GAHUNDA YA RADIO IJWI RYA RUBANDA KUWA GATANU 21/11/2014
AGAHANGAYIKO K'IMPUNZI ZAROKOTSE ITSEMBABWOKO MURI KONGO
Hari abanyarwanda basa n'abatacyibuka inzira y'umusaraba abahutu banyuzemo kuva igihe inkotanyi zibashushubikanije zikabambutsa imipaka, kugera n'aho zibasanze muri Congo maze mu bugome n'ubukana ndengakamere, zikabahiga bukware zikora itsembatsemba Loni n'amahanga barebera cyangwa bazifasha...
Wowe munyarwanda washoboye kurokoka iryo tsembabwoko muri Kongo, wikomeza kunigwana ijambo ngo utinye gutanga ubuhamya bw'ibyakubayeho.
Munyarwanda nawe Munyarwandakazi wese warokotse ubwicanyi ndengakamere bw'inkotanyi mu mashyamba ya Kongo n'ahandi, ube hafi kuri uyu mugoroba, wungurane ibitekerezo n'abandi kuri Radio Ijwi Rya Rubanda.
Mu Urubuga Rwa Twese rwo kuri uyu mugoroba kuwa gatanu tariki ya 21/11/2014, turaha ijambo abashaka bose kugira icyo babwira abanyarwanda bagiteta, bameze nk'aho bibagiwe ubugome ndengakamere inkotanyi n'abazifashije bagiriye impunzi z'abahutu muri Congo, kugeza magingo aya.
Nk'uko bisanzwe, Urubuga Rwa Twese rutangira saa 18h isaha y'i London, ni ukuvuga saa mbili isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.