Abenegihugu bitwara bate igihe barembejwe n'ubutegetsi bw'igitugu nk'ubwa FPR Inkotanyi?

Kwituramira ni bibi kandi bitiza umunyagitugu umurindi;
Gufata intwaro no gushoza intambara ni bibi, birahenda cyane kandi bisenya societe ku buryo bukabije;
Hasigaye rero iyihe nzira?
Nk'uko mwashoboye kubikurikirana mu biganiro byabanjirije iki ngiki, Padiri Thomas Nahimana, umuyobozi w'Ishyaka Ishema ry'u Rwanda, yadusobanuriye mu magambo arambuye uko abona abenegihugu bifata imbere y'ubutegetsi bubi nk'ubwa FPR-Inkotanyi.
Yatubwiye ko hakunze kubaho inzira 3 z'ingenzi zikoreshwa n'abaturage barembejwe n'ubutegetsi bw'igitugu:
1- kwituramira
2- kurwanya ubwo butegetsi ukoresheje ingufu za gisirikare
3- kumunga no guhirika ubwo butegetsi mu nzira itamena amaraso
Mu gice cya 1 cy'ikiganiro, Padiri Thomas Nahimana yatugayiye cyane abahitamo kwituramira kuko bituma ubwo butegetsi bw'igitugu bushyekerwa bukaramba mu bikorwa byabwo byo gutsikamira abenegihugu. Yatubwiye ko kwituramira ari uburyo bwo gushyigikira ubutegetsi bw'igitugu, ko rero abatsikamirwa bagomba kubwirinda, bagahagurukira gukoresha ubundi buryo.
Mu gice cya 2 cy'ikiganiro, Padiri Thomas Nahimana yatuganirije ku nzira ya 2 abatsikamirwa bashobora gufata, ariyo yo 'kurwanya ubutegetsi bw'igitugu ukoresheje intwaro". Yatweretse ibisabwa n'iyo nzira isesa amaraso atagira ingano n'ingaruka zayo, hanyuma atwereka neza impamvu iyo nzira idakwiriye gushyirwa imbere n'abashakira abanyarwanda icyiza. Yatwibukije ko abakunze kuvuga intambara no kuyogeza nk'umuti w'ibibazo by'abanyarwanda akenshi ari abashaka kurangaza abantu kandi nta n'ubushobozi bafite bwo kuyirwana, bityo bakabuza abenegihugu bababaye gufata akanya ko gusesengura no guha agaciro inzira zindi zishoboka kandi zo zidatera akaga nk'agaterwa n'abashora intambara.
Nyuma y'ibyo bice byombi by'ikiganiro, twasabye Padiri Thomas Nahimana kutuganiriza noneho ku nzira ya 3 yatubwiye ariyo yo "kumunga no guhirika ubutegetsi bw'igitugu unyuze mu nzira zitamena amaraso", bita mu gifaransa 'lutte non violente'. Ikiganiro kuri iyo nzira ya Non-Violence cyabaye kirekire ku buryo nacyo kigabanwamo ibice byinshi.
Iki rero ni igice cya 1 cy'ibyo Padiri Thomas Nahimana atubwira kuri iyo nzira ya 3 bita 'non violence'.