Iyo nyandiko yasinywe na Gerard Gahima na Claude Dusaidi ku tariki ya 30/04/1994.
Amagambo y’inkotanyi Gerard Gahima yo muri RNC-Ihuriro Nyarwanda, mwayakiriye mute?
Reka tubiganireho mu Urubuga Rwa Twese rwo kuri uyu mugoroba
Muri iyi minsi mwashoboye gukurikira ikiganiro cyatambutse kuri Radio Itahuka, aho Inkotanyi Gerard Gahima yo mu Ihuriro RNC avuga ku byabaye mu mwaka w'1994 mu cyo basigaye bita ubu 'jenoside yakorewe abatutsi'.
Kuri uyu mugoroba, mu Urubuga Rwa Twese rutangira saa 18h isaha y'i London, turabaha ijambo mwese abaraba bifuza kugira icyo muvuga kuri Bwana Gerard Gahima, no ku buryo mwakiriye amagambo yavugiye muri icyo kiganiro.
Mbibutse ko uwo Gerard Gahima ari imwe mu nkotanyi zivuga ko ziri muri opozisiyo nyarwanda akaba ari umwe mu bayobozi ntayegayezwa b'ishyaka RNC-Ihuriro Nyarwanda.
Mbibutse ko uwo Gerard Gahima ari umwe muri ba batutsi w'intagondwa barwanyije cyane mu izina rya RPF Inkotanyi ko Loni yakwohereza ingabo zo guhagarika ubwicanyi no kugarura umutekano, mu gihe Leta y'u Rwanda yo yatakambiraga amahanga isaba ko Loni yakwohereza ingabo zo gutabara abenegihugu baziraga ubwo bwicanyi bwakajije umurego nyuma y'aho FPR-Inkotanyi yuburiye imirwano ku tariki ya 6/4/1994.
Gerard Gahima kandi akaba ari uwa mbere mu ba prokireri ba Leta y'Inkotanyi wakoze amalisiti y'abahutu bagombaga gupfa cyangwa guhigwa aho bari hose ngo bagize uruhare mu cyo bise jenoside, abenshi bakaba barahumbahumbiwe mu magereza kandi bakamburwa imitungo yabo n'uburenganzira bwabo ku maherere.
Ikiganiro ku buryo mwakiriye amagambo ya Gahima rero, ni mu Urubuga Rwa Twese rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 20/06/2014, rutangira saa 18h isaha y'i London, ni ukuvuga saa 19h isaha y'i Kigali.
Simeon arasubiza inyenyerinews: Inkotanyi zivuga ko ziri hanze muri opozisiyo zifite ingengabitekerezo n’imikorere imwe n’iy’Inkotanyi z’imbere mu Rwanda
RIGHT OF REPLY
Inkotanyi zivuga ko ziri hanze muri opozisiyo zifite ingengabitekerezo n'imikorere imwe n'iy'Inkotanyi z'imbere mu Rwanda
Tega amatwi:
Inkotanyi zivuga ko ziri hanze muri opozisiyo zifite ingengabitekerezo n'imikorere imwe n'iy'Inkotanyi z'imbere mu Rwanda.
Intangiriro:
Ubu ni uburenganzira bwo gusubiza inyandiko yasohotse ku tariki ya 03/09/2013 ku rubuga inyenyerinews.org bise Umunyamakuru w’ijwiryarubanda Simeon Musengimana yasahuye abanyarwanda muri genocide, ahemukira uwo bashakanye none arateranya abanyarwanda.
Iyo nyandiko yatangajwe ku rubuga rw'inkotanyi Noble Marara wahoze ari mu barindaga bakanakurikiza amabwiriza y'inkoramaraso ruharwa Paul Kagame. Iyo nkotanyi Noble Marara yanyijeje kuri telefoni ko izampa coordonnees z'abo avuga banditse iyo nyandiko aribo biyita kuri website ngo Charles Ingabire na Rwema Francis. Kugeza ubu, ntarampa iyo myirondoro yabo kandi nabo nta n'umwe urampamagara cyangwa ngo anyandikire ngo tuganire kuri iriya nyandiko yabo.
Nasabye kandi inkotanyi Noble Marara gufata responsabilites ze nka nyiri urubuga agasaba imbabazi kandi akavanaho iyo nyandiko ku rubuga rwe, ariko na n'ubu yanze kubikora.
Kubera rero ko iriya ari inyandiko nyandagazi igamije 'diffamation', dore bimwe mubyo nifuza kumenyesha inkotanyi Noble Marara n'abo bafatanije muri uwo mugambi wo kumparabika:
A. Mugamije iki?
Nkotanyi Noble Marara n'abafatanyamugambi Charles Ingabire na Francis Rwema,
Mu mutwe (titre) w'inyandiko mwateguye mukayitangaza mu kinyamakuru cyanyu, murihandagaza mukemeza ibintu 3:
1. ngo Simeon Musengimana "yasahuye abanyarwanda muri genocide",
2. ngo Simeon Musengimana "yahemukiye uwo bashakanye",
3. ngo Simeon Musengimana "arateranya abanyarwanda".
Mu nyandiko yose mwateguye mukanatangaza nta na hamwe muvuga ibimenyetso mushingiraho mwemeza ibyo mwanditse. Nta na hamwe mwerekana ukuntu kwandika biriya bigamije inyungu rusange y'abanyarwanda.
None se, iyi nyandiko yanyu igamije iki?
(1) Mugamije iki muhimba mukemeza kandi mukamamaza ko Simeon "yasahuye abanyarwanda muri genocide". Ni impuhwe se cyangwa urukundo mufitiye abo muvuga ko basahuwe? Ni umutima se cyangwa umuhati wo gushaka ko uwakoze icyaha wese akurikiranwa n'ubutabera?
Cyangwa se ni ubushake n'ubugome bwo gushaka gushakira ibyaha umuntu uvugisha ukuri mutifuza kwumva, mugamije kumuharabika, kumutera ubwoba no kumucecekesha nk'uko bisanzwe bikorwa na Leta y'Inkotanyi!
Ku bari bakibishidikanyaho, iyi nyandiko igaragaje ku buryo budasubirwaho ko ikinyoma, iharabika n'iterabwoba ariyo ntwaro ikoreshwa n'inkotanyi izo arizo zose, aho ziri hose, zaba iziri imbere mu gihugu, zaba iziri hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo.
(2) Mugamije iki muhimba mukemeza kandi mukamamaza ko Simeon "yahemukiye uwo bashakanye"? Ni impuhwe se cyangwa urukundo mufitiye umufasha wa Simeon? Ni impuhwe se cyangwa urukundo mufitiye umuryango we? Cyangwa ni ubushake n'ubugome bwo kwivanga mu buzima bwite bw'abantu no guharabika imiryango y'abafite ibitekerezo n'imikorere bitandukanye n'ibyanyu! Abantu twibwiraga ko ari abagabo bagatinya kuza imbere y'undi mugabo ngo bahangane mu bitekerezo, ahubwo bakirukira gusebanya no gushotora umudamu udafite aho ahuriye n'ibibazo bigibwaho impaka? Biragayitse cyane.
Ariko uwabapfa agasoni ntiyabarenganya cyane kuko bisanzwe bizwi neza ko inkotanyi aho ziri hose, zaba iz'imbere mu gihugu, zaba izo hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo, zidakangwa n'ikigayitse. Zariye isoni.
(3) Mugamije iki mutekinika amakuru n'amasano Simeon yaba afitanye n'umuntu uwo ariwe wese? Mugamije kubiba iki mu mitwe y'abasoma inyandiko zanyu? Ngo Serubuga ni databukwe akaba na musaza w'umugore wanjye? Mu muco wanyu se burya bibaho? Birashoboka? Musa n'abacanganyikiwe. Uwo se kandi we mumuzanyemo kumara iki, nkotanyi Noble Marara n'abafatanyamugambi Ingabire na Rwema? Iryo perereza muvuga mwakoze rwose ryabahishuriye ukuri kwinshi kuri Simeon koko. Gusa nabasaba kugerekeraho ko probabilite y'uko Serubuga yaba ari sebukwe wa Simeon ingana neza neza na probabilite y'uko Kayumba Nyamwasa yaba ari sebukwe wa Simeon. Na probabilite y'uko umufasha wa Simeon yaba ari mushiki wa Serubuga ingana neza neza na probabilite y'uko umufasha wa Simeon yaba ari mushiki wa Paul Kagame.
