabitegetswe n'umwicanyi Kagame? Nyamwasa, niba ari aho ugeze, ugeze aharindimuka.
Kagame yari mayibobo. Nyamwasa wari maitre mu by'amategeko. Ugatinyuka ukamwitakana koko ngo wicaga kubera ko Kagame yabigutegekaga? Namwe Abanyurwamanuma bo mu buhungiro mukabyemera koko? Ni ishyano pe! Ese mwumva igipfayongo ari nde? Wari uzi ko na Kagame ashobora kuzatarataza avuga ko ari ba Nyamwasa bamugiraga inama, ko aribo babipangaga byose, cyane cyane ko banigamba ko bize iby'amategeko? Ni ukuvuga ko babikoze babizi kandi babishaka. Inkotanyi zose nizibimenye. Kwitakana undi ntawe bizagira umwere.
Nyamwasa rero, niba ushaka ko abanyarwanda bakwumva, wikomeza gushaka za excuses. Wikitakana uwo mwafatanyije ubwicanyi ngo yarabigutegekaga. Ni nk'uko ntawe uzagirwa umwere mu nkotanyi ngo kubera ko yitakanye ko wamutegetse kwica abasivili. Ibyo urabizi. Emera upfe kigabo. Erura uvuge ibyaha wakoze byose n'uko wabikoze, wemere icyaha nta za excuses uzanamo, maze ubwire abanyarwanda uti igihano muzangenera nzacyakira. Nta kindi. Wirinde kandi kuvuga ngo nzababwiza ukuri ari uko mubanje kunyemerera ko mumpaye imbabazi!
Gusa wowe Bwana Rwumbuguza, icyo nagusaba ni ukudakomeza gushinyagurira no gukina ku mubyimba abo ingabo za Nyamwasa ziciye! Ubu baracecetse ariko barashavuye. Barahahamutse, ariko ntibazibagirwa urwo ababo bapfuye ngo ni ukubera propagande yanyu yo gushaka kugira umwicanyi umwere. Guhangara ukavuganira umwicanyi ruharwa, umuntu ubarwaho jenoside y'abahutu, ni ukwigerekaho urusyo. Wowe n'abo mufatanije, mwamuretse akibandirwa? Ucecetse ntacyo byagutwara. Urongera intimba y'abarokotse, kandi ndakubwiye si byiza na buhoro.
Kuri iyo nteruro yawe ivuga ko Nyamwasa hari ibyo atamenyaga, ko yahabwaga amabwiriza na shebuja, uragerekaho ngo "nk'uko ba Ndengeyinka bose bagiye baba ibikoresho"!
Yee! Kayumba Nyamwasa yari igikoresho cya Kagame nk'uko ba Ndengeyinka bari ibikoresho. None se ubu twavuga iki ku bashaka ubu kuba ibikoresho by'igikoresho cya Kagame!
Abanyarwanda babaye nk'inzuki zitagira urwami koko! Biteye agahinda.
Inama nagira abanyarwanda batariheba kandi batarijugunya mu maboko y'uwabiciye kubera ya ngoyi yo mu bwonko twavuze, ni ukutizera umuntu witakana abandi ngo baranshutse, ngo nakurikizaga gusa amabwiriza nahabwaga, ngo hari ibyo ntamenyaga.
Akabazo nkwibariza Bwana Edson,
Ko wabonye ubutabera mu Rwanda no mu mahanga, hari abo bahanaguraho ibyaha biremereye nka biriya by'ubwicanyi ngo ni uko bavuze ngo bahawe amabwiriza? Abahutu se baguye muri gereza na za konteneri cyangwa abakiziboreramo ni bangahe bashinjwa kuba barashowe mu bwicanyi batagambiriye bo ubwabo. Ndabona uwakugira avoka wa Nyamwasa washobora kumugira umwere koko!
Wowe ushobora kuba ukina umukino utazi. Nyamwasa we azi ibyo arimo, umugambi arimo ni uwo gupanga igikuta cya ya syndrome ya Stockolm ku buryo igihe cyo kujya mu butabera nikigera, bamwe mu biha kuvuga ko bahagarariye abo yagiriye nabi, abo ba Kanyarengwe bagezweho, bakazahaguruka nk'ibishwamwinyo, bakamurwanaho bagira bati 'ubwo mufashe Kagame birahagije, nabe ariwe uryozwa ibyaha byose byakozwe n'Inkotanyi kuva muri 90 kugeza ubu!"
Nguwo umutwe ashobora kuba arimo, inyandiko nk'iyi yawe ikaba ariho ishaka kuganisha, igamije kwoza ubwonko bw'abaharanira ubutabera.
II- Imvugo ko ikibazo ari Kagame gusa
Edson muvandimwe,
Igice cya kabiri cy'inyandiko yawe watangaga igitekerezo cyawe ko Ikibazo ari Kagame gusa.
