Inkotanyi zishe data, mbigira ibanga ariko binshengura umutima imyaka 20 yose. Ubu niyemeje kudakomeza kuzibikira ibanga.
Tega amatwi:
Bwana Abdallah Akishuli, umututsi wakoreye inkotanyi igihe kirekire, aratubwira mu magambo arambuye ukuntu ise yishwe n'inkotanyi n'uruhare Deus Kagiraneza usigaye aba mu Bubiligi yagize mu iyicwa rye.
Abdallah Akishuli yayobotse FPR-Inkotanyi yabishyuhiye rwose, yumva koko ko zari zifite umugambi wo kuvana akarengane mu Rwanda.
We na se bagiye gufatanya nazo, ariko se ntibyamuhiriye kuko, aho kugira ngo zimureke azifashe nk'uko yari yabyiyemeje n'umutima we wose, ahubwo zamuhembye kumukubita agafuni nk'uko zabigiraga ku bantu bose zabaga zifite impamvu yo kutekereza ko bashobora kuzikemanga no kuzigorora.
Ese aho nyuma y'imyaka 25 ishize kuva aho Bwana Abdallah Akishuli yasangiye FPR-Inkotanyi, yaba ubu yicuza kuba yarisunze akanakorera uwo umuryango w'inkoramaraso washinzwe kandi ugacungwa n'abatutsi b'intagondwa baranzwe kuva kera n'ubugome ndengakamere?
Nimutege amatwi ubuhamya bwa Bwana Akishuli.