Ibi nabyo bigaragaza ku buryo budasubirwaho ihame tutagomba kwibagirwa: inkotanyi ziri hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo zifite imitekerereze n'imikorere imwe n'iy'inkotanyi zikiri imbere mu gihugu.
(4) Mugamije iki muhimba mukemeza kandi mukamamaza ko Simeon "ateranya abanyarwanda"?
Abateranya abanyarwanda ni abababuza kuvugisha ukuri. Abateranya abanyarwanda ni abashaka kubahisha ukuri. Abateranya abanyarwanda ni abashaka kubumvisha ko abantu bakwicarana bakaganira gusa ari uko bemeye guceceka, kworosa, guhishira cyangwa kujustifiya ibyaha ndengakamere inkotanyi zakoreye abahutu.
Ntimuhakana ko Kagame ari umwicanyi ruharwa kandi ko agomba byanze bikunze kuvanwa ku mirimo akora, agashyikirizwa ubutabera. Ntimutinya no kumuvugiriza akaruru buri munsi.
Ntimuhakana ko Kayumba Nyamwasa ari umwicanyi ruharwa, ariko mukumva ko atagomba guhabwa akaruru kubera ko ngo ari muri opozisiyo.
Abantu b'indimi 2, b'iminzane ibiri, bagendera kuri double standard... nimwe mushaka gukomeza guteranya abanyarwanda.
Nagiraga ngo mbibutse, nkotanyi Noble Marara n'abafatanyamugambi, ko opozisiyo itagomba kuba ubwihisho bw'inkozi z'ibibi n'inkoramaraso. Reka mbibasubiriremo mubyumve neza: nemera ko opozisiyo nyarwanda itagomba kuba ubuhungiro bwo gukingira ikibaba abicanyi. Ntawe ukwiye kwibwira ko kuvuga ko ari muri opozisiyo bigomba kumuha ubudahangarwa.
N'ubwo bigaragara ko kugeza ubu kuba umututsi hari abo bisa n'ibyahaye ubudahangarwa, abakunda ubutabera nka njye, abarwanya umuco mubi (nako ingeso) wo kudahana, bazi ko ibyo biri mu bigomba gucika mu Rwanda byanze bikunze.
Abumva nka mwe ko umwicanyi w'umututsi agomba kugira ubudahangarwa kubera ko ari umututsi nibo bateranya abanyarwanda. Abumva nka mwe ko inkoramaraso y'umututsi igomba byanze bikunze kugira uburenganzira buruta ubw'umwere w'umuhutu nibo bateranya abanyarwanda.
B. Kigeli, Nyamwasa na Simeon
Reka noneho ngire icyo mbibwirira, mwe abasomye inyandiko y'inkotanyi Noble Marara n'abafatanyamugambi Charles Ingabire na Francis Rwema:
1. Ku birebana na Kigeli V Ndahindurwa:
Abanditse iyi nyandiko kuri Simeon Musengimana bakanayitangaza mu kinyamakuru inyenyerinews.org bayanditse bavuga ko barengera umusaza Yohani Batista Ndahindurwa wigeze kuba umwami w'u Rwanda. Bavuga ko bayanditse kubera ko bababajwe n'ukuntu namwamaganye mvuga ko adakwiye gukomeza kuyobya abenegihugu n'amahanga avuga ngo ni umwami w'u Rwanda. Aho kugira ngo bagaragaze arguments zabo zerekana ko ibyo navuze bitari ukuri cyangwa bidahwitse, bahisemo kwandika ibintu bidafite aho bihuriye n'icyo kibazo. Nibwo buryo babonye buhwitse kuri bo bwo kurengera uwo bita umwami wabo!
Niba imbwa ikurumye kandi ikagaragaza ko ibigize iri kurwana kuwo ifata nka shebuja, ntacyakubuza kubaza uwo shebuja uti 'kuki unshimuriza iyi mbwa'? Numva ntacyakubuza kumubwira uti 'nyabuna wahamagaye iyi mbwa yawe ukayishyira ku kiziriko ejo itazagira ibyo yangiza bikakwitirirwa'!
Njye numva uwo shebuja atapfa gusa kukwigurutsa avuga ngo "ntugire icyo umbaza kuko njye ntigeze nkuruma, ngo baza imbwa yo yakurumye intabara, njye umpe amahoro."
Niyo mpamvu njye nandikiye uwo musaza Yohani Batista Ndahindurwa musaba gusoma neza iyo nyandiko y'abo banyamakuru banditse amarorerwa nk'aya bavuga ko ari ukurwana ku cyubahiro cye, maze yamara kuyisoma, akambwira kandi akabwira bene kumwitwaza, icyo atekereza ku nyandiko nk'iriya, n'icyo atekereza ku bamurengera cyangwa bamwamamaza bakoresha methodes nk'izi zikoreshwa n'abanyamakuru bo mu kinyamakuru Inyenyerinews.
Sinemeza ko umusaza Yohani Batista Ndahindurwa yabatumye ngo bandike ibi n'ibi, ariko niba yishimiye ko abamwamamaza, abamuharanira n'abavuga ko barwana ku cyubahiro cye, babikora basebya, babeshya, bivanga mu buzima bwite bw'imiryango kandi bakoresha iharabika n'iterabwoba, niba yumva bimunezereza kandi agasanga bihwitse, bizaba biduhaye ibindi bimenyetso by'imyumvire ye n'imikorere ye.
Ndacyategereje igisubizo cye.
2. Ku birebana na Nyamwasa, Karegeya, Rudasingwa na Gahima
Nandikiye kandi na bariya bagabo Nyamwasa, Karegeya, Rudasingwa, Gahima bavugwa na bene ukwandika ko ngo babaye intandaro y'umujinya bafite bigatuma biyemeza gutegura no gutangaza iyi nyandiko. Nabo nabasabye ko bambwira kandi bagashyira ahagaragara icyo batekereza kuri iriya nyandiko no kuri methodes nk'izi zikoreshwa n'abavuga ko bari kubarwanirira ishyaka. Nibaramuka bashyize ahagaragara nta mpaka icyo babitekerezaho bizanshimisha rwose. Bazaba bagaragaje ko bashobora gutangira gutera intambwe mu cyerekezo cya ouverture. Bizanantangaza ariko kubera impamvu ebyiri z'ingenzi abanyarwanda bose basanzwe bazi, ni ukuvuga:
(1) inkotanyi aho ziri hose, zaba iziri imbere mu gihugu, zaba iziri hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo, zifite ingengabitekerezo n'imikorere imwe, kandi zizobereye mu gushyigikirana mu bintu byose bigaragaramo ibinyoma, ubugome, amanyanga n'irondakoko.
(2) bariya banditse bakanatangaza inyandiko ku rubuga bagendera ku ngengabitekerezo n'imikorere y'inkotanyi baziranyeho neza na bariya bavuga ko bavuganira.
Reka dutegereze rero, tuzarebe ko bazihakanira...
