Ubwicanyi bwabaye mu Rwanda si jenoside - Inyito ya jenoside ni itekamutwe rya FPR-Inkotanyi.
Tega amatwi:
Dore ibyavugiwe kuri Radio Ijwi Rya Rubanda mu Urubuga Rwa Twese rwo ku tariki ya 4 Nyakanga 2014 aho abaje mu kiganiro bafatanije gusesengura ubwicanyi bwabaye mu Rwanda kuva FPR-Inkotanyi yatera u Rwanda tariki ya 1/10/1990 kugeza magingo aya, bibaza ku buryo n'impamvu igice kimwe cy'ubwo bwicanyi cyaje kwitwa 'jenoside' kandi butujuje ibigenwa n'amategeko mpuzamahanga kugira ngo byitwe jenoside.
Abahuriye muri iki kiganiro barifashisha ubushakashatsi bwakozwe n'impuguke mu by'amategeko mpuzamahanga banafite akarusho ko kuba barakurikiraniye hafi iburanishwa ry'imanza zabereye mu Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha (TPIR = ICTR).
Muri izo mpuguke, twavuga Profeseri Charles Kambanda wigisha amategeko muri imwe muri za Kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika.