Sixbert Musangamfura aravuganira inkoramaraso n'abahutu ngo "bizihirwa n'izina ry'ubwitso!"
Ibitekerezo n'imyitwarire itangaje ya Bwana Sixbert Musangamfura, umwe mu bayobozi ba FDU Inkingi.
Ncuti mwumva Radiyo Ijwi Rya Rubanda,
Bavandimwe.
Musanzwe muzi ko kimwe mu bintu niyemeje ari ukwamaganira kure abantu bose bafite ingeso yo gukora bufuku, bagasesera bagatanga ibitekerezo byabo na critiques zabo mu nyandiko ariko badashobora guhagarara bemye ngo basubire mu byo banditse kandi babisobanure.
Murabizi, twabyamaganye ku bantu bitwa cyangwa biyise amazina nka Anastaze Kavuyo, Edson Rwumbuguza, Kennedy Gihana na Charles Niyongabo.
Nk'uko nabibabwiye, kwakira inyandiko za bene bariya umuntu agaceceka, kwaba ari ugutiza umurindi abamunga igaruka rya demokarasi mu Rwanda, batumva ko kujya impaka biri mu bituma abantu biga kwakira ibitekerezo by'abandi no kubyihanganira.
Muri urwo rwego rero rwo kwamagana abanyarwanda bakora bufuku, uyu munsi turaganira ku buryo umwe mu bayobozi b'imena b'ishyaka FDU-Inkingi, Bwana Musangamfura Sixbert, nawe yiyemeje kwandika avuganira inkoramaraso Kayumba Nyamwasa kandi yikoma Radiyo Ijwi Rya Rubanda.
Mbere na mbere nagiraga ngo mbabwire, mwe mwumva Radiyo Ijwi Rya Rubanda, ko kubera ubutwari, ubwitange n'ibitekerezo bya Madamu Victoire Ingabire, numvaga ishyaka rye FDU-Inkingi rishobora kuba rizirikana bihagije uburemere bw'itsembabwoko Inkotanyi zakoreye mu Rwanda kuva muri 1990. Numvaga ko ikipe ye ishishikajwe koko no gufasha abanyarwanda kugarura demokarasi n'ubutabera budafifitse mu Rwanda.
Ariko kuva aho numviye ukuntu abari kumwe nawe bihagitse amatugunguru bakamushora wenyine mu menyo y'inkotanyi, kuva aho numviye ukuntu abari muri ekipe yasize inyuma bashwanyaguranye bagaca ishyaka rye mo ibice, kuva aho mboneye abayobozi bamwe bashishikajwe no gukingira ikibaba inkoramaraso ruharwa nka Kayumba Nyamwasa yapanze ikanayobora itsembabwoko ryakorewe abahutu mu Rwanda no muri Congo, nsigaye nibaza niba intwari dukunda Madamu Victoire Ingabire igifite koko ikipe yakwizerwa n'abanyarwanda barwanya amabi yose y'umuryango w'inkoramaraso FPR-Inkotanyi.
Ese koko bakwiye gukomeza gukingira ikibaba inkoramaraso yarimbuye abanyarwanda yabigambiriye, yabitekereje, yabipanze babeshya ngo niko politiki ikorwa? Ese abayoboke ba FDU-Inkingi bahekuwe n'inkotanyi ziyobowe na Nyamwasa bumva neza umukino abayobozi babo bakina mu izina ryabo n'ingaruka z'uwo mukino? Ku bwanjye, kwitwaza ko abantu benshi bakunda kandi bubaha Madamu Victoire Ingabire kubera ubutwari yerekanye ntibigomba gutuma tureka kuvuga uko ibibazo bimeze no kwamagana abicanyi bishyira imbere? Ku bwanjye, ndasanga gushyigikira Umubyeyi Ingabire n'ibitekerezo yari afite yiyemeza kujya guhangana na FPR Inkotanyi mu Rwanda, bitagomba gutuma umuntu yemera gushyigikira buhumyi amafuti y'abayobozi ba FDU-Inkingi bafite ibitekerezo n'imikorere itarafutuka.
Niyo mpamvu mbasaba, ncuti mwumva Radiyo Ijwi Rya Rubanda, kwongera kwibaza mwitonze ku ngengabitekerezo n'imikorere y'abagize ikipe yo hanze ya FDU-Inkingi, muhereye nibura ku buryo bamwe muri bo bihaye kunyikoma nta bisobanuro bashatse gutanga, ngo sinkwiye gukomeza kugaragaza amabi y'inkoramaraso ruharwa izwi neza, Kayumba Nyamwasa.
