Twizihize isabukuru y’Ubwigenge bw’u Rwanda twiyemeza gusezerera GIHAKE nshya y’Agatsiko ka Paul Kagame.
Par:Padiri Thomas Nahimana
"Bavandimwe b’uru Rwanda rwacu twese nimuhaguruke, turubumbatire mu mahoro, mu kuli, mu bwigenge no mu bwumvikane".
Imyaka 52 irashize u Rwanda rubaye igihugu cyigenga. Burya koko ngo ibijya gushya birabanza bigashyuha. Ab’Impirimbanyi cyane muri rubanda babanje guhangara ingoma ya Cyami yari ishingiye ku mavuko no kuri gihake, bashirwa bayihangamuye taliki ya 28 Mutarama 1961, i Gitarama. Nyuma yaho gato Rubanda ntiyazuyaje, yerekanye ko yifitemo icyifuzo n’ubushobozi bwo kwitegekera igihugu mu murongo ubereye inyungu za benshi ubwo yacaga impaka bidasubirwaho mu matora yiswe Kamarampaka, taliki ya 25 Nzeri 1961, ayo matora adafifise akaba yari ahagarariwe na LONI! Ishyaka PARMEHUTU ryatsinze ayo matora rifatanyije n’abo barebaga mu cyerekezo kimwe bazanye impinduka itazibagirana, kuva icyo gihe hatangazwa ko Gatwa, Gahutu, Gatutsi bareshya imbere y’amategeko, ko nta mwenegihugu wavukiye gutegeka, ngo undi avukire kumubera umugaragu. Kugira ngo ibyo bigerweho ku buryo bwuzuye, ubutegetsi bw’umuzungu bwagombaga guhabwa iherezo mu Rwanda. Uwo munsi w’akataraboneka niwo nyine twizihiza uyu munsi.
Hari taliki ya 1 Nyakanga 1962 rero, ubwo ibendera ry’u Rwanda rwigenga ryazamurwaga, iry’Ububiligi rikamanurwa bidasubirwaho, naho Kalinga n’izayo zose ikagirwa umuziro mu Rwatubyaye. Uwo munsi haririmbwe indirimbo nshya twiteguye kongera kuririmba ku manywa y’ihangu, ubwo Revolisiyo idasesa amaraso turiho dutegura izaba imaze gushyira mu mwanya waryo Ibendera rya Ntare School n’indirimbo bijyana, ya yindi Abanyarwanda twese dukomeje guhatirwa kuririmba ariko mu by’ukuri tutazi neza iyo yaturutse n’impamvu zayo. Reka tujye twibaza kandi twisubize: ko umunsi w’ubwigenge bw’u Rwanda wabaye umwe rukumbi, ni ukuvuga taliki ya 1 Nyakanga 1962, ibyabaye uwo munsi tukaba tubizi n’ibirango byahawe Repubulika y’u Rwanda rwigenga tukaba tutabiyobewe, kuki Paul Kagame na FPR ye bashishikajwe no gukomeza kudutobera amateka ?
1. Byagenze bite uwo munsi?
Imihango y’umunsi w’ubwigenge le 01/07/1962 i Kigali yabimburiwe n’igitambo cya Misa yabereye muri kiliziya y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille). Misa yashojwe n’indirimbo yo gushimira Imana yitwa mu kilatini “Te Deum”.
Hakurikiyeho ibirori byabereye ku rubuga rwitiriwe Repubulika (Place de la République). Aho rero ku rubuga rwa repubulika hari hubatswe ikiraramizi (igisharagati, tribune) cya kijyambere, perezida wa Repubulika Nyakubahwa Geregori Kayibanda yicayemo, akikijwe n’abafasha be ba hafi n’abashyitsi b’imena bari baturutse hirya no hino ku isi.
Ijuru ryari rikeye cyane. Habanje akarasisi (défilé) k’ingabo z’igihugu, hanyuma i saa yine zuzuye (10h00), haba umuhango nyamukuru wo kuzamura IBENDERA rya Repubulika y’Urwanda ari nako iry’Ububiligi ryamanurwaga, haririmbwa kandi indirimbo yubahiriza igihugu ariyo “Rwanda rwacu, Rwanda gihugu cyambyaye”.
Ibyishimo byari byuzuye imitima, bamwe mu bantu bakuru ntibashoboye kwifata. Bararize bibuka ibibi bari barakorewe n’ingoma ya gihake, cyami na gikolonize byari bigendeye rimwe nk’ifuni iheze. Abakiri bato bari bizihiwe, abana babishoboye bari buriye mu biti kugirango bashobore kureba neza ibirori no kubona abategetsi bashya b’Urwanda n’abashyitsi b’imena bari aho. Hakurikiyeho ijambo rya Nyiricyubahiro perezida wa Repubulika, Bwana Geregori Kayibanda.
Ibirori byarakomeje, birangiye habaho akanya ko kwakira abashyitsi. Igitekerezo cyari mu mitwe no mu mitima ya bose ni ikivi gikomeye Abanyarwanda bari batangiye cyo guteza igihugu cyabo imbere mu ngeri zose.
