Ingengabitekerezo ya kalinga irangwa n'iki?
Hakorwa iki kugira ngo abanyarwanda bibohore ingoyi ya kalinga yagaruwe na FPR-Inkotanyi?
Tega amatwi:
Abavandimwe bacu Jean Paul Romeo Rugero na Ignace Ntirushywamaboko barakomeza kudusobanurira kandi bashimangira ko intandaro y'ibibazo by'u Rwanda ari ingoma ya cyami yo yimakaje umuco w'ubugome n'uburyarya, bikaba bigifite ingaruka ku myumvire n'imyitwarire y'abanyarwanda muri iki gihe, cyane cyane ko FPR-Inkotanyi yagaruye iyo ngoma n'ubukana bwinshi n'ubwo igerageza kuyita irindi zina, aho itamirizwa ry'ibishahu by'abahutu byasimbuwe n'imanikwa ry'uduhanga twabo.
Mu mwanya w'Urubuga Rwa Twese rwo ku wa 6 tariki ya 5/7/2014, abo bagabo bombi bagarutse kuri Radio Ijwi Rya Rubanda maze bongera kuganira n'abanyarwanda bifuje kwungurana nabo ibitekerezo ku biranga ingoyi Kalinga no ku byakorwa kugira ngo abanyarwanda bayibohore.