Muti byagenze bite?
Ku tariki ya 30/09/12 nyuma ya saa sita, nagejeje ku bumva radiyo Ijwi Rya Rubanda gahunda y'uko kuri uwo mugoroba turashyiraho ibiganiro birimo ibisubizo, ingingo ku yindi, ku byo uwiyise Edson Rwumbuguza yari yandikiye Radiyo Ijwi Rya Rubanda yiyama ngo ntituzongere kuvuga ku bugome bw'inkoramaraso Kayumba Nyamwasa, ngo tuzajye tuvuga gusa ku bugome bw'inkoramaraso za Kagame n'abakimuri iruhande.
Ako kanya, rwose mu minota mike yakurikiyeho, Bwana Sixbert Musangamfura wo muri ishyaka FDU-Inkingi, atanabanje gutegereza ngo yumve ibisubizo nagombaga guha uwo Rwumbuguza, yahise ashishimura inyandiko ambwira ati:
Mukomere,
Guharanira demukrasi bijyana no koroherana. Ibi biganiro byikurikiranya bivuga Kayumba Nyamwasa bimeze nk'ibigamije gutoteza umuntu. Guharanira kwubaka igihugu kitunogeye twese, bijyana n'umutima uha buri wese inzira yo kwubaka igihugu. Inzira muhisemo izatugora twese abashakisha inzira yo guhuriza hamwe abanyarwanda bo mu moko yose atuye igihugu. Sinavuga ko ari uguharanira ubutabera busesuye kuko mukunze kwibanda ku baregwa bo mu bwoko bw'abatutsi cyangwa se abahutu bakoranye na FPR, bizihirwa n'izina ry'ubwitso.
Ese koko murabona ubwo Radio ijwi rya rubanda ikorera abanyarwanda bose kimwe cyangwa iraharanira "rubanda" gusa? Niba mwifuza ubutabera, mukareka tukabuharanira ku banyarwanda bose, hatabayeho itotezwa rya bamwe gusa.
Radio Ijwi rya rubanda najyaga nyishyigikira ariko nanjye uyu murongo ukomeje kuntera kwibaza, niba ari ijwi ryacu twese.
Iyi nyandiko yanjye nimushaka muzayihitishe.
Mugire imirimo myiza.
Muri ibyo uyu muyobozi wa FDU-Inkingi Musangamfura Sixbert yanyandikiye, biragaragara ko yasubiye mu ntero yari yatewe n'uwiyise Edson Rwumbuguza. Ngo: Ibi biganiro byikurikiranya bivuga Kayumba Nyamwasa bimeze nk'ibigamije gutoteza umuntu.
Rya jambo 'gutoteza' riragarutse. Nyamara narivuzeho ku buryo buhagije nsobanura ko kwamagana inkoramaraso y'umujenosideri atari itoteza.
Ubu koko abo muri FDU-Inkingi bazi ukuntu umuyobozi wayo Victoire Ingabire n'abarwanashyaka bayo bari mu Rwanda batotezwa, bagahangara bakiyama Radiyo Ijwi Rya Rubanda bakoresha imvugo nk'iriya ngo 'turatoteza inkoramaraso Nyamwasa'.
Ikindi kandi. Ngo 'bavuga ibigoramye, imihoro ikarakara'. Twavuze inkoramaraso y'umujenosideri Nyamwasa, twamagana n'abashaka gukingira inkoramaraso izo ari zo zose ikibaba, abo muri FDU-Inkingi bumva birababaje ku buryo mu kubavuganira Musangamfura agerekaho n'ikindi kintu gikomeye ngo turatoteza abatutsi n'abahutu b'ibyitso bya FPR-Inkotanyi! Mu magambo ye, yagize ati: Sinavuga ko ari uguharanira ubutabera busesuye kuko mukunze kwibanda ku baregwa bo mu bwoko bw'abatutsi cyangwa se abahutu bakoranye na FPR, bizihirwa n'izina ry'ubwitso.