3. Ku birebana n'uruhare rwa Simeon mu bwicanyi bita ubu 'jenoside yakorewe abatutsi'.
Ubwo inkotanyi zivuga ko ziri muri opozisiyo zigaruye iterabwoba ryo guharabika uwamagana inkoramaraso zibarimo ngo ubwo yaba yarakoze jenoside, kubera ko inkotanyi Gahima Gerard yabaye Procureur General igihe kirekire, akaba ndetse ariwe wakoze amalisiti y'abahutu yashinjaga ngo kuba ku isonga ry'abakoze icyo bita jenoside yakorewe abatutsi, akaba yarayakwirakwije hose mu binyamakuru, kuri internet, muri za ambasade, za ministeri na za polisi z'ibihugu byose ku isi, mboneyeho kumusaba gusobanura no kugaragaza bidatinze:
(1) ibyo yahereyeho akora ayo malisiti y'abahutu yateganyaga ko bakwiriye guhanishwa igihano cyo kwicwa
(2) ibimenyetso byashinjaga buri wese yashyize kuri ayo malisiti
Ku binyerekeye njyewe, Inkotanyi Gahima yari Procureur General yashyize amazina yanjye ku malisti yatangaje mu Igazeti ya Leta y'abo yise ba ruharwa bo muri categorie ya mbere y'abacuze bakanakora jenoside. Yaje kuvana amazina yanjye ku malisiti yasohotse nyuma.
Ndasaba Gerard Gahima gusobanura ibimenyetso yahereyeho amparabika ku malisiti mu Igazeti ya Leta, kuri internet no mu bihugu byose byo ku isi, n'impamvu zatumye ayamvanaho. Azabitangaze, ntacyo mfite cyo guhisha.
Imyaka 19 yose irashize inkotanyi zishakisha icyatuma umuhutu wese wifite ahakwa, atindahara, aseba, akora uburetwa, afungwa cyangwa yicwa. Nta cyo inkotanyi zitakoze ngo zishakishe kandi zitoze abahamyabinyoma mu Rwanda rwose bo gushinja abahutu batemera kuzipfukamira. None inkotanyi zivuga ko ziri muri opozisiyo ngo ziri gukoresha amaperereza ngo zishakishe ibyo zarega Simeon! Hanyuma ngo mu iperereza ryazo zavumbuye ko "nasahuye abanyarwanda muri jenoside", ngo "Leta ya Kigali yasabye gacaca kumukatira"...!
Reka mbisabire nkotanyi zivuga ko ziri muri opozisiyo. Abo bana ba nyakwigendera Kagina muzanyemo muvuga ko ari ikimenyetso cyatuma Simeon agira ubwoba akareka kwamagana inkoramaraso Nyamwasa na Kagame zateguye, zikayobora kandi zigakora jenoside y'abahutu, nimube mubahaye amahoro, nabo ubwabo bazi ko bikoreye umutwaro ubaremereye wo kuba baragize irari n'inda nini bagashaka uko bafatanya n'iyo Leta y'inkotanyi mu kwigarurira imitungo y'abahutu ba hariya Kicukiro. Bo, kimwe n'abandi batutsi batagira ubunyangamugayo bigabije imitungo y'abahutu b'abere, bazi neza ko uko bizagenda kwose bizasubirwamo. Bizanshimisha inkotanyi Noble Marara n'abafatanyamugambi banditse iyi nyandiko bashoboye bo nibura kunyereka dosiye y'urwo rubanza rwa Kagina bavuga kugira ngo nanjye nisomere menye abandegaga, ibyo naregwaga, uko imanza zagenze, abanshinje n'ibimenyetso byashingiweho bankatira.
Bariya barwanirira ishyaka inkotanyi Nyamwasa, Karegeya, Rudasingwa, Gahima basoza inyandiko yabo bavuga ngo: "Iperereza kubirabana nuruhare rwe muri genocide tuzayabagezaho ubutaha (sic)". Ibyo birerekana iki? Ese inkotanyi zo muri RNC zaba zarasanze noneho Gahima agomba no gukorera akazi-mpimbirabahutu ka Procureur General (umushinjabinyoma) mu mahanga, akaba yaratereje abo Marara n'abiyita Ingabire na Rwema ku inyenyerinews ngo bamutegurire amadosiye y'abahutu bagomba gucecekeshwa (kwicwa)? Ni ibyo kwibazaho. Nabyo birerekana ko imitekerereze n'imikorere y'inkotanyi ziri hanze ari imwe n'iy'izo zasize imbere mu gihugu.
Sinarangiza iyi Right of Reply ntagize icyo mvuga kuri "motivations" zituma aba banditse iyi nyandiko bakoresha uko bashoboye kwose ngo bacecekeshe uwamagana ibyaha ndengakamere bya Kayumba Nyamwasa.
C. Enjeu y'inkotanyi zivuga ko ziri muri opozisiyo
Abashishikajwe n'uko ibyaha by'inkoramaraso Nyamwasa bitashyirwa ahagaragara ni ba nde?
1- Ni inkotanyi-nkoramaraso nka we.
Ni abo we na Kagame bakoresheje muri ubwo bukoramaraso. Ni inkotanyi zari kumwe nabo, zabakoreraga, zari zibagaragiye, zabumviraga buhumyi, zabaririyeho... Ni inkotanyi kandi zikiri kumwe nabo, zikibakorera, zikibagaragiye, zikibumvira buhumyi, zikibariraho.
(1) Abdul Joshua Ruzibiza yatubwiye ko inkoramaraso Kagame yigeze gufata imbunda yica we ubwe abahutu b'inzirakarengane ku manywa y'ihangu. Ariko n'ubwo ari we watangaga amategeko yo kujya kwica ahandi hose henshi, Kagame siwe wajyanaga abahutu mu makamyo akajya kubatwikira muri parki, siwe wahigaga abahutu ku misozi akabarasira mu ngirwanama no muri za songamane, siwe warasaga cyangwa wakubitaga udufuni abahutu aho inkotanyi ze zakoraga amarorerwa hose, siwe wafataga abahutukazi ku ngufu mu magereza n'ahandi mbere yo kubica urw'agashinyaguro... Kagame ni umwicanyi ruharwa, ariko yifashishije abandi bicanyi bari inkotanyi.
(2) Dukurikije ibyo tuvuze kuri Kagame, nabwo nta muntu n'umwe, n'abo bamuvuganira ubu, uyobewe ko Inkoramaraso Nyamwasa nayo yicishije abahutu b'inzirakarengane batagira ingano kandi yarabyigambye. Ariko Nyamwasa siwe wenyine wajagajagaga imisozi ahuriza abaturage mu manama, abakoresha songamane, abamishamo amasasu, abakubita udufuni n'ibindi... Kimwe na Kagame, Nyamwasa ni umwicanyi ruharwa, ariko mu bwicanyi bwe yifashishije abandi bicanyi bari inkotanyi, zaba izo muri DMI cyangwa mu yindi mitwe, zatojwe imyaka n'imyaka ko kwica abahutu ari ishema ry'inkotanyi.
(3) Ibintu birahinduka, ubu abashishikazwaga no kwica umuhutu bakanabihemberwa batangiye kwumva ko bakoze jenoside kandi ko bazabibazwa byanze bikunze. Ubu rero abo bose Kagame, Nyamwasa n'abandi bakuru b'ingabo bakoreshaga muri ubwo bwicanyi, bamaze kwumva ko icyaha ari gatozi, ko badashobora kuziregura bavuga ko babikoraga ari akazi ko gushakira umugati imiryango yabo, ko bicaga abahutu bahagarikiwe n'ababategekaga.
Niyo mpamvu izo nkotanyi, zaba iziri mu Rwanda, zaba iziri hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo, zishaka gukora uko zishoboye kwose kugira ngo inkoramaraso zafashije gukora amahano zidakurikiranwa.
Ziragira ziti: Nyamwasa wadutegetse kwica turi muri DMI, wadutegetse kwica abahutu muri Gisenyi na Ruhengeri, watwohereje kwica abahutu mu tundi turere two mu Rwanda no muri Congo, nituramuka dushoboye kubuza ko yakurikiranwa ku byaha ndengakamere azwiho (crimes contre l'humanite, crime de guerre...), tuzaba dutsinze igitego gikomeye cyane kuko natwe ntawe uzaba akidukurikiranye ku byo twakoze abidutegetse. Niyo 'enjeu' y'inkotanyi zivuga ko ziri muri opozisiyo. Ziyitsimbarayeho.