Uragira uti:
Ikindi cya kabiri nenga mu mikorere ni aho muvuga ko ikibazo abanyarwanda bafite atari Kagame gusa, ariko njye nsanga neza ko ariwe bwite. N'ubwo mutabyumva neza, abahanga bavuga ko umutwe ariwe ugaragaza uko umubiri wose uhagaze.
Uti: Kagame azwiho ubugome bukabije ndetse ibikorwa byose niwe ubipanga akabikorana n'abo yarangije guhugura kandi nyuma akazanabica.
Ugarutse kuri rya jambo ngo ikibazo ni Kagame gusa? Ariko muvandimwe Edson, mfite amatsiko yo kumenya impamvu ushishikariye kujijisha rubanda no kubashinyagurira.
Uravuga uti "Kagame azwiho ubugome bukabije"! Kagire inkuru. Dusobanurire neza wowe ubizi neza. Niba Kagame azwiho ubugome bukabije se, bivuga ko nta wundi uzwiho ubugome bukabije? Nyamwasa se ko azwiho ubugome bukabije, ni Kagame? Kabarebe se ko azwiho ubugome bukabije, ni Kagame? Bariya bacunga DMI se ko bazwiho ubugome bukabije, ni Kagame?
Umugome Kagame ntacyo yageraho atifashishije abandi bagome. Barakeneranye, barakorana, baruzuzanya.
Iyo umugome ageze aho akananiranwa n'abandi bagome kubera impamvu zabo, ntibimuhanaguramo ubugome yari afite mu mutwe, mu mutima, mu maraso. Ntibinamuhanaguraho icyaha aba yarakoze igihe yari afatanije n'abandi bagome igihe bari bacyumvikana.
Nta kujijisha rubanda rero ngo umugome mu Rwanda ni Kagame.
Wari ukwiye kunsobanurira iyo ngereranyo utanze ivuga ngo 'umutwe ugaragaza uko umubiri wose uhagaze'. Ku bwanjye rero muvandimwe, Kagame ashobora kuba ari umutwe w'ikiyoka cyuzuye ubugome cyitwa FPR Inkotanyi, cyamaze no kubyara utundi twa Kagame twinshi tujejeta hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, ku buryo ukivanyeho umutwe Kagame bitakibuza gukomeza kubaho no gukomeza gukorana ubugome nk'ubukoreshwa ubu. Erega iyi myaka yose isaga 20 ishize, nta kindi bashyize mu mitwe uretse kwiyumvisha ko kwica umuhutu cyangwa kumwambura utwe ku ngufu cyangwa ku mayeri ayo ariyo yose atari icyaha! Ba Kagame, ba Kayumba Nyamwasa, ba Kabarebe, n'abandi bafatanyije imbere mu gihugu no hanze, babibye urwango rukomeye n'ubugome mu mitima y'insoresore ku buryo zidashobora kubaho ngo zituze zidashyize mubikorwa ibyo zigishijwe. Uwiba ahetse aba abwiriza uri mu mugongo.
Wumvise bariya bari b'u Rwanda bakora umwuga w'uburaya bakinirwaho bakicwa buri munsi kandi ingabo za Kagame ziba zijarajara hose? Wumvise bariya basore bavunagurwa amaboko n'insoresore zisa n'izipiganwa mu kwerekana ibigwi byazo mu kugirira nabi abandi ngo nibwo buryo bwo kwimara irungu? Ese aho wibwira ko ari insoresore z'abahutu zikoze ibyo kabiri gatatu, zikabikorera ku bana b'abatutsi i Kigali cyangwa ahandi, hashira kabiri batarazifata cyangwa batarazikubita agafuni? Rero kubera ko ntabwoko buba mu Rwanda, ntidushobora kumenya ababikora abaribo n'ababikorerwa abaribo!Ahaaa.
Tugarutse kuri ibyo birebana na Kagame, mpora mbivuga kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda: kuvanaho Kagame si wo muti. Umuti, nabikubwiye, ni ukuvanaho burundu umutwe FPR Inkotanyi wakoranywe ubuhanga n'ubutiriganya buhishe ubugome ndengakamere twese twabonye iyi myaka yose. Ni wo muti. Abashaka kuwukikira bafite impamvu zabo.
Nakugira inama rero Edson, uzicare wongere usubire witonze muri ibi nkubwiye byose, uzirikana buri jambo. Uzagera aho usobanukirwe. Nudasobanukirwa kandi, nakubwiye ko mpari kandi ngutegereje, uzaze tubijyeho impaka. Si wowe wenyine mbwira, n'undi wese waba yumva atanyuzwe azaze tubijyeho impaka ku rubuga rwa Radiyo Ijwi Rya Rubanda.
Mu gitekerezo gikurikiraho, uragira uti: ibikorwa byose niwe ubipanga akabikorana n'abo yarangije guhugura kandi nyuma akazanabica.
