Dushaka kuyoborwa n'abantu bameze bate? Abayobozi dushaka bagomba kuba bujuje ibihe bya ngombwa?
Tega amatwi:
Abayobozi dushaka bagomba kuba bujuje ibihe bya ngombwa?.
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Dukunze kuvuga ko mu Rwanda dufite ubutegetsi bubi, ko bugomba guhinduka tugashyiraho ubutegetsi bwiza, bubereye abenegihugu.
Uko kwinubira ubutegetsi bubi kurumvikana kandi koko. Abantu baricwa, barakubitwa, baramburwa ibyabo, barahutazwa, bararenganywa buri gihe. Abategetsi benshi ntibitaye ku nyungu z'abenegihugu, usanga bashishikajwe n'inyungu zabo ku giti cyabo, bo n'imiryango yabo.
Hari ikintu nizera ko twese twumvikanaho: Ubutegetsi bubi buterwa n'abategetsi babi.
Mu yandi magambo, dufite ubutegetsi bubi kubera ko dufite abategetsi babi. Cyangwa se mbivuze ukundi, dufite ubutegetsi bubi kubera ko ubwo butegetsi bwashyizwe mu maboko y'abantu babi. Niba dushaka ubutegetsi bwiza, tugomba guha ubutegetsi abantu beza, mu nzego izo arizo zose.
Umuntu ntaba mubi guhera igihe atangiriye gutegeka. Akenshi aba asanzwe ari umuntu mubi, yagera ku butegetsi, akimakaza za ngeso mbi yari asanganywe. Mu gihe rero uhaye ubutegetsi umuntu usanzwe ari mubi, ntiwakwizera ko kuba umutegetsi bizamuhindura umuntu mwiza. Ubutegetsi bukorwa n'umuntu mubi nabwo buba bubi. Umuntu ushyizwe mu myanya y'ubutegetsi azanamo ingeso asanganywe. Umuntu mubi ayobora abandi mu kibi.
Zimwe mu nzira zo kugira ubutegetsi bwiza rero, ni ukubushyira mu maboko y'abantu beza. Ni ukubushyira mu maboko y'abantu b'inyangamugayo. Ni ukubushyira mu maboko y'abantu badafite ingeso zidakwiranye n'umuntu uyobora abandi.
Dukunze gukina mu bikomeye, tugafunga amaso tukareka abantu tuzi ko ari babi bagashyirwa mu myanya y'ubuyobozi, hanyuma tukazatangara dutaka ngo ubuyobozi ni bubi kandi ari twe twashyigikiye ko bushyirwa mu maboko y'abantu bafite ingeso zidakwiranye n'ubuyobozi.
Niba rero dushaka kwubaka u Rwanda rufite ubutegetsi bwiza, tugomba gufata umwanya wo kujonjora abantu neza buri gihe, tukirinda gushyira imbere mu myanya y'ubuyobozi iyo ariyo yose, abantu tuzi ko bafite ingeso zidakwiranye n'ubuyobozi.
Tugomba mbere y'igihe gufata icyemezo kigira giti: Umuntu ufite ingeso iyi n'iyi, ntakwiye gushyirwa mu mwanya w'ubuyobozi uyu n'uyu.
Ibyo tukabitekerezaho rwose mbere y'igihe, bikaba bisanzwe bizwi, ku buryo umuntu uharanira umwanya runaka w'ubuyobozi nawe ubwe ashobora kureba urwo rutonde rw'ibisabwa ku muyobozi, akavanamo ake karenge atagombye kwanduranya.
Nagiraga rero ngo mbasabe mwese, banyarwandakazi banyarwanda, muze dufatanye gukora urutonde rw'indangagaciro (qualites /valeurs) dushaka kubona mu muntu wese uharanira umwanya w'ubuyobozi, n'urutonde rw'ingeso, ubusembwa, ibyaha cyangwa ibyasha (defauts...) tudashaka kubona mu muntu wese uharanira umwanya w'ubuyobozi.
Nitumara kwumvikana ku rutonde rw'ibyo tugomba kubanza gushaka mu muntu kugira ngo twizere ko ashobora no kuzaba umuyobozi mwiza, tuzaba duteye intambwe ya mbere ikomeye. Bizatuma tudapfa kujya twizera umuntu ubonetse wese ngo tumwemerere gufata imyanya y'ubuyobozi tutabanje kureba niba yujuje koko ibya ngombwa bigomba kuranga umuyobozi mwiza.
Tanga rero uruhare rwawe mu kugena ibigomba kuranga abayobozi bacu.
A. Urutonde rw'indangagaciro dushaka mu bayobozi.
Abategetsi beza, dushaka, bagomba kuba bameze bate? Bagomba kuba bujuje ibihe bya ngombwa? Bagomba kuba barangwa n'izihe ndangagaciro?
(andika nibura ingingo 10 zijyana n'urwo rutonde rwa mbere)
1.
2.
3.
4.
5.
6.
7.
8.
9.
10.
B. Urutonde rw'ingeso tudashaka mu bayobozi.
Ingeso (cyangwa ubusembwa cyangwa icyasha...) tudashaka mu bayobozi no mu baharanira imyanya y'ubuyobozi:
(andika nibura ingingo 10 zijyana n'urwo rutonde rwa mbere)
1.
2.
3.
4.
5.
6.
7.
8.
9.
10.
Mbashishikarije kutugezaho ibitekerezo byanyu kuri email ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com cyangwa kuri website ijwiryarubanda.com. Murarikiwe mwese kugira uruhare rugaragara mu biganiro by'Urubuga Rwa Twese, aho twiyemeje kuzafata umwanya uhagije tukajya impaka ku bitekerezo n'ibyifuzo muzaba mwatanze kuri iyi ngingo irebana n'indangagaciro tugomba gushakisha mu bo twifuza ko bafata imyanya y'ubuyobozi.
Nitwirengagiza kugena hakiri kare ibigomba kuranga abayobozi dushaka, ntituzatungurwe no kubona dushyira mu buyobozi abantu bazadukorera ibya mfura mbi nk'uko bimeze ubu.