Uyu munsi abaturage bo mu karere ka Muganza, bazindutse bashyirwa ku gahato ko kurandura imyaka bihingiye mu mirima yabo.
Kugira ngo bashobore kwongera amahirwe yo kwihaza mu biribwa, abaturage bari bagiye bavanga ibigori mu bishyimbo. Ariko ubutegetsi bwo mu karere ka Muganza kababwiye ko bagomba kurandura ibigori aho byatewe hagenewe ibishyimbo. Uyu munsi rero nibwo babahutsemo, babahatira kubirandura, bakavuga ko utabirandura bamuca amafaranga ibihumbi 20.
Ubwo uyu munsi inka ziririrwana ibondo kubera kugaburirwa ibigori byaranduwe, ariko abaturage bafite ishavu rikomeye kwumva ko ntaho bashobora kubaza kugira ngo iryo hohoterwa n'agahato k'abategetsi bihagarikwe.