Ubuhamya bwa Bwana Abdallah Akishuli, Umututsi wagiye gufasha FPR-Inkotanyi ku rugamba, akaba yariboneye we ubwe ubugome ndengakamere bw'inkotanyi yakoreraga n'ingengabitekerezo yo kubiba urupfu zagendeyeho kuva zabaho kugeza ubu.
Muri iki gice cya mbere cy'ubuhamya bwa Abdallah Akishuli, aradutekerereza ukuntu yagiye mu nkotanyi na mbere y'uko zitera u Rwanda, ukuntu we na se bafashwe mu byitso i Kigali inkotanyi zimaze gutera mu Ukwakira 1990, ukuntu nyuma we na se bagiye gufasha inkotanyi ku rugamba, n'ukuntu inkotanyi ubwazo, zirimo Deus Kagiraneza uba ubu mu Bubirigi, arizo zishe se Akishuli.