(4) Kuri twe abarokotse ubugome ndengakamere bw'inkotanyi, abashakira Kagame cyangwa Nyamwasa ubudahangarwa cyangwa ababashakira inzira z'ukuntu bazabyikuramo badaciriwe imanza, ni abashaka kudusonga no kwimika ingeso yo kudahana no guca iruhande rw'ubutabera. Ntibishobora kwihanganirwa.
Bariya bakoze kandi bagatangaza iriya nyandiko bari muri izo nkotanyi zafashije Kagame na Nyamwasa n'abandi mu kwuzuza gahunda yabo yo gutsemba abenegihugu b'inzirakarengane. Noble Marara nyiri uru rubuga Inyenyerinews.org ni imwe muri izo nkotanyi zimukiye hanze y'u Rwanda kandi zitigeze zireka ingengabitekerezo n'imikorere y'inkotanyi. Inkotanyi zindi abo banditse iyi nyandiko bavuga ko barengera arizo Rudasingwa, Karegeya na Gahima nazo ziri muri icyo cyiciro cy'abavuga bati: nidukora ku buryo inkoramaraso ruharwa Nyamwasa yihanganirwa, akemerwa ntakurikiranwe ku byaha ndengakamere azwiho, natwe ntawe uzaba akitubajije uruhare twagize mw'iyicwa ry'abahutu, mu icura n'ikwirakwiza ry'ingengabitekerezo inkotanyi zagendeyeho kandi zikigenderaho mu guhotora abenegihugu, mu gushyiraho systeme yo gucurira abahutu ibyaha batakoze bikabaviramo kwicwa, guhunga, gufungwa no kunyagwa imitungo yabo..., mu icura n'ikwirakwiza mu mahanga ry'ibinyoma ku byabaye mu Rwanda, mu kwicira mu mahanga abenegihugu bahunze inkotanyi no mu gushishikarira gusiga ibara abahutu imbere mu gihugu no mu mahanga, bazi neza ko ari abere...
Abo bose bazi neza ko bagize uruhare mu icura no mu ishyirwamubikorwa rya jenoside yakorewe abahutu kandi batangiye kwumva uburemere bw'amarorerwa bakoze no gutinya ingaruka zabyo.
Baba abagaragaye bagashyirwa mu majwi, baba n'abazi ibyo bakoze ariko batinya ko bashobora kuzashyirwa ahagaragara,
a) birumvikana ko bumva babangamiwe n'abenegihugu badashaka ubudahangarwa bw'inkoramaraso z'abatutsi mu gihe n'abere b'abahutu babamariye mu minyururu abenshi bakaba baraguyemo;
b) birumvikana ko bumva babangamiwe n'abasaba ubutabera busesuye uko byagenda kwose;
c) birumvikana ko bakwishimira kandi bagashishikazwa no gucecekesha abantu nka Simeon ugendera kuri principe idakuka yo kudaha icyuho amayeri ayo ariyo yose n'inzira iyo ariyo yose yashobora gutuma himakazwa ukudahanwa kw'abicanyi.
Mu gihe Simeon avuga ariko ko uburyo bwiza bwo kurangiza icyo kibazo ari ukukijyaho impaka buri wese akazana arguments ze n'undi ize, abateguye kandi bagatangaza iyi nyandiko bo bumva ko uburyo bwiza ari ugushakisha uko bamusebya, bamutera ubwoba bamushinja ngo yagize uruhare muri jenoside, bamuharabika we n'umuryango we, bizera ko azagira ubwoba akareka gutanga ibitekerezo bye uko abyumva, bashaka ko azata igihe yiregura aho kugikoresha atanga umusanzu we mu iyubaka ry'inzira ya demokarasi mu Rwanda, bizera ko abasoma ibinyoma bamwandikaho bazareka guha agaciro arguments atanga yerekana kandi yamagana ibinyoma, ubugome n'amacenga inkotanyi zikoresha, zaba iziri imbere mu gihugu, zaba izaje hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo.
2. Abadasanzwe ari inkotanyi ariko biyemeje kuzikorera baharanira imyanya mu butegetsi
Nk'uko byamaze kugaragarira abanyarwanda benshi, abandi bashishikajwe n'uko ibyaha by'inkoramaraso Nyamwasa bitashyirwa ahagaragara ni abafite inyota yo kugira imyanya mu butegetsi bw'u Rwanda, bakumva ko inzira yihuse yo kuzabugeraho ari ukwisunga inkoramaraso nka Nyamwasa n'abo yafatanije nabo kurimbura rubanda, bavuga ko afite 'experience' n'ingabo.
Experience mu kwica imbaga z'abenegihugu, experience mu kugoreka amateka, experience mu kubeshya no kwimakaza ikinyoma, experience mu gukina amacenga, experience muri 'manipulation' y'injiji n'abanyamahanga bashakamo amaboko, experience mu gutera ubwoba no gucecekesha abo batavuga rumwe, experience mu gucamo kabiri abishyira hamwe barwanya igitugu, experience ndende mu guharanira ubudahangarwa bw'abicanyi b'abatutsi... Koko iyo experience niyo abantu bazima bagomba kwiruka inyuma?
Kubw'abo bumva ko iyo experience yazaborohereza mu kubona imyanya mu butegetsi, uburenganzira ku butabera bw'abenegihugu biciwe cyangwa bambuwe imitungo buza inyuma y'uburenganzira ku myanya y'ubutegetsi bw'inkoramaraso zakoze ishyano n'abazaba bazifashije mu mugambi ziharanira wo gukwepa ubutabera busesuye.
Icyo cyiciro kirimo abiyemeje kwisunga umuryango wa ziriya nkotanyi zivuga ko ziri muri opozisiyo, barimo koko uriya mugabo Condo uvugwa na bariya batangaje iyi nyandiko.
Simeon yemeza ko afite uburenganzira bwo kudashyigikira ko abaharanira u Rwanda rushya bakwisunga inkoramaraso ngo kuko zifite experience nk'iyo n'ingabo zatojwe kandi zikazoberera mu bikorwa bigendera ku ubwikuze bw'abatutsi, urwango rw'abahutu, ubugome, ubuhezanguni, n'ubukoramaraso burenze kamere.
Simeon yemeza ko nta cyiza abanyarwanda duteze ku nkoramaraso izo arizo zose mu gihe zitarajya imbere y'ubutabera buhagarariye abenegihugu bose ngo zibwirwe ibyaha zibarwaho, zibyemere, zibyicuze n'umutima wazo wose, zibisabire imbabazi zemera ko abazisabwa bafite n'uburenganzira bwo kutazitanga, zemere ko ziteguye kubihanirwa bibaye ngombwa kandi zemere kugira uruhare mu gutanga inyishyu n'impozamarira.
Simeon kandi yemera ko buri wese ubibona ukundi nawe afite uburenganzira bwo kugaragaza impamvu abibona ukundi, maze abumva arguments zitangwa nabo bagahitamo ibyo bashima n'ibyo bagaya bakaboneraho no kubyuzuza bibaye ngombwa.
Umwanzuro:
Kwandika inyandiko nk'iyatangajwe n'ikinyamakuru inyenyerinews.org, nta na hamwe utanga arguments zerekana ko ibyo Simeon avuga bidahwitse, ni kimwe mu bintu bigaragaza ko ibyo Simeon avuga ari ukuri kandi ko abakomeretswa n'uko kuri Simeon avuga bafite ingengabitekerezo n'imikorere y'inkotanyi. Birashimangira ibyo dusanzwe tuzi, ko inkotanyi izo arizo zose, zaba iziri imbere mu gihugu, zaba iziri hanze zivuga ko ziri muri opozisiyo, zitinya kubwirwa ukuri no kuvugisha ukuri, zigendera ku ngengabitekerezo imwe kandi zishyira imbere imikorere imwe.
Simeon Musengimana
Ijwi Rya Rubanda
12/09/2013.
