Ubushize, mu kiganiro twagiranye na Bwana Arakwiye Paul yadutekerereje ukuntu mu mwaka w'1996, Inkotanyi zishe mama umubyara Madamu Anne-Marie Mukandoli wari Burugumestri wa Komine Karengera.
Muri iki kiganiro, Bwana Rutihunza Theobald wari Prefe wa Prefegitura ya Cyangugu icyo gihe Inkotanyi zicaga uwo mubyeyi wari Burugumestri wa Komine Karengera aratuganiriza ku ngorane yahuye nazo igihe yakoreraga Leta y'Inkotanyi, anatubwire uko mu itekinika zaryo zaje kumugerekaho icyaha cyo kugambanira no kwicisha burugumestri Mukandoli.
Bwana Theobald Rutihunza ntabarirwa Inkotanyi araziyiziye. Agera n'aho agira ati: Igihe nari Prefe wa Cyangugu, Inkotanyi zangaraguraga mu byonde zikankubitira imbere y'abaturage nayoboraga...