2.Ubutumwa bukomeye bw’uwo munsi bwahitishijwe mu ndirimbo yubahiriza igihugu yaririmbwe taliki ya 01 Nyakanga 1962
Twibuke ko indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda yahimbwe na Bwana Michel Habarurema wayoboraga korali Abanyuramatwi. Ubutumwa bwayo bukomeye bugaragarira ahanini mu mpakanizi yayo ( interuro zigaruka muri nuri gitero) no mu magambo yose ayigize ariyo aya akurikira:
1.Rwanda rwacu, Rwanda gihugu cyambyaye,
Ndakuratana ishyaka n'ubutwali.
Iyo nibutse ibigwi wagize kugeza ubu,
nshimira Abarwanashyaka bazanye Repubulika idahinyuka.
Bavandimwe b'uru Rwanda rwacu twese, nimuhaguruke,
Turubumbatire mu mahoro, mu kuli,
mu bwigenge no mu bwumvikane.
2. Impundu nizivuge mu Rwanda hose,
Repubulika yakuye ubuhake,
Ubukolonize bwagiye nk'ifuni iheze.
Shinga umuzi Demokarasi
Waduhaye kwitorera abategetsi.
Banyarwanda: abakuru,
Namwe abato mwizihiye u Rwanda
Turubumbatire mu mahoro, mu kuli,
Mu bwigenge no mu bwumvikane.
3.Bavukarwanda mwese muvuze impundu,
Demokarasi yarwo iraganje.
Twayiharaniye rwose twese uko tungana.
Gatutsi, Gatwa na gahutu
Namwe banyarwanda bandi mwabyiyemeje,
Indepandansi twatsindiye
Twese hamwe tuyishyigikire,
Turubumbatire mu mahoro, mu kuli,
Mu bwigenge no mu bwumvikane.
4. Nimuze dusingize Ibendera ryacu.
Arakabaho na Prezida wacu.
Barakabaho abaturage b'iki Gihugu.
Intego yacu Banyarwanda
Twishyime kandi twizane mu Rwanda rwacu.
Twese hamwe, twunge ubumwe
Nta mususu dutere imbere ko,
Turubumbatire mu mahoro, mu kuli,
Mu bwigenge no mu bwumvikane.
Umwanzuro
Mu gihe duhimbaza umunsi ngarukamwaka w’Ubwingenge bw’U Rwanda ku nshuro ya 52 , abenegihugu benshi bari mu kababaro gakomeye baterwa n’uko igihugu cyacu kiri mu icuraburindi rikomeye cyaroshywemo na Paul Kagame n’Ishyaka rye ryitwa FPR Inkotanyi. Koko rero ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame n’Agatsiko ke ntibuhwema gusiribanga ibyiza byose rubanda yari itegereje kuri Republika ishingiye ku mahame ya demokarasi. Paul kagame n'Agatsiko ke bagaruye GIHAKE nshya ishingiye ku iterabwoba rya gisilikari,irondakoko, ikinyoma n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu hagamijwe kongera guhindura Abenegihugu ABAGEREERWA n’INKOMAMASHYI ku buryo burushije ubukana ibyariho ku ngoma ya cyami na gikolonize.
Mu gihe duhimbaza isabukuru y'ukwishyira ukizana kwa buri mu nyarwanda, Perezida Paul Kagame we ahugiye mu manyanga yo guhindura Itegekonshinga ryo mu 2003 nk'uko ryahinduwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo y'101 igena ku buryo budasubirwaho ko Umukuru w’igihugu atemerewe kurenza Manda ebyiri "Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika". Guhindura Itegekonshinga kugira gusa ngo Paul Kagame yongere yibe ubutegetsi, ntabwo biri mu nyungu z'u Rwanda n'Abanyarwanda ahubwo ni uburyo bwo gushaka guhembera umwiryane no gushoza indi ntambara isesa amaraso mu bana b'u Rwanda. Niba Kagame akomeje gahunda ye mbisha yo guhindura Itagekonshinga agamije kongera kwitoresha ku kingufu, azaba ateye intambwe ya nyuma igomba kwereka rubanda ko Inkotanyi zashubije Abanyarwanda mu buja, mu mikorere n'imigenzereze by'ingoma ya cyami na gihake, bigaragazwa no kutwambura uburengazira ku butaka , ku mitungo bwite y'abaturage. Ubuja bugaragarira na none mu gufungira igice kimwe cy'abenegihugu urubuga rwa politiki no kutwambura uburenganzira shingiro bwo kwitorera abategetsi twibonamo. Imbere y'agasuzuguro nk'ako, icyo dukwiye gukora ni iki, nka rubanda ? Nta kindi kitari icyo iyi ndirimbo ubahiriza igihugu itubwira: “Bavandimwe b'uru Rwanda rwacu twese, nimuhaguruke”, turubumbatire, hato ejo rutongera kuduhombokeraho twituramiye.
Si ubwa mbere dutsinda ingoma ya cyami!Iyi GIHAKE ya Paul Kagame nayo mubyiyemeje twayitumura nk’uko Abarwanashyaka b’ikubitiro ari nabo bakurambere bacu basezereye ingoma ya Kigeli wa V Ndahindurwa, ikagenda nk’ifuni iheze.
Nifurije Abanyarwanda bose umunsi mwiza w’ubwigenge,
nkanabibutsa ariko iri jambo ritoroshye : "Ubwigenge buraharanirwa"
“Bavandimwe b'uru Rwanda rwacu twese, nimuhaguruke , turubumbatire mu mahoro, mu kuli, mu bwigenge no mu bwumvikane”.
Padiri Thomas Nahimana
Umukandida w’ Ishema Party
Mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017.