RNC-Ihuriro Nyarwanda ribona rite ibibazo twibaza twese kuri Kayumba Nyamwasa n’abo bafatanije gushinga iryo shyaka
Uko ishyaka Ihuriro Nyarwanda - RNC risubiza ibibazo bibazwa na benshi kuri Nyamwasa, Rudasingwa, Karegeya na Gahima bashinze iryo shyaka.
Ibyo Bwana Gervais Condo yatangarije kuri Radio Itahuka mu izina ry'Ihuriro Nyarwanda, ku tariki ya 5/6/2013 no kuya 12/6/2013.
Ese GenKayumba Nyamwasa akwiye kuba umunyepolitiki?
Bwana Gervasi Condo asobanura uko muri RNC babona ibyo abarishinze banengwa n'uko babona ubwicanyi ndengakamere bwa Kayumba Nyamwasa.

Gervais Condo, Kanyarengwe mushya?
Banyarwanda, banyarwandakazi nshuti za Radio Itahuka, Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda,
Dukomeje ikiganiro cyacu cyo kuri uyu mugoroba tugerageza kugira icyo tuvuga kubirebana na bamwe mu bashinze Ihuriro Nyarwanda abantu bakunze kugenda bibazaho byinshi. Muri abo bantu bashinze Ihuriro Nyarwanda, aribo Kayumba Nyamwasa, ndavuga General Kayumba Nyamwasa, Dr. Rudasingwa Theogene, Colonel Patrick Karegeya na Dr. Gahima Gerard, abo bantu mbere yo kugira ngo Ihuriro Nyarwanda rishingwe, bari barabanje gusohora urwandiko, inyandiko nako yiswe “Rwanda Briefing”. Iyo nyandiko, yavugishije abanyakigali amangambure ivugisha ndetse n’abandi bantu bari hanze bari basanzwe bayinenga, ibavugisha amagambo menshi ndetse bamwe bakanibaza koko iyo ibi bintu biturutse, niba bariya bantu babivuga bakomeje.
Abo bantu rero, ntibyahagarariye aho ngaho, nibwo bakomeje, baza kuvugana n’abandi banyarwanda kugirango bashyireho Ihuriro Nyarwanda RNC noneho aho rigiriyeho sinakubwira ibintu birushaho kudogera. Abantu bakomeza noneho kuvuga byinshi. Barabanenga, bakabanenga cyane cyane hakazamo Kayumba ariko muri uko kubanenga, wenda ugasanga impanvu zibibatera zitandukanye. Ndagerageza kugira icyo mvuga kubera ko hari abantu benshi bagenda babyibazaho, aho tunyuze, twatangira gukora mobilization hirya no hino tukagira ngo ibisobanuro twarabitanze birahagije; na none aho umuntu yongeye gusohoka ugasanga umuntu arakwihereranye, umuntu w’inshuti, akavuga ati rwose wowe umazemo igihe ndagira ngo nkubaze ikibazo iki n’iki. Umbwire utambeshya ugire icyo umbwira kuri ibyo bintu, ku cyizere umuntu akwiye kugirira bariya bantu.
Mu bantu rero banenga ibyo bintu, iyo mikorere, ndavuga abo bagabo nari nvuze uko ari bane, ariko cyane cyane ugasanga uri kw’isonga ni General Kayumba Nyamwasa, ndabashyiramo ibice bitatu, bishobora kuba binarenze. Ariko ndavuga nti ni bitatu by’ingenzi.
Leta ya FPR
Abambere babanenga, ni leta ya FPR, n’abayishyigikiye batekereza ko bariya bagabo bashobora kuzagera aho ngaho bakagira ingufu zikomeye zatuma bahirika ubutegetsi buriho muri iki gihugu. Bakaba babaziho, hari abo ngabo, ubushobozi bwatuma wenda bagira ingufu zihagije bakabuvanaho noneho nabo bakabagerera mu kebo babagereyemo.
Iyo abo rero babanenga, abo bantu, ari ubutegetsi ari n’ababushyigikiye, babita ko ari ibisambo, ko ari abajura, ari abanyoni, ko mbese ari corrupted. Ni ukuvuga ko bafite corruption.
Aba bantu, nigeze gutanga ikiganiro kijyanye n’ibyo bya corruption, nanga gukoresha kurya ruswa, bitugukwaha, igiturire, ndavuga nti ndahitamo gukoresha iryo jambo rya corruption kuko ririmo ibice byinshi. Muri corruption habamo gutanga inyoroshyo, aribyo bita “bribery”. Bribery harimo ibintu byo kunyereza umutungo, aribyo bita “detournement” cyangwa se “embezzlement”. Harimo ibintu byo gukoresha ibikangisho, “chantage” cyangwa se “blackmail”, harimo ibintu byo gukoresha umwanya ufite kugira ngo ukore ibidakwiriye gukorwa “abus de pouvoir”. Harimo ibintu byo gutonesha bamwe ugatoneka abandi. Harimo ibintu byo kwirebera bene wanyu bo mu muryango wawe, ibyo bita “nepotisme”. Hakaba hari n’ibintu byo kwishakira nk'abahake, abagaragu bawe ukabahaka ukabagira nk’abagaragu bawe, ibyo bintu bigira “clientelisme”; hakabamo n’ibintu bya “fraud”, nk’ibintu byo kwiba amajwi burya nabyo byitwa corruption. Ibyo bintu rero iyo ufata iyo corruption ukajya kuyirega bariya bagabo, hari ubwo umuntu avuga ati bibaye ibyo ngibyo, niba ari iyo ngiyo ubanza abajya bavuga ko gukubitira, uwakubitira imbwa gusutama nta n’imwe yasigara. None se, niba ba Kayumba, uwavuga ati ari ba Kayumba abo ngabo, ari naba giti-mu-jisho muri Kigali, abagaragaraho corruption iteye icyo n'icyo ni ba nde? Ntabwo mbizi ko icyo gisubizo umuntu wenda atakibona none ahangaha. Niba impanvu zibibatera ari icyo ngicyo.
Ikindi bakavuga bati ni abantu babi cyane, ntawukwiriye kubegera.
Iyo ubabajije uti se bashobora kuba ari babi cyane, bashobora kuba bagira bate, uti ariko se turebe ibitekerezo byabo, bikubiye muri iriya nyandiko bikubiye mu byo bagenda batangaza, biriya bintu murabona batabisangiye n’abandi banyarwanda benshi? Twaretse kureba abongabo, reka turebe ibitekerezo tureke kuvuga ngo turebe nk’umuntu gusa turebe ibitekerezo bye. Murabona biriya bitekerezo abantu batabisangiye n’abandi benshi? Murabona biriya bintu banenga batabisangiye n’abantu benshi? Murabona umuti barimo gutanga wo kugirango ibibazo by’u Rwanda byugarije u Rwanda bibe byafutuka abantu babivamo, umuti batanga murasanga nta bandi bantu bawusangiye nawo, uretse wenda ko nta muntu ubatega amatwi? Icyo ngicyo ntwabwo babasha kubisubiza, ntabwo babasha kukubwira ngo ibitekerezo byabo ni bibi ikibi babonamo nuko biramutse bihuje abantu benshi iherezo buriye butegetsi bwazageraho bugahirima bakavuga bati wenda hari n’uwatinyuka kujya kwihorera akareba nk’ibintu bari bagiye kumukorera muri Afrika y’Epfo.
Icyo ni ikiciro cya mbere.
Amashyaka afite ishyari
Ikiciro cya kabiri navuga, nicyo nk’abantu bafite amashyaka bifuza ko Ihuriro wenda ritagira abayoboke.
Bamwe muri bo, cyangwa benshi, ni abavuga ko amashyaka yabo ashyigikiye guhuza amoko yose y’Abanyarwanda ni ukuvuga Abahutu, Abatwa, Abatutsi, ariko wareba neza ugasanga ni ubwoko bumwe gusa gusa, ndashaka kuvuga bw’Abahutu, ugasanga iryo shyaka rivuga ko rishaka kubahuza ritagira Umututsi cyangwa Umutwa wa kirazira. Kuva rero babivuga, ntibabashe guhuruza ayo moko yose y’Abanyarwanda, bigasa n’ibibabera ipfunwe, ntibabyihanganire. Cyane cyane ko noneho bakebuka hirya bakabona muri iryo Huriro Nyarwanda hari ibimenyetso by'uko ayo moko yose ahari muri RNC. Bashaka rero impanvu zose zo kuvuga ko abo bantu bafite ibyasha, bafite inenge, bafite ibintu rwose bidakwiriye gutuma hari ugenda ngo abegere.
