IKIGANIRO-MPAKA: Rubanda izareka Kagame ahindure Itegekonshinga kugira ngo yongere yitoreshe mu 2017?
Radiyo Ijwi rya Rubanda iratumira ababyifuza bose cyane cyane abanyapolitiki mu kiganiro-mpaka kizaba kuri uyu wa gatandatu taliki ya 1/11/2014 saa kumi n’ebyiri(18h) z’ umugoroba ku isaha y’I Londres, saa moya(19h) ku isaha y’ i Paris, saa mbiri(20h) ku isaha y’i Kigali .
Koko rero kugira ngo azongere atorwe mu mwaka w’2017 agamije kwibera Umukuru w’igihugu ubuziraherezo, Perezida Paul Kagame ari mu myiteguro yo guhindura Itegekonshinga ryo mu 2003 cyane cyane mu ngingo yaryo y’ 101 igira iti:
“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe.
Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.
IKIGANIRO KIZIBANDA KURI IBI BIBAZO:
1. Ihindurwa ry’itegekonshinga rikorwa rite?
2.Ese Abanyarwanda batekerezaho iki kuri iri hindurwa ry’itegeko nshinga Kagame ateganya?
3. Abayobozi b’amashyaka ya Opozisiyo babibona bate kandi barateganya gukora iki?
MUZAZE MURI BENSHI TWUNGURANE IBITEKEREZO….