Ego ko mama: ngo abatutsi cyangwa abahutu bizihirwa n'izina ry'ubwitso! Ngo abahutu bakoranye na FPR, bizihirwa n'izina ry'ubwitso! Ese burya ba bahutu Rudasingwa avuga batoragura, 'bizihirwa n'izina ry'ubwitso'? Murizihirwe!
Musangamfura yageretseho n'akandi karusho, ambaza ngo "ubwo Radiyo Ijwi Rya Rubanda ikorera abanyarwanda bose kimwe, cyangwa iharanira "rubanda" gusa?
Iyo nteruro nayisomye inshuro nyinshi, nibaza icyo FDU-Inkingi yita rubanda. Ngo "ubwo Radiyo Ijwi Rya Rubanda ikorera abanyarwanda bose kimwe, cyangwa iharanira "rubanda" gusa?" Kuri bo se, byaba bivuga ko ba batutsi b'inkoramaraso yavuze twamagana hamwe n'abahutu babo ngo 'bizihirwa n'izina ry'ubwitso' baba batabarirwa muri rubanda? Aho ntibyaba bisobanura impamvu Ijwi Rya Rubanda ryatabarije abatijiste 27.000 Leta yavugaga ko yaburiye irengero, ntibagire ikintu babikoraho cyangwa babivugaho kuko twatabarizaga rubanda?
Ikindi gitangaje, ni ukuntu muri iyo email ye, Musangamfura yihandagaza ngo "Radio Ijwi rya rubanda najyaga nyishyigikira"! Musangamfura se, urarinda kwihandagaza ngo wajyaga uyishyigikira, hari agakunga k'idolari na rimwe wowe ku giti cyawe waba warayihaye? Urihandagaza se ngo wajyaga ushyigikira Radiyo Ijwi Rya Rubanda, hari agakunga k'idolari na rimwe nibura ishyaka ryawe ryaba ryarayihaye? Ko Radiyo imaze hafi umwaka ikora se, icyo wayimariye ni igiki ku buryo wakwihenura ngo ntuzongera kuyishyigikira. Waba se warigeze kunterefona na rimwe ngo nibura umbwire uti 'komereza aho ndagushyigikiye'? Waba se hari n'ibitekerezo wahatanze? Wayishyigikiye se ute? Ngo wajyaga uyishyigikira! Akarimi gusa! Aho ntishobora kuba yarabamariye byinshi kurusha ibyo mwayimariye?
Kuba ibyo nari mbyandikiwe n'umwe mu bayobozi bakuru b'ishyaka FDU-Inkingi abenshi mu banyarwanda twibwiraga ko rifite ireme kubera ko twashituwe n'ibitekerezo n'ubutwari bw'umuyobozi wayo Victoire Ingabire, byanteye kwibaza byinshi ku nzira abo bantu bari kutuganishamo. Numvise bizaba ngombwa ko tuzagomba kubiganiraho neza kugira ngo asobanukirwe ku mikorere ya Radiyo Ijwi Rya Rubanda nanjye nsobanukirwe ku bitekerezo n'inzira iryo shyaka rye ryahisemo gukurikira. Naguye mu kantu, ariko sinahita musubiza. Naramwihoreye kugira ngo muhe igihe gihagije cyo kubanza kwumva neza no gusesengura ibisubizo nari natanze kuri buri ngingo uwiyise Edson Rwumbuguza yari yashingiyeho asaba ko abanyarwanda bareka gushyira mu majwi inkoramaraso Nyamwasa.
Hashize icyumweru, ku tariki ya 05/10/12 mu ma saa cyenda, namwandikiye mubwira nti:
Muvandimwe Sixbert,
Warakoze cyane kunyandikira izi komanteri zawe ku birebana n'abavuga ngo 'duhe Kayumba Nyamwasa amahoro'.
Harimo ibitekerezo watanze nifuzaga ko tuganiraho, maze ukaba wampa ibisobanuro numva nkeneye, nanjye kandi nkaba nagusobanurira neza aho mbona unyumva nabi.
Nagusaba rero muvandimwe kumbwira umunsi wumva ukubereye dushobora kugiranaho ikiganiro. Ndetse ukanambwira n'amasaha wumva wahitamo, maze tukungurana ibitekerezo uko bikwiriye mu bantu bashaka kwubaka demokarasi. Njye mpitamo hagati ya 16h na 20h isaha y'i London, ariko uramutse ugomba guhitamo andi masaha nabwo wambwira, nakora uko nshoboye kwose kugira ngo mboneke.