Abafite impungenge zumvikana
Abandi, abo ntekereza ko ari na benshi, ni abantu genuine, ni abantu bafite impungenge zumvikana. Babivuga rwose atari ukuvuga ngo hari ikindi cyihishe inyuma aho ngaho, ari umuntu ukubwira ati: “iyagukanze ntiba inturo”.
Kugirwa ibikoresho nka ba Kanyarengwe na ba Bizimungu...
- Aba ni abantu bakubaza bati, nibo nababwiraga duhura nabo ari umuntu w’inshuti ukwegereye aho ngaho, ntazindi nyungu afite, ari ibintu yagiye yunva hirya no hino, akavuga ati rwose nawe umbwire wowe, umaze umwanya hariya, bariya bantu ushobora kubizera ute, uzi uko babaye muri FPR, n’amacenga yayo. Akakubwira ati muzi uko bagize abantu ba Kanyarengwe, muzi uko bagize ba Bizimungu, ba Lizinde, ba Sendashonga, ariko se namwe ko mukunda kuba inkundarubyino, ndavuga "naive" - “naif”, namwe ntibazabagira kuriya ntibazabacenga kuriya, ntibizamera gutyo?
Umuntu wibaza icyo kibazo, njyewe ndamwunva rwose, kuko areba ibintu abona byabaye ejobundi, adateze kuba yakwibagirwa.
Rimwe na rimwe nanjye ndababwira nti: umunsi twicaye hamwe tumaze kureba amahame remezo y’Ihuriro Nyarwanda, tugirango tujye kuyashiraho umukono, sinanjye wanabivuze njyenyine, harimwo n’abandi bagenzi bacu bavuze bati, twavugaga tuti turi hano turashaka ngo dufatanye uko turi hano twese ariko ntawifuza kugirango azaze hano azabe nka ba Kanyarengwe cyangwa ba Bizimungu. Ndetse abantu bakanabiseka bakabigira urwenya! Bavuga bati hari ikintu bitaga syndrome Ruhashya/Kanyarengwe, bashaka kuvuga bati Abatutsi bashyira imbere Kanyarengwe, Abahutu bagashyira imbere Ruhashya akaba ari aho ngaho umwe ari uwo muri ubwo bwoko, bakavuga bati ibibazo by’abandi bose byararangiye.
Itsembatsemba ryo muri Gisenyi na Ruhengeri
- Hakaba ndetse n’abandi bazana ikibazo cy’ingabo za FPR igihe zari ziyobowe na Kayumba zirwanira muri za Gisenyi na za Ruhengeri, n’abaturage bahatikiriye. Bakavuga bati umuntu nk'uwo nguwo umuntu ashobora kuba yakongera kumuvugisha ate bazi neza ibyo yakoreye aho ngaho mu Ruhengeri. Ibyo byo ndabigarukaho mu kanya.
Gushyikiriza Kayumba Nyamwasa ubutabera
- Hakaza n’abandi bazamura, bamwe ari “genuine” aribo nakubwiraga, ariko harimo na babandi bo muri ya mashyaka bavuga bati bari bakwiye gushyikirizwa ubutabera aho kugirango bajye kuvuga ngo barajya mu mashyaka. "Ya"! Ibyo bintu muvuga nanjye ndabyemera.
Umuntu ukekwaho icyaha ni byiza ko yashyikirizwa ubutabera. Ariko se ubutabera muvuga bakwiriye gushyikirizwa ni ubuhe? Ubwo mushaka ko bashyikirizwa ni ubuhe? Ni buriya bwa FPR? Ubwa FPR yo yamaze kubakatira imyaka bamwe 20 abandi 25. Hari ndetse na Kayumba bamukatiye urwo gupfa n’abandi n'uko wenda bagenda babakatira urwo gupfa batari bagera no mu rukiko.
Ubwo butabera nibwo mutekereza ko bakwiriye kujyamo?
Murashaka se ngo bajye mu buhe butabera, bashikirizwe ubuhe butabera? Ubwa Arusha? Twabonye imanza baciye, se buriya ziciye neza?
Yego buri aho ngaho ni ubutabera mpuzamahanga hari abagize Imana bararenganurwa, ariko se buriya nibwo butabera dushobora kuziringira bwonyine? Hari abandi bavuga bati akwiriye kwigemura hari ahandi bamureze, ngaho rero, afite ikirego mu Bafaransa, afite ikirego mu ba Spanyoro, ibyo ni ukuri, uwo muntu ntabwo ariwe ubabwira ngo boye kuza kumufata. Nibarebe uburyo, niba ikirego cye gifatika niba bafite inzira banyuramo , nibagende aho ari kandi barahazi. Ntabwo ari nka bariya bari i Kigali abandi bagenzi be barezwe wenda bafite ikibaba cya leta, uwo muntu aho ari,
kuki muvuga ngo najye kwigemurayo kugira ngo bigende bite? Kuki se bo batagenda ngo bamufate? Ko aribo bafite ikirego bakaba bazi n’inzira zinyuramo! Wowe! Bagiye kuvuga byabindi nahoze nseka bya Nyabarongo itica yica uyigemuriye? Aho umuntu azi aho ari, nibagende bareke ubutabera bufite uko bukora bagende niba ari ubwo ngubwo abantu bizeye buzagira akamaro.
Ikindi njye nkavuga nti rero: ko mwebwe mbona abantu banakabya uwafata buriya butabera bwa Kagame ko bwabakatiye imyaka 20 na 25 akagenda akabadanangira, singiye kuvuga ngo nibabacishe mo urusasu nkuko baba babyifuza bamwe, aho buriya twarara dutashye ra? Aho ikibazo cy’abanyarwanda cyaba kirangiye? Bati ntabwo cyaba kirangiye. None se icyo turimo kuvuga ni ikihe niba dushobora gukomeza gufatanya urugamba kugira ngo tuzarebe uburyo kirangira?
Kureka politiki kubera kugira ibiganza bijejeta amaraso
Ikindi hakaba abavuga bati bari bakwiriye kujya ku ruhande ntibakore politique hagasigara abantu bera de badafite amaraso ku biganza.
Hari abibwira ko ari abere cyangwa se ko bariya nyine bafite amaraso ajejeta ku biganza, twazarebye tukareba abo bantu bera, badafite icyaha, b’abaziranenge, ko bahari ari benshi kandi mu banyarwanda, ngo noneho batere intambwe ikomeye bavuge bati dore njyewe ndi umuziranenge nemeye gukora politique, noneho nimuze dukore iy’abaziranenge hano. Ninde ubabuza? Ntabwo ari abangaba. Reka da! Ni abo bantu babyibuza, kubera ko politiki ntabwo ari iy’abantu bose, ntabwo kandi uzajya kubibahatira, kandi ntibizakunda. Abo baziranenge nimubagire inama bagende bajyeyo bishyire hamwe turebe ko bazaturangiriza ibibazo ntawutazabyina. Kuki bataboneka? Kuki ntawugenda ngo abashiture ababwire ati ngaho nimuze mutujye imbere mwebwe muri abaziranenge hanyuma muze turangize ibibazo byacu. Ubu abantu bafite n’ubwoba, muri abo uvuga wenda ngo ni abaziranenge, ni abanyabwoba badashobora gutinyuka kugaragaza ibitekerezo byabo. Ntabwo rero byagombye kubuza abandi babasha gutunga urutoki ibitagenda ko babikora.