Mbe Edson, Kagame yahuguwe na nde? Nyamwasa yahuguwe nande? Niba se Kagame abahugura mu gukora ibibi, wibwira ko abo bahuguwe na Kagame, bagakoresha ubugome yabigishije, bo ubu atari abagome? Ngo arabipanga akabikorana n'abo yarangije guhugura, nyuma akazanabica. Hejuru aha twavugaga kuri Nyamwasa, aho wihandagazaga ukavuga ko yakurikizaga amabwiriza gusa kimwe nka ba Ndengeyinka. Ese Nyamwasa yaba yarababwiye ukuntu n'amashuri yari afite, yaje guhugurwa na Kagame mu bikorwa by'ubwicanyi none ubu akaba abatuma ngo mwamamaze hirya no hino ko we ari inyangamugayo, ko ubwicanyi yakoze yabukoraga kugira ngo yumvire uwamutoje ubugome kandi akaba yaranabumutegekaga! Ndumva Kayumba Nyamwasa yiregura agira ati rwose ntimundenganye, njye ndi umuntu mwiza, ni umwicanyi Kagame wanyigishije kwica, akaba yaranantegekaga kwica kandi muribuka ko nanjye yageze aho agashaka kunyica! Ni ukuduha urw'amenyo.
Uti: Gukuraho Kagame ni igisubizo ku banyarwanda kuko nibwira ko ntawundi musirikari wakora ibyakozwe na Kagame ngo bishoboke igihe Kagame yaba akiri ku ngoma.
Ngo ntawundi musirikari wakora ibyakozwe na Kagame ngo bishoboke? Ni ibyo wibwira nyine.
Wa mugabo we, inda yabyaye, ikarera umugome Kagame yabyaye n'abandi, abo nyine bamufasha mu bugizi bwa nabi. Uragira se ngo tureke kugendera ku byo twibonera, tugendere kuri ibyo wibwira.
Uti: Ikibazo ni KAGAME inshuro 1000 n'abandi bose bakora ibibi Kagame ni incarnation y'ibyago by'abanyarwanda, bityo rero agomba kuba Target kuruta kuvuga inkotanyi zose, kuko murizo habonekamo abantu bazima kandi beza ndetse bagenda banitandukanya n'ubugizi bwa nabi bakerekeza imahanga.
Uti "muri zo habonekamo abantu bazima kandi beza". Ibyo ni byiza. Ni byiza nyine ko habonekamo abantu bazima kandi beza. Abo bazima kandi beza yabagize ingwate, nako biyemeje kuba ingwate z'abagome, abanyakinyoma n'abicanyi. Ibihe birakomeye rero. Abo bazima kandi beza baboneka mu nkotanyi noneho niberure bagaragare, bamagane ubugome n'ubusahuzi bw'imitungo, bitandukanye na ba sekibi babashoye mu nzira y'ikinyoma n'inzigo kuva muri za 90. Ntiwashyigikira umugome uzi neza ibibi akora, ntiwatungwa n'ibyaturutse mu mitungo y'abishwe, ababeshyewe n'abahugujwe n'abagome, ngo wowe ugende wiyemera ngo uri mwiza cyangwa uri muzima.
Nkurikije uko mbizi rero muvandimwe, niwamagana ibikorwa bibi by'Inkotanyi aho biva bikagera, ntibizaba bikubujije kwamagana uzikuriye ubu Kagame. Ibyago by'abanyarwanda byatewe n'umuryango w'inkoramaraso FPR Inkotanyi, ntibyatewe na Kagame wenyine. Njye nemeza ko FPR-Inkotanyi ari umuryango wakoze ibyaha ndengakamere, ugomba guseswa, abawurimo bagakurikiranwaho ibyaha bakoze, buri muntu ku giti cye. Uzaba yari Inkotanyi bikagaragara ko nta cyaha yakoze gihanwa n'amategeko y'u Rwanda cyangwa amategeko mpuzamahanga, ubwo azaba ari umwere, akomeze ubuzima bwe nk'abandi bose batagira icyo bikanga. Uzaba yari Inkotanyi bikagaragara ko hari ibyaha yakoze bihanwa n'amategeko y'u Rwanda cyangwa amategeko mpuzamahanga, ubwo ubutabera buzagena uko bigomba kumugendekera nk'uko bigenda hose ku bagizi ba nabi.
Gutinya kuvuga ukwo kuri, ni ukwihemukira, akaba ari no guhemukira u Rwanda rw'ejo. Mbwirabumva.
Kubera amarorerwa ndengakamere ingoma ya FPR Inkotanyi yakoze imyaka irenga 20 yose, Inkotanyi aho ziva zikagera zari zikwiye kugenda zubitse umutwe, zifite ikimwaro, zifuza ko Imana n'abantu bazazibabarira ibibi bakoreye abanyarwanda n'abanyekongo.
Nyamwasa rero urabe wumva: ukwiye gucisha make ukareba aho ubundama utegereje ko ubutabera bukugeraho, wagira aho ujya ukagenda wubitse umutwe, ufite ikimwaro cy'ibibi wakoze, ugasigara ahubwo usaba ko Imana n'abanyarwanda bazakubabarira ibibi wakoreye abanyarwanda mu Rwanda no muri Congo.
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.