Reka tubiganireho mu Urubuga Rwa Twese rwo kuri uyu mugoroba
Muri iyi minsi mwashoboye gukurikira ikiganiro cyatambutse kuri Radio Itahuka, aho Inkotanyi Gerard Gahima yo mu Ihuriro RNC avuga ku byabaye mu mwaka w'1994 mu cyo basigaye bita ubu 'jenoside yakorewe abatutsi'.
Kuri uyu mugoroba, mu Urubuga Rwa Twese rutangira saa 18h isaha y'i London, turabaha ijambo mwese abaraba bifuza kugira icyo muvuga kuri Bwana Gerard Gahima, no ku buryo mwakiriye amagambo yavugiye muri icyo kiganiro.
Mbibutse ko uwo Gerard Gahima ari imwe mu nkotanyi zivuga ko ziri muri opozisiyo nyarwanda akaba ari umwe mu bayobozi ntayegayezwa b'ishyaka RNC-Ihuriro Nyarwanda.
Mbibutse ko uwo Gerard Gahima ari umwe muri ba batutsi w'intagondwa barwanyije cyane mu izina rya RPF Inkotanyi ko Loni yakwohereza ingabo zo guhagarika ubwicanyi no kugarura umutekano, mu gihe Leta y'u Rwanda yo yatakambiraga amahanga isaba ko Loni yakwohereza ingabo zo gutabara abenegihugu baziraga ubwo bwicanyi bwakajije umurego nyuma y'aho FPR-Inkotanyi yuburiye imirwano ku tariki ya 6/4/1994.
Gerard Gahima kandi akaba ari uwa mbere mu ba prokireri ba Leta y'Inkotanyi wakoze amalisiti y'abahutu bagombaga gupfa cyangwa guhigwa aho bari hose ngo bagize uruhare mu cyo bise jenoside, abenshi bakaba barahumbahumbiwe mu magereza kandi bakamburwa imitungo yabo n'uburenganzira bwabo ku maherere.
Ikiganiro ku buryo mwakiriye amagambo ya Gahima rero, ni mu Urubuga Rwa Twese rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 20/06/2014, rutangira saa 18h isaha y'i London, ni ukuvuga saa 19h isaha y'i Kigali.