Kandi ikindi abantu birengagiza, n’aba biyita ngo ni abaziranenge, nabo bavuga badafite amaraso ajejeta ku ntoki nkayo bashyira kuri abo bandi, ni uko ubwabo uwababaza, uwabashikiriza perezida Kagame n’ubutegetsi bwa FPR basanga bafite inenge, bafite ibyaha biruta iby’ingurube.
Abavuga ni ukubihorera, tukikomereza
Ikindi rero, wenda umuntu yagarukaho kuri ibi bintu byose, ndagenda ntanga ingero, [...] nkunze kujya mbisubiriramo abantu tugendana tujya mu nama hirya no hino, nkababwira nti: igitekerezo cy’umwana na sekuru:
Umwana na sekuru bagize gutya, bari bafite indogobe. Sekuru agenda ku mugongo w’iyo ndogobe, umwana agenda yirukanka inyuma yayo. Bageze ku bantu, abantu baravuga bati ariko ibintu ni igitangaza, uyu musaza nawe arakabya, kariya kana gatoya amaguru yako ntabwo ararema ntabwo karafasha, ntabwo karabasha gukandagira ngo gakomeze none dore niwe urimo kugenda yiyumvira umunyenga hejuru y’indogobe akana kadiraguza inyuma ye. Umusaza aratambuka aragenda bageze mu nzira aramubwira ati mwana wanjye wabyunvise ibyo bavuze, ati nabyunvise.
Arongera buracya, baragaruka bagiye kunyura kuri ya nzira noneho umwana ajya hejuru y’indogobe, umusaza ayigenda inyuma, banyuze kuri ba bantu bati ariko abana b’ubungubu nabo ni igitangaza, umwana arabona umusaza arananiwe none niwe ugenda yiyunvira uruviri hejuru y’indogobe umusaza yigaraguza inyuma! Bati iki ni igitangaza. Umusaza aramubwira ati mwana wanjye urabyunvise ibyo bavuze? Ati ndabyunvise muze.
Ku munsi wa gatatu, baza noneho bombi ari umusaza na wa mwana bicaye hejuru y’indogobe, banyuze kuri ba bantu bati iki ni igitangaza, iriya ndogobe niyo yari ibatunze, niyo yajyaga ibatwarira imizigo, none ndebera bagiye kuyivuna umugongo, igiye gupfa urubi. Umusaza abwira wa mwana ati: mwana wanjye urabyumvise? Undi ati ndabyunvise. Ati rero, nuzajya ubona ukora ibintu byawe ukaba ubyemera, wunva uri mu kuri, jya wikomereza kuko ibyo uzakora byose abantu bazavuga. N'ibi niho biza kugera.
Amarorerwa ashinjwa Nyamwasa
Abantu baravuga bati umuntu yakoze amarorerwa hariya, muri kariya karere ka Ruhengeri na Gisenyi. Rimwe na rimwe, iyo nshaka kugereranya wenda umuntu yavuga ngo byoroheje buhoro ni nk'uko wavuga uti umwana kera akiri we yahoraga agendana ibimwira, mwanahura ari umugabo ukavuga uti buriya ibimwira biraza kuza. Ntabwo ari byo. Abantu barahinduka, ibibi birahinduka.
Abaturage bishwe kubera 'strategie militaire'
Sinshaka kugira ngo mvuge ko ziriya nzirakarengane zaguye muri iriya ntambara zari zikwiye gupfa urwo zapfuye. Sibyo. Ndashaka kuvuga nti tujye twamagana intambara. Tuyamaganire kure. Tuyamaganire kure cyane, intambara ni mbi.
Mu bantu batinya intambara ba mbere ni abasilikare, muri uko kuyitinya, icyo babanza gukoresha ni iyo violence. Kuko kugirango umuntu avuge ko yatsinze intambara, ni uko aba yishe uwo bahanganye kumurusha, aba yishe benshi kumurusha. Muri ibyo bintu byo bakoresha, bita ngo ni “strategie militaire” harimo byinshi. Muri ibyo byinshi, mu ba strateges bakomeye, nkunda gutangaho urugero uwitwa Clausewitz, mpora nsubiramo uko ngarutse kuri iki kibazo, yavugaga ko uwo murwana, uwo muhanganye ugomba kujya kumuca icyo bita ibitsi. Burya ufashe imfizi y’imbogo irimo kwirukanka ukayitema ibitsi ihita igwa aho ngaho ntiyongere gutambuka. Ibyo bitsi rero iyo babisobanura, aribyo bita tendon d’Achille ( or Achille’s heel ) ni: kugenda ukabakiza aho bavanaga ingufu zose. Aho bavanaga ingufu zose ni hehe? Ni hariya wenda muri abo baturage dufashe muri context y’abacengezi, ni hariya bagendaga bakababwira bati, bagasiga urwandiko bati mu gitondo tuze gusanga hano hari ibiryo. Wagenda mu gitondo koko ugasanga birahari, ndavuga mu gitondo cyangwa nijoro.
Abantu, ikibabaza twese dukora bimwe, kuva isi yaremwa.
- Muzi Herode ajya gushaka kwica umwana Yezu, yamenye ko umwana yavutse akavuga ati mugende murimbagure abana bose n’abafite imyaka itatu. Kugirango murebe ko nawe atazabacika.
- Muzi abantu mu gihe cya jenoside bagiye bagafata abana b’impinja bakabica ngo ni abatutsi bavuga bati na Kagame yahunze afite imyaka itatu cyangwa se afite imyaka ine sinzi iyo yagiye afite.
- Muzi ibyo bintu ko byabaye hariya mu Ruhengeri bakavuga bati aba bantu nibo babagaburira, nibo tugomba guheraho kugirango batazongera kujya bagira imbaraga za gisilikari. Ibyo bintu mujye mubishyira muri context.
Iterabwoba no gutesha morale
Nimwongera muvuge muti n'iyo abantu bagiye guterana amakofe, umwe azamura akaboko akamwereka za biceps undi akavuga amagambo yo kuvuga ati ndakumena umutwe cyangwa ndagira nte, muri ibyo nyine hazamo iterabwoba rikaza mu magambo yabo, ngo uwo muhanganye aze kugira ubwoba ate morale. Ibyo bintu, nibyo bakoreshamo amagambo murengera. Mwajyaga mwunva abantu bavuga bati twa tunyenzi twari dusigaye muri park baduhumbahumbye bikajya binyura kuri radio ukunva ari ibintu biri kwumvikana. Baduhumbahumbye, ni nko kuvuga nyine ngo twapfuye. Ariko wajya kubona ukabona zongeye zashibutse. Wajya kubona ukumva undi ati tuzarwana mbabwire nti muzatinye kongera, muzazinukwe kongera kurwana. Ibyo ukavuga uti rero bitandukanye na biriya twavugaga, ntaho bitandukaniye byose ni bya bindi by’abantu bahanganye. Malheureusement niko, nako igiteye agahinda nuko bikoreshwa hose kugirango uze guca intege wa wundi muri mu kurwana.
Ikindi, abo bantu b’inzirakarengane barapfuye, kubera iyo ntambara yo kuvuga ngo ndasanga bihishe ahangaha mbanze mpindure n’abangaba nimbamaramo wenda nabo bazaba bavuyemo, byarabaye. Bikwiye kubaho se, iyo ntambara ikwiye kubaho? Ntawuyifuza, ntamuntu nyifuriza.
Kurimbuza abaturage kajugujugu n'izindi ntwaro
Bakavuga bati baharimbuje za kajugujugu n’izo mbunda. Bakubwiye kuyobora igitero, baguhaye imbunda na kajugujugu wowe urimo kubinenga ubungubu, ntabwo nemeza ko wari gufata ba baturage ngo ubabwire uti muze njye kubunvisha umunyenga muri kajugujugu. Ntabwo byakunda. Muzimenye ko ari iz’intambara ntabwo ziba zaje gukinishwa. N'uzigura amenye ko zica abantu.
Niba abantu ibyo dufite kwamagana, dukwiye kwamagana harimo n’iyo ntambara tugashaka ubundi buryo kuko twayigendeyeho tuza kwibonera ikibi yatugejejeho.