Ndategereje.
Imana ikomeze iguhe umugisha.
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
Kuri uwo mugoroba, nawe yahise ansubiza agira ati:
Mukomere,
Nabashimiye cyane iki gisubizo.
Nibyo kuva nabandikira ibitekerezo nari mfite, numvise ibiganiro byakurikiyeho, nganira na des amis communs, ndushaho gusobanukirwa. Birumvikana ko abantu batumva ibintu kimwe. Icyo nzi kandi nizera ni uko twese twifuriza ineza igihugu cyacu n'Abanyarwanda bose. Buri wese mu buryo bwe, tuzatanga umuganda dushoboye.
Kuganira koko ni byiza.
Ariko ubushize mwampaye gahunda y'ikiganiro nkajya ntegereza ngaheba. Sinshaka ko twongera kunyurana. Nta kibazo yenda twazavugana imbonankubone ninza iyo mu Bwongeleza, nimuramuka mubonye akanya. Ni ibitekerezo nifuzaga gutanga kandi nishimiye ko byabagezeho. Ibyo muzabona bifite ireme yenda bizafasha.
Nongeye kubashimira rero.
Sixbert.
Icyo gisubizo cya Sixbert cyarantangaje cyane kandi kirushaho kuntera amatsiko.
Ngo: numvise ibiganiro byakurikiyeho, nganira na des amis communs, ndushaho gusobanukirwa...
Ngo: Sinshaka ko twongera kunyurana. Nta kibazo yenda twazavugana imbonankubone ninza iyo mu Bwongeleza...
Ese Musangamfura, ko nta hantu na hamwe turasangira inzoga, ko nta na salon n'imwe turahuriramo ngo tuganire, ko nta bukwe ndataha ngo tubuhuriremo, ko tutize mu ishuri rimwe, abo yita se 'des amis communs' ni ba nde? Ngo yaganiriye na 'des amis communs', arushaho gusobanukirwa? Ibyo yarushijeho gusobanukirwa se ni ibiki? Ibyo yari yanyandikiye se ubwo yabivanyeho? Ko atanditse se noneho ambwira ibyo agorora mu mvugo ye ya mbere n'uko yabisobanukiwe? Hanyuma akanagerekaho ngo ntitwahana gahunda itazapfa nk'uko iy'ubushize yapfuye? Ngo nintegereze tuzavugane yaje mu Bwongereza? Ni nka wa wundi ntavuze wagiraga ngo mfite akazi kenshi rwose uzabona nguhamagaye, na n'ubu amaso akaba yaraheze mu kirere!
Uwo mugoroba, nandikiye Musangamfura email mubwira nti:
Komera Muvandimwe Sixbert,
Nibyo koko ubushize twaraburanye ariko ntibyaturutse kuri njye.
Ibyo ariko sibyo byatubuza kuganira ku bintu by'ingenzi nk'ibi ngibi bijyana n'imyumvire y'ikibazo cy'abicanyi n'ababashyigikiye, kimwe n'imyumvire y'ikibazo cy'ubutabera. Ntabwo ari ikibazo cyo gukinisha. Bigakubitiraho ko muri email yawe, komanteri wakoze ku mikorere ya njye no ku myumvire yanjye numva zigomba nazo kugibwaho impaka tugahana ibisobanuro. Ikindi kandi numva ngomba kumenya izo amis communs uvuga zatumye "urushaho gusobanukirwa" n'ibyo wasobanukiwe ibyo aribyo.
Numva rero dukwiye gukora gahunda yo kubiganiraho, cyane cyane ko wari wansabye ko komanteri zawe nazitangaza kuri radiyo, kandi koko nteganya kuzitangaza kuko ntacyo mpisha.
Wambwira umunsi wifuza, haba ku cyumweru ejobundi cyangwa undi munsi muri iki cyumweru kije, bishobotse mbere yo kuwa gatatu, noneho tuzabivugeho biherere uruhande rumwe. Amasaha mpitamo ni hagati ya 16h na 20h ku munsi wahitamo.
Umugoroba mwiza.
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
Mu minota mike yari amaze kunsubiza agira ati;
Mukomere,
Muri iyi minsi nzaba mfite urugendo, nzongera kuboneka nyuma ya 14.10. Twazavugana tukareba igihe cyiza cyo kuvugana nyuma y'iyo taliki.
