Gahunda yo kuri uyu mugoroba
Ukwezi kwa Nyakanga kutwibutsa iki?
Kuri uyu mugoroba wo ku tariki ya 1/7, guhera saa 18h isaha y'i London, hano kuri Radio IRR turagira Urubuga Rwa Twese, aho ababishaka bose bungurana ibitekerezo ku birebana n'Isabukuru yo kwizihiza Ubwigenge bw'igihugu cyacu bwabaye ku tariki ya 1/7/1962 ndetse no ku gaciro Abanyarwanda baha ukwezi kwa Nyakanga muri rusange bahereye ku mateka yabo.
Ni kuri uyu mugoroba rero, guhera saa 18h isaha y'i London, ni ukuvuga saa 19h isaha y'i Kigali n'i Bujumbura.