Nongere mbisubiremo, sinshaka kugirango 'njistifiye' ziriya nzirakarengane zapfuye zitari zikwiriye gupfa, ariko nitujya tubivuga mujye mumenya ko intambara ari mbi.
Bamenyereye gucengana
Ikindi, nongere nkavuga nti, iyo bashaka kugirango babinenge, simvuga nk'abo ngabo bose nahoze mbabwira ko ari genuine, bari authentique, ndashaka kuvuga n’abandi bashaka kugirango bace intege abafatanya na ba Kayumba abo ngabo, baravuga bati bariya bantu barabacenga, nibirangira, nibafata ubutegetsi bazisubirira muri FPR, muzarebe nta n’icyo bigeze bayivugaho. Njyewe nagiye ntega amatwi menshi bamwe mu bo twagiye tujyana muri za mobilization, nagiye mbyunva mu biganiro byagiye biba hirya no hino, abantu nka ba Rudasingwa bakavuga bati kuvuga ngo ni ugusubira kuri FPR, yakoresheje n’amagambo akomeye ati "ni nkuko wavuga ngo imbwa yasubiye ku cyo yanze, yasubiye ku birutsi byayo, ntabwo tuzabikora". Ukavuga uti n'ubwo yabivuze yabeshye arimo aracenga. Akoreshe iki se kugira ngo abantu bazabashe kubyumva?
Abandi bakavuga bati muri FPR baracengana, twarabikoze dukora amacenga, ukavuga uti ahubwo dore abantu bacenga baranibyiyemereye, bari bakwiye kumanikwa. Ntabwo ari byo. Baravugako ari icyaha, ko ibyo bintu bitari bikwiriye kubaho.
Hakaba ndetse no mu bahutu, bavuga bati kuki twewe tutabacenga, niba bazi gucenga natwe tubacenge.
Ndavuga nti: ibyo bintu ntabwo aribyo. Ntabwo wajya kurambagiza umugeni uvuga uti umugore tuzabana tuzajya ducengana. Birutwa no kutirwa mushakana. Ukazajya kureba uwo mufitanye icyizere cyuzuye.
Ntabwo ari byiza kuvuga ngo ngiye gushyiraho enterprise y’ubucuruzi uyifatanije na kanaka ngo ugende uvuga ngo nzamucenga nawe avuga ngo azancenga. Nuncenga ni ukuvuga ko uzakora mu mafranga ya ya enterprise igahomba tuzaba duhombye twese. Ntaho bizagera.
Icyo nakunze kumva bagaya nabo, ari ubwo butegetsi bwa FPR, ni ayo macenga, ni ibintu bakoze bagira ngo barakorana hanyuma hakaza mo amacenga bamwe bacenga kurusha abandi bakageza n’aho bamwe babirenza, babavana kw’isi. Bikaba ari ibintu bigayitse. Iyo bamaze gucengana bagakora nk’ibyo ngibyo, nawe ugera aho ukicenga nk'uko bamwe bajya babivuga, nawe ndetse ukazasanga ukora ibikorwa by’ubwiyahuzi kuko uzi gucenga abandi.
Ni byiza rero ko abantu iyo biyemeje gufatanya umushinga uyu n’uyu, bawufatanya n’umutima wabo wose kugira ngo icyo bateganya kugeraho babashe kugiteza imbere.
Kuvuga ukuri - Gusaba imbabazi
Hari abandi, bavugako abo bagabo bakwiye kujya gusaba imbabazi abanyarwanda kubera ibyaha bakoze.
Izo mbabazi ntawutazifuza kuba bazikora. Umunyacyaha..., iyo tuvuga ko dushaka iriya commission y’ukuri n'ubwiyunge bw’abanyarwanda ntabwo aba ari ibintu dukinisha. N'ubivuga uwo ariwe wese, aba yumva ko bikenewe.
Abantu barashaka kugira ngo uko kuri kumenyekane. Kuzamenyekana gute? Ku mbuga? Ari uko umuntu yafashe ijambo kuri radio? Ari uko yagiye kuvuga ukuri kwe undi atari yaza ngo atubwire ukuri kwe? [...]Igihe nikigera abo bantu nabo bazasaba imbabazi. Bakavuga ngo icyo gihe kizagera ryali, turashaka kugira ngo babyemere nonahangaha. Icyo gihe kizagera, ari uko ibi duharanira buri wese anabivuga mu ishyaka rye, anabivuga mu muryango udaharanira inyungu, kujya gusasa inzobe kugira ngo abantu bavugane kuri biriya bintu byabaye, bavuge ukuri kutaravugwa...
Njya numva hari abahungu muri ririya shyaka rishyigikiye ubwami, bavuge akari imurore. Bavuge n’abandi bahari. Kuko, turavuga tuti nuzajya ukoma ingasire jye ukoma n’urusyo. Abantu bari bahanganye ari babiri, amarorerwa yabaye hariya impande ebyili, zose, izo mpande zombi zirimo abantu beza, zirimo n’abantu babi, zirimo abantu bakoze ibyiza, zirimo n’abakoze amarorerwa. Igihe nikigera abo bose bakicarana, ari nabyo dushaka, byaba byiza ko abo bantu nabo bavugisha ukuri uko ariko kose.
Ariko, rimwe na rimwe nabo nk'uko iyo bibarambiye, bavuga bati twebwe hari n'ukuri twabavunguriyeho, abandi bari muri regime twamaganye ko ntawe twari twunva agira icyo atubwira? Ukavuga uti bariya nibo bahemu, abasigaye bose bari abantu beza - ibyo niko ubibona ariko abantu batekereza ko uko kuri kutuzuye harimo ibintu bibuze byari bikwiriye kuzareba uko abantu bicarana muri ya nama abantu bamwe bavuga bati […], muri ya yindi ba Twagiramungu bari barise Rukokoma, muri iyo nama abanyarwanda bakwicara bakabwizanya uko kuri noneho bagasabana imbabazi bashingiye kuri uko kuri. Ntibibujije ko n’abandi bashaka gutera intambwe nk’iyabo ngabo wenda tujya tunenga ba Kayumba, ndabyibuka njyewe ko nigeze kumwunva abivuga nari mu Bwongereza arimo avuga ati nicuza kubona abantu bavuga ngo twaratsinze hejuru y’imirambo y’abantu igeze kuri miliyoni. Bakavuga ngo ibyo ntabwo bihagije. Simbizi ko ubundi wenda ashobora ku... azabona andi magambo, ntekereza ko agomba kuba afite n’ukundi kuri kuri inyuma ahongaho, ariko naramubwiye nti déjà iyi ni intambwe iruta iya bariya basize inyuma muri FPR batanemera ko hari ibyo bigeze bica muri kiriya gihugu, batekereza ko ibintu byose ari munange ibintu ari byiza. Wowe ukabafata ukagenda ukabashyira hamwe, bakubwira bati harimo utera intambwe akubwira ati jyewe dore ukuri nzi, dore ukuri ku byo nabonye. Umuntu ashobora kuvuga nka biriya bya Rudasingwa, avuga ku ihanuka ry’indege n'ibiki, n’ibindi byinshi.
Maze rero Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z’Ihuriro Nyarwanda, nshaka kuvuga nshuti za Radio Itahuka - Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda, ntekereza ko ibiganiro byo kuri uyu mugoroba dukwiriye kubihagarikira ahangaha. Nkunze kubabwira ko ntifuza kujya ndenza isaha, ariko niba nagerageje kurondogora ho gatoya byari ngombwa ko izi ngingo uko ari eshatu nzivugaho ariko cyane cyane n’iyi ngiyi y’abanenga ndavuga nti (nicyo nari mvuze mu kanya), nukoma ingasire jya ukoma n’urusyo; nukoma urusyo, ukome n’ingasire.
Ahasigaye rero, tubasezeyeho kuri uyu mugoroba,[…]
Gervais Condo.
RNC-Ihuriro Nyarwanda