Ndakoresha uburenganzira bwanjye bwo gusubiza ku nyandiko nyandagazi banyanditseho ku rubuga inyenyerinews ruyobowe n'inkotanyi Noble Marara.
Tega amatwi:
Ibarwa isaba inkotanyi Noble Marara 'droit de reponse' ku nyandiko yatangajwe ku Inyenyerinews.
Dore inyandiko nandikiye inkotanyi Noble Marara ku tariki ya 12/09/2013 ku birebana n'inyandiko yatangajwe ku rubuga rwe ku itariki ya 3/9/2013.
DROIT DE REPONSE
Bwana Noble Marara,
Ikinyamakuru Inyenyerinews.org
Nkwandikiye iyi nyandiko kubera ko ari wowe nyiri ikinyamakuru Inyenyerinews.org, ukaba mu minsi ishize warashyize kuri urwo rubuga rwa internet inyandiko mwise: Umunyamakuru w’ijwiryarubanda Simeon Musengimana yasahuye abanyarwanda muri genocide, ahemukira uwo bashakanye none arateranya abanyarwanda.
Nk'uko umuntu wese usoma iyo nyandiko abibona, biragaragara rwose ko ikibashishikaje mutangaza iyo nyandiko ari ugushaka kunsiga ibara no kungerekaho icyaha cya jenoside mukoresheje ibinyoma ndetse no kudusebya no kutwandagaza njye n'umuryango wanjye (diffamation).
Ibyo kugereka umuntu ho icyaha gifite uburemere bukomeye nka jenoside ni ibintu bidashobora gukinishwa no kwihanganirwa.
Nk'uko wowe na bagenzi bawe mwafatanije kwandika no gutangaza iyo nyandiko mubizi kandi nk'uko imiryango mpuzamahanga nka za Human Rights Watch na za Amnesty International yakurikiranye imikorere ya leta y'inkotanyi nayo yabikozeho amaraporo menshi, hari abahutu benshi bahimbiwe ibyaha bya jenoside kandi ari abere, bamwe baricwa abandi barafungwa, kandi bamburwa imitungo yabo n'abatutsi bagenderaga ku kinyoma cya jenoside kugira ngo bigwizeho imitungo kandi bapyinagaze abandi benegihugu bo mu bwoko bw'abahutu. Ibyo uzi neza uko byakorwaga kandi bigikorwa, cyane cyane ko nawe wari mu nkotanyi za Kagame zashyizeho zikanashimangira ubwo buryo bwo kwica, gupyinagaza no gutindahaza rubanda.
Uribuka ko umunsi inyandiko yanyu yasohotse ku rubuga rwawe ku tariki ya 03/09/2013, nasabye ku mugaragaro nkoresheje radio ko wowe n'abo mwafatanije kuyitangaza mwahamagara kuri Radio Ijwi Rya Rubanda mukambwira neza n'abandi bose bayumva impamvu yabateye gusohora iriya nyandiko, ndetse mukatubwira n'ibimenyetso mufitiye ibyo mwanditsemo. Ibyo nabigiriraga kugira ngo musobanure ku mugaragaro, nta bufifiko, ko inyandiko mwayanditse mushingiye ku kuri no ku nyungu rusange z'abanyarwanda, ko mutayanditse mugamije kugirira nabi umuryango wanjye, kuwusebya, kuwandagaza no kunyangisha abanyarwanda...
Ikiganiro cy'Urubuga Rwa Twese cy'uwo mugoroba cyarinze kirangira mutagaragaye ngo mutange ibisobanuro byari bikenewe.
Ku munsi wakurikiyeho, ku tariki ya 04/09/2013, njye ubwanjye naguhamagaye kuri telefone, nkwibutsa ko wowe n'abo mwafatanije mukwiriye gusaba imbabazi kubera diffamation ikubiye muri iriya nyandiko.
Wambwiye ko atari wowe ubwawe wanditse iriya nyandiko, ngusaba kumpa coordonnees z'abayanditse: amazina, adresi, telefone na emails kugira ngo mbamenyeshe icyo ntekereza kuri iriya nyandiko kandi mbabwire icyo nifuza bakora. Na n'ubu ntacyo wakoze.
Nakwibukije ko wowe, nka nyiri ikinyamakuru, ufite responsabilite y'ibyo wowe n'abanyamakuru bawe bahandika.
Nagusabye kuzirikana isebanya, ubugome n'imigambi mibisha bigaragazwa n'iriya nyandiko kandi bitari bikwiye kubaranga nk'abantu muri rusange ndetse nk'abanyamakuru by'umwihariko, maze ugakora ibi bikurikira:
* Gusaba imbabazi zo kuba waratangaje inyandiko igamije kunyandagaza, kunsebya, kunsiga ibara no kwandagaza umuryango wanjye
* Kuvana iriya nyandiko ku rubuga rwawe inyenyerinews
* Kwandika aho ku rubuga, mu kigwi cyayo, impamvu uvanyeho iyo nyandiko n'impamvu usabye imbabazi.
Nakwijeje ko nubigenza gutyo niteguye kuguha imbabazi.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, ntacyo wabikozeho.
Simeon arasubiza inyenyerinews: Inkotanyi zivuga ko ziri hanze muri opozisiyo zifite ingengabitekerezo n’imikorere imwe n’iy’Inkotanyi z’imbere mu Rwanda.
Mu gihe rero ngitegereje ko ukora ibyo nagusabye kugira ngo ungarurire icyubahiro cyanjye n'ubudakemwa bwanjye, ndagusaba gutangaza muri icyo kinyamakuru cyawe inyenyerinews.org iyi email nkwandikiye hamwe n'inyandiko yose ya 'Right of Reply' nometseho.
Imana ikomeze igufashe.
Simeon Musengimana.