Ijoro ryiza.
Narabyakiriye, maze numva ko ibyiza ari ukumuha igihe gihagije akabanza akajya mu ngendo, tukazaganira afite umwanya uhagije kandi atuje.
Kuri 24/10/2012 nibwo namwandikiye mwibutsa gahunda yo kuganira. Nagize nti:
Komera Sixbert,
Ubu ndizera ko wavuye mu rugendo wari wagiyemo kandi ko wabonye n'akanya ko gufata akuka. Ndumva wambwira noneho igihe wumva twashobora kuganiriraho kugira ngo dusuzume neza ibyo twumvikanaho n'ibyo tutumvikanaho kuri biriya wanyandikiye.
Njye ndahari muri iyi minsi. Mpitamo ko tuganiye byaba ari nyuma ya saa sita cyangwa nimugoroba (hagati ya 16h na 20h) isaha y'i London. Ariko ubonye ayo masaha atagushobokera, wampa suggestions z'andi masaha, nta kibazo.
Umunsi mwiza.
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
Ubusanzwe yajyaga ahita ansubiza, ariko ubuho yaranyihoreye.
Ku tariki ya 27/10/12 nongeye kumwandikira mwibutsa icyo kibazo. Namwandikiye ngira nti:
Komera muvandimwe Sixbert,
Ndabona utarashoboye kumbwira igihe twagirana cya kiganiro.
Dushobora se kugiteganya muri iyi minsi? Nk'uko nabikubwiye muri email y'ubushize, ndahari kandi ndategereje.
Umugoroba mwiza.
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
Ku mugoroba w'uwo munsi yaranshubije, ati:
Mukomere Simeon,
Muri iyi minsi ndi mu tubazo ku buryo ntazaboneka.
Ibyo aribyo byose ku binyerekeye jye nta kibazo ngifite. Namwe ndumva ntacyo.
Mu gitekerezo cyanjye ari ukuganira nahitamo imbona nkubone igihe bizashobokera.
Mugire akazi keza.
Sixbert
Mbega igisubizo? Ngo ku binyerekeye jye nta kibazo ngifite. Ngo namwe ndumva ntacyo! Uribeshya Musangamfura. Ikibazo kirahari ntaho cyagiye. Ikibazo ndacyagifite, nshaka ko dufatanya gusesengura inyandiko yawe kandi tukajya impaka ku bisubizo natanze birebana n'inkoramaraso Nyamwasa wowe n'abo mufatanije mwahagurukiye gukingira ikibaba.
Nifuza rwose ko wowe Sixbert Musangamfura cyangwa se undi wese muhuriye mu ishyaka rivuganira Nyamwasa, yansobanurira ku buryo butaziguye biriya wanditse. Nifuza gusobanuza uburyo mwizihirwa n'izina ry'ubwitso. Nifuza kwumva icyo ushaka kuvuga iyo ugira uti "ubwo Radiyo Ijwi Rya Rubanda ikorera abanyarwanda bose kimwe, cyangwa iharanira "rubanda" gusa?" Nifuza kuzagusobanurira ukuntu numva mbabariye uriya mubyeyi Ingabire wasize inyuma abantu bigamba ko bizihirwa n'izina ry'ubwitso.
Ndacyagutegereje rero muvandimwe.
Bwana Sixbert Musangamfura rero, n'abandi muhuje umugambi wo kuvutsa abanyarwanda bahekuwe n'inkoramaraso Nyamwasa uburenganzira bwo guharanira ubutabera bwabo,
Simbabujije kugira ibitekerezo byanyu ku birebana no kwisunga uwo mujenosideri Nyamwasa mumwizeza kumuvuganira nawe akabizeza kubageza ku butegetsi. Umugani wanyu, abanyurwa n'izina ry'ubwitso ni mwe muzi icyo muzakura muri iryo fatanya ryanyu n'yo nkoramaraso. Gusa nabasaba ko mu gihe mwiyemeje gufata ikaramu mukandika ikibari ku mutima, mwaba mwiyemeje no kujya n'abandi impaka ku mugaragaro ku bitekerezo muba mwatanze. Nimwumva ibyo neza, icyo gihe muzaba mutangiye gutera intambwe kuko muzaba mwiyemeje kwitoza imikorere ya kidemokarasi izira ubufifiko.